Digiqole ad

Imodoka ihenze ku isi

Imodoka ihenze ku isi iragura miliyoni £1.77

Iyi modoka yasohotse uyu munsi ni Lamborghini Sesto Elemento, yasohowe n’uruganda rw’abataliyani rwa Lamborghini. Hashize imyaka irenga 10 uruganda rw’abadage rwa Bugatti ari rwo rufite imodoka ihenze kandi inyaruka kurusha izindi ya Bugatti Veyron.

Lamborghini Sesto elemento
Lamborghini Sesto elemento

Lamborghini, uruganda rw’abatariyani, ikaba yasohoye ihenze ho $280,090  kurenza Bugatti Veyron, iyo ni Lamborghini Sesto Elemento.

Iyi modoka ikaba ikibabaje aruko itemewe gutwarwa ku mihanda yo mu bwongereza n’amerika bitewe n’umuvuduko n’amatara yayo. Iyi modoka ishobora guhaguruka (accelerate) kuva kuri 0Km/h igahita ijya kuri 100km/h mu maseconda 2.5 gusa.

Kuri izi modoka za Sesto Elemento ngo uruganda rwa Lamborghini ruzakora 20 gusa, kandi ngo ntakibazo bafite ku giciro cyazo gihanitse kuko zizagurwa vuba cyane.

Izi nganda, Lamborghini ndetse na Bugatti usanga ari zo zihanganye mu gukora imodoka zihenze kandi zinyaruka kurusha izindi zose ku isi.

Lamborghini Sesto Elemento imbere hayo
Lamborghini Sesto Elemento imbere hayo
Sesto elemento k'umugaragaro
Sesto elemento k'umugaragaro

Umuseke.com

4 Comments

  • volant y’iyi modoka ntiyujuje ibyangombwa by’ibinyabiziga.
    imeze nka polygone.

  • sha iyi modoka sinayigura ndabona ihenze! cyokora niba harimo icyocyezo n’akabari, napfa kwihangana nkayigura nkasigara mpanganye n’utumodoka tunyura payage!!!

  • mpereye kubyo Fiso yavuze nanjye ndabona ihenze kabisa, ariko njye nayigura mu gihe yujuje ibi bikurikira: ifite comptoir ya byeri zinyuranye, ifite douche na toilette.

  • nayo nzayigura

Comments are closed.

en_USEnglish