Uko Victoria na David Beckham bategereje umukobwa wabo

Amaze kubyara abahungu batatu, bityo Victoria Beckham ntatewe ubwoba n’igise kuko ni ibintu azi. Ariko nkuko bigaragara ku mafoto, kuri iyi nshuro yambere agiye kwibaruka umukobwa, bwo umugabo we David beckham ari kumufasha uburyo bwo guhumeka neza. Mu mafoto atangaje, Bekcham aragaragara n’umugore we bicaye mu cyumba amaboko yayazungurukije inda irimo umukobwa we wambere. Mu […]Irambuye

Urubanza rw’abaregwa kwica Kayumba rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 4

Kuri uyu wa gatanu urubanza rw’abashinjwa gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwongeye gusubikwa kubera ko umucamanza yarwaye. Nyuma y’uko uru rubanza rutangiye tariki 28 Nyakanga muri Africa y’Epfo, iyi nshuro ibaye iya kane rusubikwa, bwa mbere rwasubitswe kubera ikibazo cy’abasemuriraga abacamanza mu ndimi bashaka (Kinyarwanda – English) ubundi rwongera gusubikwa kubera ikibazo cy’ibyuma bifata amajwi […]Irambuye

Ikamyo yahitanye abantu 11 i Ngororero

Nkuko tubikesha Police y’u Rwanda, mu muhanda wa Muhanga – Ngororero – Mukamira ugeze ahitwa Kabaya mu murenge wa Kimisagara Imodoka y’ikamyo ya societe y’abashinwa RB ikora imihanda  yakoze impanuka ihitana abantu 11 ako kanya, 5 barakomereka cyane naho umwe niwe wenyine wavuyemo ari muzima. Byabaye ahagana saa mbili muri iki gitondo ubwo iyi camion […]Irambuye

Abakekwaho Genocide bakomeje gufatwa Fabiyani Neretse yafatiwe i Bordeaux

Fabiyani  Neretse wahoze ari umuyobozi wa OCIR ishami  ry’ icyayi, wari warafashe izina rya se  Fabiyani  Nsabimana  yiberaga  ahitwa  Grand Font  Angouleme  mu   majyaruguru  y’umujyi wa  Bordeaux mu bufaransa ari naho yafatiwe. Mu  mibanire  ye   n’abaturanyi  Nemeye wavutse mu 1957 ngo  yafatwaga  nk’ umuntu w’ inyangamugayo  kandi  w’ indakemwa  mu mico ariko kandi ngo ntiyakundaga […]Irambuye

CECAFA: St George yatsinze APR 3-1

Mu marushanwa ya CECAFA Kagame cup 2011, ikipe ya APR FC yatsinzwe n’ikipe ya St George yo muri Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wo mu matsinda waberaga kuri Jamhuli stadium mu mujyi wa Morogoro, Tanzania. Ni umukino warebwe n’abantu benshi cyane ko aya makipe ari mu makipe akomeye muri iri tsinda, ndetse by’umwihariko akaba ari […]Irambuye

Minisiteri y’ itangazamakuru yavuyeho kuva kuri uyu wa kane

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inama y’abaministri, Kuva kuri uyu kane minisiteri y’itangazamakuru ntigikora  nka minisiteri, ahubwo inshingano zari zisanzwe zifitwe nayo zizahabwa ibigo na za minisiteri bitandukanye. Kuba minisitiri y’itangazamakuru itagikora nka minisiteri si ukuvuga ko inshingano zakorwaga nayo nazo zihagaze, ahubwo zizimurirwa mu bigo bitandukanye. Akazi kakorwaga na ministri y’itangazamakuru k’ubuvugizi bwa leta kazakorwa n’ikigo […]Irambuye

Perezida Nicolas Sarkozy yakubiswe n’umuturage

kuri uyu wa kane perezida w’ubufaransa Nicolas Sarkozy, yafashwe mu mashati n’umuntu utabashije kumenyekana ubwo yari ari mu ruzinduko yagiriye mu majyepfo y’ubufaransa, aho yagombaga kugirana ikiganiro n’abayobozi b’ako gace ka Brax. Ariho agenda asuhuza abantu bari bateraniye aho, umwe mubari aho yahise amushikanuza ashaka kumukubita hasi nyuma yo kumukubita urushyi ku rutugu (Niho yashyikiraga). […]Irambuye

Umucuzi w’amafaranga Bavakule yafatiwe Uganda

Polise ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bantu bivugwa ko bari gukora amafaranga y’amahimbano muri aka karere nkuko tubikesha 256news.com Uyu mugabo wafatiwe i Kampala ngo yitwa Caesar Bavakule yaba ari umunyarwanda, gusa abandi twabajije bo bakatubwira ko anafite ubwenegihugu bwa Uganda. Yafashwe afite amadolari 114,000 y’amerika ndetse n’utumashini ngo dukora aya mafaranga nkuko […]Irambuye

Obama yibeshye imyaka y’abana be

Nkuko tubikesha ibiro tangaza makuru by’Amerika AP, mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu yahuje inteko rusange ya Amerika, aho bagombaga kurebera hamwe uko ubukungu bwa Amerika bwifashe, Perezida Barak Obama, ngo yagize atya yibeshya imyaka y’umukobwa we Malia. Asobanura ibijyanye naho ubukungu bugeze, n’uko bwifashe, Obama yakunze gutanga urugero cyane ku bakobwa be, Malia […]Irambuye

Amavubi U17 ari gutaha mu bice

Kubera ikibazo kingendo z’indege muri Ethiopian Airways cyatewe n’ikirere gishyushye cyane muri iyi minsi, ibi byatumye ikipe igira ikibazo cyo kugaruka mu rugo ku gihe ndetse bari hamwe. FIFA  na Ethiopian Airways bakaba barimo gushaka uburyo ikipe yagaruka mu rugo vuba, bayishakira amatike ku buryo butandukanye. FIFA na Ethiopian Airways bagerageje gushakira ikipe y’u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish