Digiqole ad

Ikamyo yahitanye abantu 11 i Ngororero

Nkuko tubikesha Police y’u Rwanda, mu muhanda wa Muhanga – Ngororero – Mukamira ugeze ahitwa Kabaya mu murenge wa Kimisagara Imodoka y’ikamyo ya societe y’abashinwa RB ikora imihanda  yakoze impanuka ihitana abantu 11 ako kanya, 5 barakomereka cyane naho umwe niwe wenyine wavuyemo ari muzima.

Byabaye ahagana saa mbili muri iki gitondo ubwo iyi camion yari imaze gupakira umucanga iwujyana aho umuhanda uri gukorerwa, maze igahita inatwara abantu hejuru yayo bagera kuri 17.

Mu gihe yaganaga aho yari ijyanye umucanga, iyi camion yacitse feri (frein) ahantu hamanuka maze uwari uyitwaye agerageza kuyishyira ku mukingo  agonga ipoto y’amashanyarazi, imodoka nayo igwa nabi.

Abagera kuri 10 bahise bapfa undi umwe nawe yitaba Imana ubwo abatabazi bari bahageze, batanu bandi bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabaya biri aho hafi mu gihe umwe we yavuye ku modoka nta kibazo na kimwe yahuye nacyo.

Theos Badege umuvugizi wa Police aganira n’umuseke.com yasabye aba bakora imihanda ndetse n’abandi bafite amamodoka ashobora kwikorera inyuma kudatwara abantu barenze abo bafitiye ubwishingizi dore ko bari no guperereza niba iyi modoka yari itwaye aba bakozi b’umuhanda yari ifite ubwishingizi kugirango imiryango yabo yishyurwe.

Updates: Amakuru tumaze kumenya nuko indembe zasigaye mu gihe zajyanwaga i Kigali zivanwa u bitaro bya Kabaya, undi umwe amaze gupfa bari ku rugendo rugana i Kigali, ubwo babaye 12 bishwe n’iyi mpanuka. Abandi 2 nabo bakaba bameze nabi cyane.

Rubangura Daddy Sadiki

Umuseke.com

4 Comments

  • imana ibakire mu ntore zayo !!! ba nyakwigendera nimiryango yabo yihangane

  • imana ibakire mu ntore zayo !!! ba nyakwigendera nimiryango yabo yihangane ku babuze ababo

  • dommage!!

  • Imana ibakire Mu bayo twese niho tujya.

Comments are closed.

en_USEnglish