New York: Umuyobozi mukuru wa FMI, Dominique Strauss-Kahn, kuri iki cyumweru kubera ibirego bitatu aribyo : gushaka gufata ku ngufu, guhohotera no gushimuta yafatiwe i New York nyuma yo gusambanya umukozi wo muri hoteli i New York. Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, aravuga ko ikirego cyagegejejwe muri pariki kuri uyu wagatandatu n’umukobwa w’imyaka 32 ukora muri […]Irambuye
Kirazira zivuguruwe zigishwa mu mashuri mu bihugu byateye imbere. Mu gihe usanga mu Rwanda usanga ijambo kirazira, ryubahwa cyane n’iyo waba utabona neza impamvu kizira, ngo mu bihugu byateye imbere ho barabiciye aho kirazira yahindutse ingengabitekerezo zitari nziza mu mateka y’imiryngo imwe n’imwe muri ibyo bihugu, ndetse mu mashuri, bakaba banigisha abana kirazira nshya zemewe […]Irambuye
Nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaministri yahaye imirimo ba Ministre bashya batandukanye, uyu munsi nibwo abavuyemo babahaye ububasha aku mugaragaro. Vincent Karega wayoboraga minisiteri y’ibikorwa remezo akaba yahaye ububasha Nsegiyumva Albert wahawe iyo ministeri, naho Karega Vincent we akazerekeza muri Africa y’epfo guhagararira u Rwanda. Abandi bahawe ububasha ku mugaragaro ni Alexis Nzahabwanimana wahawe kuba umunyamabanga […]Irambuye
Mu gitabo cyitwa: LA FRANCE AU COEUR DU GENOCIDE DES TUTSIS cyanditswe n’umugabo witwa: JACQUES MOREL uretse kuba ari igitabo gitanga amakuru ahagije kuri jenoside ubwo yaririmo iba kuva tariki ya 6 Mata 1994, iki gitabo kinatanga andi makuru kubyabanjirije ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi! Ku itariki ya 13/05/2011 umunsi uhura neza neza […]Irambuye
Imodoka ihenze ku isi iragura miliyoni £1.77 Iyi modoka yasohotse uyu munsi ni Lamborghini Sesto Elemento, yasohowe n’uruganda rw’abataliyani rwa Lamborghini. Hashize imyaka irenga 10 uruganda rw’abadage rwa Bugatti ari rwo rufite imodoka ihenze kandi inyaruka kurusha izindi ya Bugatti Veyron. Lamborghini, uruganda rw’abatariyani, ikaba yasohoye ihenze ho $280,090 kurenza Bugatti Veyron, iyo ni Lamborghini Sesto […]Irambuye
Kampala: Kuri uyu munsi tariki 12 gicurasi 2011, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Dr Colonel Besigye yashyize arataha, ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yahejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi abuzwa gutaha. Uyu mugabo yageze Kampala mbere y’amasaha make ngo Perezida Yoweri Museveni arahirire ku mugaragaro kuyobora Uganda ku nshuro ya […]Irambuye
Abakinnyi babiri ba APR Fc aribo Haruna Niyonzima na Iranzi jean Claude bashobora kwerekeza ku mugabane w’uburayi mu bihe bya vuba. Kugeza ubu, amakuru aturuka mu buyobozi bwa APR atangaza ko umukinnyi Haruna Niyonzima agomba kwerekeza mu ikipe ya Laukeren yo mu bubiligi gukorerayo igeragezwa ry’icyumweru kimwe. Umukinnyi nyir’ubwite nyuma y’umukino w’igikombe cy’amahoro waraye […]Irambuye
Umutingito ufite ubukana buri kuri gipimo cya manyitude 5,3 watigishije agace ka Murcie, mu majyepho y’ uburasizaba bwa Espagne, uhitana abantu 10. Uyu mutingito wabaye mu ma saa 18h47 wabanjirijwe n’undi muto mu ma saa 17h05, ukaba wo mwari ku gipimo cya 4,4. Televiziyo ya Espagne yagaragaje amashusho y’ inyubako zikuze , ndetse n’icyuma cy […]Irambuye
Abanyarwanda baba mu Buhindi ngo ntibicaye ubuse ibi ni ibitanganzwa na APP uzwi inaha ku izina rya Benjamin ubwo yadutangarizaga ibijyanye n’ibirori birimo gutegurwa ku itariki ya 20 Gicurasi 2011 ahitwa AR MAHAL. Ikigitaramo kikazitabirwa n’abahanzi banzi mu Rwanda harimo Young Junior wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka Ishyamba si ryeru, Umucakara w’ibihe yakoranye na […]Irambuye
Ku basomyi b’urubuga Umuseke.com, tubanje kubashimira kwihangana mwagize igihe urubuga rwanyu kandi rwacu Umuseke.com rutabonekaga ku murongo. Nkuko mudahwema kubitugaragariza ko munyurwa n’amakuru tubagezaho, ndetse mugatanga ibitekerezo byanyu byubaka kugira ngo rurusheho kubanogera kurushaho, byaduhaye ingufu zo kurushaho kunononsora imikorere. Ni muri urwo rwego rero twahinduye Host kuko uwo twakoranaga yagize ibibazo akaba ari […]Irambuye