Digiqole ad

Kirazira irigishwa mu bihungu byateye imbere

Kirazira zivuguruwe zigishwa mu mashuri mu bihugu byateye imbere.

Mu gihe usanga mu Rwanda usanga ijambo kirazira, ryubahwa cyane n’iyo waba utabona neza impamvu kizira, ngo mu bihugu byateye imbere ho barabiciye aho kirazira yahindutse ingengabitekerezo zitari nziza mu mateka y’imiryngo imwe n’imwe muri ibyo bihugu, ndetse mu mashuri,  bakaba banigisha abana kirazira nshya zemewe mu gihugu.

Ngo iyo urebye mu muco nyarwanda usanga myinshi mu miziririzo ya kinyarwanda igaragaza ingaruka zitandukanye kandi zumvikana mu muryango nyarwanda nk’igisebo cyangwa se ubusembwa buhambaye ku wo byabayeho. Hari nko kumera ubwanwa ku mugore wariye inyama y’ihene , gupfa k’umugabo mu rugo  aho abana cyangwa umugore bicaye ku ntebe ye, bityo abantu bakagira ubwoba bwo kuba bakora ikizira.

Mgr Aloys Bigirumwami abisesengura yagaragaje ko imigenzo n’imiziriririzo ya kinyarwanda ijyanye no kwikunda kw’abagabo nk’uko yagiye abigarukaho mu gitabo cye aho yavugaga ku imihango n’imiziririzo y’abashyingiwe.

Hari nk’aho yabyerekanye yifashishije umuziro uvuga ko, iyo umugeni atarabonera urugo, igihe aryamye adahindukira, kereka abanje kubwira umugabo, bakagurana ikiryamo, umwe akajya aho undi yari ari; umugeni atagize atyo atuma umugabo we akenyuka. Ngo ibi bikaba byumvikana ko ku bw’agahararo uyu mugabo aba afitiye umugore we bimubuza uburenganzira bwo kuryamira urubavu ashaka ahubwo bikamutegeka gupfumbata umugabo we yaba areba inyuma cyangwa se mu buryo busanzwe. Umugabo akurura yishyira.

Ni ubwo wumva kirazira nyinshi zigaragara nko kwikunda ariko mu bihugu byinshi usanga kirazira zigaragaza uguha ikiremwamuntu agaciro akwiye. Nka kirazira zakangaga abana zibabuza kwicara ku ntebe za ba se ku bw’uko babaga bataraca akenge ngo babashe kwihanagura neza mu gihe bavuye mu bwiherero.

Gusa kugeza na n’ubu mu Rwanda nta muntu upfa gukora ikintu kitwa kirazira n’aho yaba abona ko nta cyo cyamutwara, nko gutunga agatoki umwungu ukiri muto ngo utabora, n’ibindi usanga nta shingiro bifite.

Ku bw’utu tuntu tugaragara muri za kirazira mu mico itandukanye ku isi, abenshi bahisemo gukuraho ikitwa kirazira cyose maze bandika ibitabo birimo kirazira zemewe mu gihugu aho zinigishwa no mu mashuri.

Nkuko tubikesha urubuga frihost.com ngo muri USA, kirazira iruta izindi ngo buri mwana yigishwa kuva agica akenge ni ukuba yagira ingengabitekerezo ya genocide yakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi, aho abadage bibasiye Abayahudi bari bashyigikiwe na USA. Iyi kirazira ikaba ari na ko imeze hafi mu bihugu byose byo mu burayi bw’iburengerazuba.

Muri USA, kirazira ya kabiri ngo ni ingengabitekerezo ivuga ko hari imiryango ibamo abantu batsinda mu ishuri abandi bakaremwa ari abaswa. Kirazira ya gatatu ngo ni ukugira aho umwana ahurira na filme z’ubusambanyi n’ibindi.

Naho mu Buyapani ho ngo kirazira iza ku mwanya w’imbere ni ukugaragaraho ko wagize uruhare mu ntambara ya kabiri y’isi cyangwa kuba ufite ingengabitekerezo iyiganishaho. Intambara Ubuyapani bwatsinzwemo ubwo USA kimwe mu bihugu byari bihanganye cyayiteraga ibisasu kirimbuzi ku buryo na n’ubu hari abana bakivukana ubumuga batewe n’ibyo bisasu kirimbuzi.

Muri Turkye ni ukugira ingengabitekerezo ya genocide yakorewe Abanyarumeniya.

Mu Buhinde na ho ngo kirazira iza imbere ni ukugira ingengabitekerezo cyangwa gushyira mu bikorwa urwango hagati y’Abahindou n’Abaislam.

DUKUZUMUREMYI NOEL
Umuseke.com

1 Comment

  • Kirazira irigishwa mu bihungu byateye imbere

    Uyu ni umutwe w’inkuru yanyu.Aho rero mwanditse mu BIHUNGU ngira ngo ni mu BIHUGU ubwo yenda mwahakosora.

Comments are closed.

en_USEnglish