Digiqole ad

Wa mukinnyi warokotse impanuka y’indege asoma Bibiliya yavuye muri Coma

 Wa mukinnyi warokotse impanuka y’indege asoma Bibiliya yavuye muri Coma

Akiva muri Coma ngo yabajije uko umukino warangiye. Nyamara ntibageze no ku kibuga

Helio Neto warokotse impanuka y’indege yahitanye abantu 71 mu byumweru bibiri bishize muri Colombia yavuye muri Coma, ariko nta kintu na kimwe yibuka mu byabaye byose.

Impanuka y'indege yari ikomeye cyane abarokotse byabaye nk'igitangaza
Impanuka y’indege yari ikomeye cyane abarokotse byabaye nk’igitangaza

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Chapecoense yari igiye mu mukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yarokokanye n’abandi bantu batandatu mu buryo butangaje.

Byatangajwe ko Helio Nato yariho asoma Zaburi ya 63 ubwo iyi ndege yagwaga.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Helio Nato yavuye muri Coma nyuma y’icyumweru ubuzima bwe buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’.

Ubu ngo arahumeka adafashijwe n’ibyuma ndetse arabasha kuvuga, ariko uyu myugariro w’imyaka 31 ntabwo azi ibyamubayeho na bagenzi be benshi bakinanaga batikiriye mu ndege.

Ikinyamakuru Catalan Sport kivuga ko akiva muri Coma yahise abaza uko umukino ikipe ye yari igiye gukina warangiye. Nyamara bari bagiye gukina na Atletico Nacional yo muri Colombia ariko ntibageze ku kibuga.

Umuganga w’inzobere mu mitekerereze ngo yahisemo ko badahita bamubwira iby’impanuka kugira ngo adahita agira igikomere mu ntekerezo bikabangamira gukira kwe.

Abantu 71 batakaje ubuzima mu mpanuka y’indege yari arimo, muri bo 19 bari abakinnyi bagenzi be.

Neto yarokokanye n’abandi bakinnyi babiri gusa; Alan Ruschel na Jackson Follman, umukobwa ukora akazi ko mu ndege (hostess) Ximena Suarez, umutekinisiye w’indege witwa Erwin Tumiri n’umunyamakuru Rafael Hensel.

Helio Neto ngo yari ageze kuri zaburi ya 63 asoma Bibiliya ubwo indege yakoraga impanuka
Helio Neto ngo yari ageze kuri zaburi ya 63 asoma Bibiliya ubwo indege yakoraga impanuka
Akiva muri Coma ngo yabajije uko umukino warangiye. Nyamara ntibageze no ku kibuga
Akiva muri Coma ngo yabajije uko umukino warangiye. Nyamara ntibageze no ku kibuga

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ohhhh Imana ihabwe icyubahiro cyinshi weeee nukuri iyinkuru iranshimishije pe, Imana yomwijuru yo ishobora byose ikomeze imube hafi kandi imukize rwose.
    Umuseke Mudufashe gukomeza kudukurikiranira inkuru tuzanezezwa nokumva yakize yavuye mubitaro.

  • Imana ihabwe icyubahiro.Biranditse Ngo ntawe uzayizera uzakorwa n’ikimwara.Tuyibemo mayo izatubamo.Amen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish