Digiqole ad

Umucuzi w’amafaranga Bavakule yafatiwe Uganda

Polise ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bantu bivugwa ko bari gukora amafaranga y’amahimbano muri aka karere nkuko tubikesha 256news.com

umuvugizi wa Polisi wa Uganda Judith Nabakooba

Uyu mugabo wafatiwe i Kampala ngo yitwa Caesar Bavakule yaba ari umunyarwanda, gusa abandi twabajije bo bakatubwira ko anafite ubwenegihugu bwa Uganda.

Yafashwe afite amadolari 114,000 y’amerika ndetse n’utumashini ngo dukora aya mafaranga nkuko na Police ya Uganda ibyemeza.

Bavakule ngo yatanze amakuru azatuma bafata n’abandi bantu (Gang) bakorana mu gucura amafaranga muri aka karere k’ibiyaga bigali dore ko atari bake.

Police y’u Rwanda nayo ikaba iherutse guta muri Yombi abantu bane n’umugore umwe bafite agera kuri Miliyoni 2 z’amahimbano bavuga ko bavanye muri Uganda. (http://umuseke.com/2011/06/28/abantu-bane-bafatanywe-miliyoni-2-y%E2%80%99u-rwanda-y%E2%80%99amiganano)

Murarye muri menge abakira inoti nyinshi

umuseke.com

 

1 Comment

  • nawe se ?wananirwa kuyakorera ukabura no kuyikorera?

Comments are closed.

en_USEnglish