Abakekwaho Genocide bakomeje gufatwa Fabiyani Neretse yafatiwe i Bordeaux
Fabiyani Neretse wahoze ari umuyobozi wa OCIR ishami ry’ icyayi, wari warafashe izina rya se Fabiyani Nsabimana yiberaga ahitwa Grand Font Angouleme mu majyaruguru y’umujyi wa Bordeaux mu bufaransa ari naho yafatiwe.
Mu mibanire ye n’abaturanyi Nemeye wavutse mu 1957 ngo yafatwaga nk’ umuntu w’ inyangamugayo kandi w’ indakemwa mu mico ariko kandi ngo ntiyakundaga kujya ahabona.
Fabien Neretse yashakishwaga kandni yafashwe na Interpool kuri manda zatanzwe na leta y’ u Rwanda kuva muri 2007 aho akekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rda.
Fabiyani bivugwako ari umwe mu bari bagize akazu, ashinjwa kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu cyahoze ari prefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi ndetse no mu misozi ya Ndiza, yanavuzwe kandi cyane mu nkiko gacaca muri utwo duce.
Neretse kandi ashinjwa ubwe kugira uruhare mu rupfu rw’ umubiligikazi wari ufite umugabo w’ umututsi n’ umwana wabo mbere ya Genocide bakaba bari abaturanyi ba Neretse bishwe taliki ya 9 Mata 1994.
Murumuna w’uyu mubiligikazi Martine Beckers akaba nawe yaratanze ikirego mu rukiko mu Bibiligi ndetse atanga ubuhamya ko uyu Neretse yagize uruhare mu rupfu rw’umuryango wa murumuna we. Prezida w’ ihuriro ry’ abaregera indishyi mu manza za genocide mu Bufransa Alain Gauthier kuri Tel yatubwiye ko uyu Neretse yashakishwaga kuva mu mwaka 2000 ariko ubutabera bw’ Ubufransa ngo bwari bwarayobewe aho atuye !
Yakomeje atubwira ko ubu afungiwe mu kasho iri mu mugi wa Bordeaux tumubajije ikizakurikiraho ati « bishobora kuba nk’ ibisanzwe aho ubutabera bw’ Ubufransa bufata abakekwaho kugira uruhare muri genocide nyuma bakarekurwa bakavuga ko bazakomeza kubakurikirana bari hanze »
Yari kandi ku rutonde rw’ abanyarwanda bashakishwa n’ihuriro ry’abaregera indishyi mu manza za genocide mu Bufaransa (CPCR) bamwe ubu bakaba bakurikiranywe n’ ubutabera bw’ Ubufaransa nkuko tubikesha www.sudouest.fr
Ikirego cya mbere cyashyikirijwe ubutabera mu Bubiligi muri 2000 ariko ntiyakurikiranywa kuko atari muri icyo gihugu nyuma yimukira mu Bufransa aribwo ubutabera bw’ u Rwanda bwashyikirizaga icyo gihugu dosiye busaba ko atabwa muri yombi kandi akoherezwa mu Rwanda .
Nkuko bigaragazwa n’ inyandiko yatanzwe n’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Fabiyani Neretse bimwe mu byaha akurikiranyweho harimo icyaha cya genocide , ubufatanyacyaha muri genocide , ubuhotozi ,kurimbura imbaga no kuba mu mitwe y’ abagizi ba nabi.
Claire u
Umuseke.com
4 Comments
uretse n’uyu hari n’abandi benshi bidegembya muri kiriya gihugu kuko ho bishoboka ko kwica umututsi atari icyaha.
bafatwe amaraso bamennye azabakurikirana imana irahana kandi bazajye imbere yubutabera akatirwe urumukwiye !!!!!!!!!!!!
Ese kuki abazungu babwira ibinyoma namwe mukabafasha kabikwiza mu banyarwanda?
Mujye mufata igihe gito mbere ya Posting, murebe niba ibyo mwanditse bifite ishingiro.
Ese abari mu Rwanda batubwira niba uyu Neretse koko yarabaye umuyobozi wa OCIR THE????????????
OCIR THE yamye ari iya BAGARAGAZA, nawe wiyemereye kuba umunyakazu, akaba anafungiwe ibyo yiyemereye kwishoramo.
kudafata abo bahekuye u Rwqanda ni igihombo kinini cyane kuko 2 mu rugo rtwumugabo ni agasuzuguro, kukop iyo bidegembya hirya no hino ku isi ntawubakoma baba bumva icyo bashatse barakigezeho gusa dushyigikire ukuri twihesha agaciro. kandi ntanundi uzaduha agaciro nitutakiha twebwe ubwacu nkabanyarwanda. ndasabako bazamukatira urumukwiye TPIR
Comments are closed.