Digiqole ad

Minisiteri y’ itangazamakuru yavuyeho kuva kuri uyu wa kane

Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inama y’abaministri, Kuva kuri uyu kane minisiteri y’itangazamakuru ntigikora  nka minisiteri, ahubwo inshingano zari zisanzwe zifitwe nayo zizahabwa ibigo na za minisiteri bitandukanye.

Ignatius Kabagambe wari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’itangazamakuru

Kuba minisitiri y’itangazamakuru itagikora nka minisiteri si ukuvuga ko inshingano zakorwaga nayo nazo zihagaze, ahubwo zizimurirwa mu bigo bitandukanye.

Akazi kakorwaga na ministri y’itangazamakuru k’ubuvugizi bwa leta kazakorwa n’ikigo cyamaze kwemezwa ko kizashyirwaho  gishinzwe ubuvugizi bwa leta.

Izindi nshingano zakorwaga na ministeri y’itangazamakuru nk’ubuvugizi bw’itangazamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru, amategeko agenda itangazamakuru n’ibindi ngo minsi ya vuba hazashakirwa aho bishyirwa nk’uko twabitangarijwe na Ignasius Kabagambe wari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’itangazamakuru. Yagize ati : « iteka rya minisitiri w’ intebe rizasohoka vuba, rizagena urundi rwego rushobora kuba na minisiteri y’ intebe, kugirango itangazamakuru rigire aho rizabarizwa

Ikindi kandi inshingano zari zisanzwe zifitwe n’inama nkuru y’itangazamakuru zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru zizaharirwa ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, naho inama y’itengamakuru isigarane inshingano z’iterambere ry’itangazamakuru.

Kubijyanye n’amadosiye yari asanzwe afitwe na ministeri y’itangazamakuru,azaguma mu biro bya minisitiri w’intebe kuko n’ubundi iyi minisiteri niho yakoreraga.

Minisiteri y’itangazamakuru kandi ivuyeho mu gihe nta minisiteri yari ifite, ahubwo inshingano za minisotiri w’ itangazamakuru zakorwaga na ministri ushinzwe imirimo y’ inama y’abaminisitiri nawe ukorera mu biro bya ministri w’intebe.

JN Mugabo

Umuseke.com

4 Comments

  • ibi bikozwe kuko byari bikewe ,kandi twemera ko izi gahunda zifatwa habayeho ubushishozi bwa gouvernement ikora ibiri mu nyungu z’abanyarwanda

  • Na Minisiteri y’umutekano ikwiye kuvaho amagereza agasubira muri MINIJUST naho Police ikajya muri Minisiteri y’Ingabo.ibindi no comment!

  • ibi nanjye tubyumva kimwe. ntibyumvikana uburyo bavuga ngo abapolisi ni abasivile

  • TITO ICYANGOBWA NUKO BAKORA AKAZI KABONEZA KANDI BARAGAKORA NAHO IBYUBUCIVIL IT DOESN/T MATTER

Comments are closed.

en_USEnglish