Digiqole ad

Umuyobozi wa FMI yatawe muri yombi

New York: Umuyobozi mukuru wa FMI, Dominique Strauss-Kahn, kuri iki cyumweru kubera ibirego bitatu aribyo : gushaka gufata ku ngufu,  guhohotera  no gushimuta  yafatiwe i New York nyuma yo gusambanya umukozi wo muri hoteli i New York.

Dominique Strauss-Kahn boss wa FMI mu gufata ku ngufu
photo:nguwo Dominique Strauss-Kahn boss wa FMI , wacakiwe na polisi ya New York( ku ifoto uwambaye ishati ya rose)

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters,  aravuga ko ikirego cyagegejejwe muri pariki kuri uyu wagatandatu n’umukobwa w’imyaka 32 ukora  muri hoteli izwi cyane i New York yitwa Sofitel iri ku muhanda wa 44 mu Burengerazuba ahitwa Manhattan,  nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’i New York witwa Paul Browne.

Amakuru ava mu gipolisi avuga ko Dominique Staruss-Kahn yavuye mu bwogero bwa hoteli yambaye ubusa, maze akegera uriya mukobwa  wari wakoze mucyumba cye uwo munsi, akamutegeka kwinjira mu cyumba aho yagombaga kumufatira ku ngufu. Ibirenzeho ngo umuyobozi wa FMI, yabujije uriya mukobwa gusohoka dore ko ngo yahise akinga urugi.

Uyu mukobwa yaje kuvuza inzogera y’impuruza arinabyo byatumye Dominique Strauss-Kahn ava aho igitaraganya. «  Polisi yacyetse ko Dominique yahunze kuko yari yataye telefone ye igendanwa. »

Pual Browne ukuriye polisi ati : « Twumvise ko aherereye mu ndege ya Air France tuyitegeka kuba ihagaze, tuyibuza kugenda turamufata ubu arahatwa ibibazo. »

Gukoresha umuntu imibonano mpuza bitsina ntabwumvikane muri Amerika bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubu uriya mukobwa wasimbutse gufatwa kungufu yajyanwe mu bitaro byitiriwe Roosevelt aho arimo avurwa ibikomere yatewe na kiriya gikorwa nk’uko byatangajwe kandi n’igipolisi.

Umukuru w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (Fonds Monétaire International) akaba uyu munsi yagombaga kujya i Burayi aho yagombaga guhura n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel.

Umwunganizi we mu mategeko, umufaransa witwa Léon-Lef Forster akaba yasabye abantu kwitondera ibivugwa. Yagize ati: « Dutegereze turebe ko ibivugwa ari ukuri cyangwa ibinyoma».

Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’imari mu gihugu cy’Ubufaransa ku myaka 62, ni umwe mubahatanira kuzayobora cyiriya gihugu mu matora azaba mu 2012. Amaperereza akaba yerekanaga ko yari afite amahirwe menshi kurusha abandi bahatana na we.

Gusa uyu mugabo Strauss-Kahn wagizwe umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi mu 2007, yarezwe kugira umubano wihariye n’umwe mu bakobwa bamwungirije wari ushizwe ibibazo by’Afrika witwa Piroska Nagy hari muri 2008. Icyo gihe Dominique yasabye imbabazi zo kuba atarabashije gufata icyemezo kizima n’ubwo yari yagizwe umwere n’ubutabera.

Ku rundi ruhande umwe munkora mutima za Dominique Strauss-Kahn, umudepite w’ishyaka rya gisosiyalisiti witwa Jean-Marie Le Guen akaba yatangaje kuri uyu wagatandatu ko ibivugwa ari ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi buriho mu Bufaransa mu rwego rwo kwanduza inshuti ye.

Le Guen  avugana n’igitangazamakuru  Europe 1 yagize ati: « Hari imigambi yatangajwe kandi yateguwe na Perezida Sarkozy n’abambari be igamije guharabika Dominique Strauss-Kahn. »

Muri perezidansi y’Ubufaransa birinze kugira icyo batangaza bati : « Ntacyo twarenza kuri ayo magambo. »

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

1 Comment

  • NEJEJWE NO KUBASHIMIRA KUBWAMAKURU ATANDUKANYE MUTUGEZAHO MURAKOZA

Comments are closed.

en_USEnglish