Digiqole ad

Rwanda:13 Gicurasi 1994-13 Gicurasi 2011

Mu  gitabo cyitwa: LA FRANCE AU COEUR DU GENOCIDE DES TUTSIS cyanditswe n’umugabo witwa: JACQUES MOREL uretse kuba ari igitabo gitanga amakuru ahagije kuri jenoside ubwo yaririmo iba kuva tariki ya 6 Mata 1994, iki gitabo kinatanga andi makuru kubyabanjirije ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi! Ku itariki ya 13/05/2011 umunsi uhura neza neza nuwo muri 1994.

Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mubazize jenoside
Urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mubazize jenoside

Dore bimwe mu byawuranze  muri itangazamakuru ndetse n’ibikorwa aho ubwicanyi bwarimo kubera:

1.USA yashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Protection Zones zagomba gushyirwamo bake mu batutsi bari bakiriho! Nyamara ariko ibi ntibyashobotse kuko MINUAR yagombaga kurinda izo Protection Zones yakomeje kunangira ivuga ko ntabasirikari bahagije ifite bo kujya muri icyo gikorwa.

2. Imisozi ya MUYIRA na GITWA ya BISESERO yatewe bikomeye n’interahamwe hamwe n’abasirikare barindaga uwari President (garde presidentielle).Amwe mu mazina atazibagirana muri icyo gitero ni iry’interahamwe rurangiranwa waruzwi ku izina rya YUSUF.

3.Bernard Kouchner ex-ministre francais des affaires etrangeres icyo gihe wari mu Rwanda akorera umuryango Medecins sans frontieres yasuye ibigo by’imfubyi aho bita kwa GISIMBA ndetse no ku GITEGA. Byari mu rwego rwo kugerageza gufasha imbabare zari ziri muri ibyo bigo!

4.HABIMANA Kantono mu ijwi rye ryuzuye ubugome yumvikanye kuri RTLM yemeza ko ubwicanyi bwarangiye!
Yabikoze kugirango nabake bari bakihishe bigaragaze maze bamarirwe ku icumu. Inkuru ye kuri RTLM kandi bivugwa ko yikirijwe nabari abayobozi b’inzego zibanze icyo gihe bitwaga ba Responsables, bagiye bagana mu bigo bitandukanye byari byahungiyemo abatutsi, bakabakangurira kugaruka mu ngo zabo ariko hagamijwe kubamaraho burundu. Bake bemeye ibyo Kantano yavuze nta n’umwe warokotse.

5.Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU aho yaramaze kugera i bruxelles/Belgique ahunze; yashyizeho icyo yise:
COMITE DE COORDINATION DES FORCES DEMOCRATIQUES DU CHANGEMENTAU RWANDA (CCFDC) cyari gihuriweho n’amashyaka MDR,PSD na PL.Mu itangazo ryabo rya mbere bamaganye leta y’abatabazi yari ikuriwe na SINDIKUBWABO Theodore hamwe na Jean KAMBANDA ndetse banavuga ko ubwicanyi mu Rwanda bwari bugeze ku ntera iteye ubwoba! Amajwi yabo ariko ntacyo yabashije kumarira abicwaga!

Ngibyo bimwe mubyaranze itangazamakuru ndetse n’iyicwa ry’abatusti, hari tariki ya 13/05/1994! Nyuma y’iminsi isanga 6205 (17ans) ibyo bibaye ndakomeza kwihanganisha by’umwihariko abagize amateka akomeye kuri uyu munsi.

Umuseke.com

 

7 Comments

  • Abantu batwikiriwe n’uruhu rwera bibasiye umugabane w’Afrika kuva kera, ntibashirwa, baraturimbura baratwandagaza na politiki yabo ipfuye, none nanubu baracyadushakisha. murebe namwe intambara z’urudaca bateje muri Afrika, abana b’imfubyi, abapfakazi, ibimuga, inzara n’ubukene biduteza, nyamara kandi bo bigaramiye!! igihe kirageze ngo abana ba Afurika bahumure amaso, baremgere ubuzima bwabo, n’ibidukikije kuko umwera aho ava akagera, adufitiye ishyari ryabaye karande. Mureke gushyira inda imbere ngo mushukwe na bagashaka buhake, ahubwo dusenyere umugozi umwe duteze imbere umugabane mwiza wuje uburanga Imana yatwihereye. Tuwukomere ho nkuko abanya Isiraheli bakomeye ku gihugu cyabo.

  • Yemwe abo mu museke, ntabwo Kouchner yigeze akora mu Rwanda, ahubwo yahaje mu gihe cya jenoside ahamara amasaha 48 gusa, abo yasuye rero yabakubise urubandu kuko ntacyo yashoboye kubamarira uretse ibyo abeshya ngo yabonye abantu bica cg ngo yagendaga ku duhanga rw’abana kandi yari yibereye muri blindé ba far bamushyizemo. Ntimugapfer rero kumira bunguri ibyo bababwiye byose, yaba Kouchner yaba undi muzungu, ntabwo baturusha kumenya amateka yacu, icyo baturusha ni ukuyarisha gusa.

  • Ikigitabo ni ingenzi nanjye ndagifite ni igitabo kigaragaza umupangu wose wateguwe naba fransa ndetse n’amategeko aturuka france bagenderagaho, umunsi kuwundi mucyahoze ari zone turquoise ibyahaberaga.

  • murakoze kutugezaho inshamake yikigitabo ariko ndasabako mwatugezaho igiciro cy’iki gitabo nuko twakibona murakoze

  • Ku itariki ya 13/05/2011 umunsi uhura neza neza nuwo muri 1994.

    NTABWO NASOBANUKIWE N’IYCO IYI TARIKI MWAYIVUZEHO.KUBA UHURA N’UW’1994 BYONGEREYE IKI KU NKURU? CG BIHURIYEHE N’IGITABO?

  • pleas njye cyakora hari ikintu ngira ngo mbabaze iyi tariki ya 13/05/2011 habaye iki ? njye ubwanjye nari mugihugu ntakintu nzi cyababa cyarabaye so mwaduha ibisobanuro kurubwo bushakashatsi mwakoze maze mukadusobanurira

  • Uwariwewese yamenye amaraso ntamahoro afite kwisi nokumunsi wimperuka cyane cyane uwishe undi amuziza ukoyaremwe uzuru,isura indenshyo,urwango bene abobantu barutwa ninyamaswa Imana yaremye abantu ,agace nubwoko ibyobyose kwari kugirango tumenyane uwishe wese kumunsi wimperuka azabwirwa gusubizamo ubuzima imitima yabantu yishe kandi ntawabisho uretse uwiteka niwutanga ubuzima knd niwe ubuguha nibatwizera kotuzasubizwa kwanyagasani wacu tuzabazwa ibyotwakoze dutegereze uwomunsi uzwi n’Imana

Comments are closed.

en_USEnglish