Kwizera Pierrot wa Rayon yaba azajya muri Maroc ku cyumweru
Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Kwizera Pierrot biravugwa ko yagiranye ibiganiro na FAR Rabat muri Maroc. Kandi ashobora kujya muri iki gihugu kuri iki cyumweru.
Kuwa gatanu tariki 9 Ukuboza 2016 nibwo abashinzwe gushaka abakinnyi baturutse muri Association sportive des FAR yo mu mujyi wa Rabat muri Maroc bageze mu Rwanda baje kumvikana n’umurundi Kwizera Pierrot ukinira Rayon sports.
Aba bagabo baturutse muri Maroc bagaragaye muri Hôtel des Mille Collines bari kumwe n’uyu musore ndetse n’abayobozi ba Rayon sports FC. Ibiganiro byo kujyana Pierrot muri Maroc byamaze amasaha abiri bivugwa ko byagenze neza.
Umunsi wakurikiyeho izi ntumwa za FAR Rabat zarebye umukino Rayon sports yanyagiyemo Gicumbi 5-2.
Umukino Kwizera Pierrot yakinnye yambaye igitambaro cya kapiteni kuko Ndayishimiye Eric Bakame yari yaruhukijwe.
Nyuma y’uyu mukino bivugwa ko ibiganiro hagati y’impande zombi byakomeje, bemeranya ko Kwizera Pierrot azajya muri Maroc ku cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 nyuma y’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Rayon sports izasuramo Mukura VS kuri uyu wa gatanu.
Azakora igeragezwa ry’ibyumweru bitatu, nashimwa n’abatoza asinyishwe mu isoko ryo kugura abakinnyi rizafungura muri Mutarama.
Nyuma Rayon sports yatsinzemo Gicumbi mu mpera z’iki cyumweru Masudi Djuma uyitoza yabwiye abanyamakuru ko abizi ko hari abakinnyi be bari hafi kugenda.
“Dufite byinshi byo kwitaho mu mikino ya shampiyona iri imbere ngomba gushaka abasimbura ba bamwe mu bakinnyi banjye bagiye kujya mu igeragezwa hanze, ni akazi katoroshye ariko mu mupira bibaho.” – Masudi Djuma yanze kuvuga izina ry’umukinnyi uzagenda.
Kwizera Pierrot watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize w’imikino, yageze muri Rayon sports tariki 15 Mutarama 2015 ayisinyira amezi 18.
Muri Nyakanga uyu mwaka yongerewe indi myaka ibiri ku masezerano nyuma yo guhabwa recruitement ya miliyoni 10 anemererwa umushahara w’ibihumbi 500frw.
Muri shampiyona y’uyu mwaka Kwizera Pierrot ukina hagati ari mubo Rayon sports igenderaho kuko amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino irindwi (7), bituma ikipe ye ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 22.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
6 Comments
AMAHIRWE MASA PIERROT WACU
Nibyiza rwose abo bana bakomeze kugira amahirwe yo kwagura umupira kandi rayon ndayishimira ko iha amahirwe abo bana
TURAMUKIZE ,IKIBAZO NUKO AZATSINDWA AKAGARUKAA
Ntaho azajya, ibyo muvuga mubikurahe? source yaya makuru ni iyihe? mwayakuye muri rayon & mwabibwiwe n’abobagabo bomuri maroc? yewe namwe murandika!
Pierrot we ni umuhanga kabisa ndamwemera ,amahirwe masa urabikwiye,ariko ababasore bacu nabo bakwiye gukorana imbaraga ntibumveko bageze iyobajyaga bakumvako bakeneye kurenga ahobari tukababona mubihugu byateye imbere,Savio, Yanick,Butera turabashaka namwe twumva musinya mumakipe akomeye.
wow! ibyo uvuze ni ukuri
Comments are closed.