Digiqole ad

Besigye yahageze nka Yesu i Yeruzalemu

Kampala: Kuri uyu munsi tariki 12 gicurasi 2011, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Dr Colonel Besigye yashyize arataha, ni  nyuma y’uko ku munsi w’ejo yari yahejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi abuzwa gutaha.

Besigye i Kampala
Besigye i Kampala

Uyu mugabo yageze Kampala  mbere y’amasaha make ngo Perezida Yoweri Museveni arahirire ku mugaragaro kuyobora Uganda ku nshuro ya kane Besigye aba ageze  i Kampala. Kizza Besigye avuye muri Kenya aho yari yagiye kwivuza, akaza kubuzwa kurira indege ya Kenya Airways ubwo yashakaga gutaha.

Ubwo yahageraga yari ahagaze mu modoka idatwikiriye hejuru, Besigye n’umufasha we Winnie batambutse imbere y’ibihumbi by’abantu bashyigikiye Besigye bari bahagaze mu gisa n’inyugiti ya V isobanuye intsinzi, umutekano na wo ukaba wari wakajijwe cyane mu mihanda yose y’i Kampala.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Reuters Besigye yagize ati:”natekerezaga kenshi  ko nzagaruka mu rugo , nta yindi migambi narimfite idasanzwe, twebwe n’ abo mu ruhande rutavuga rumwe n’ ubutegetsi  turategura amasengesho  ku gihugu cyacu kandi nange ubwange nzayitabira

Nubwo Museveni we yarimo arahira, Besigye n’abamushyigikiye bo ngo bavugako  batigeze bemera na rimwe ko Museveni yatsinze amatora yabaye mu kwezi ku Gashyantare. Bari bibereye mu mihanda nabo bishimira kugaruka kwa Col. Dr Kizza Besigye

Mu kwakira Besigye abanyamakuru b’ikinyamakuru cya monitor, dukesha iyi nkuru bakaba basagariwe na Polisi, ndetse bababuza kongera kwitabira ibikorwa bya Besigye no kubitangaza.

Kizza  amaze gutabwa muri yombi inshuro zigera kuri 3 biturutse ku myigaragambyo ikorwa nawe n’ abo muruhande rumushyigikiye.

Uyu mugabo kandi akaba amaze gutsindwa amatora inshuro 3 na Parezida Museveni warahiye  kuri uyu wa kane.

Besigye akaba yarigeze kuba umuganga wihariye wa President Museveni.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

6 Comments

  • ewana ntukajye ugereranya iki kigabo nkayezu umwana w imana waje gucungura isi? hari ibitageraranywa tinya Imana wana ujye ureba ibindi ugereranya ariko ujye utinya kugereranya mubintu by imana peace

    • Editor,u must have professional ethic and methodology of reporting ,please u can’t compare Besige with Jesus man,kuvuga ibihumbyi by’abantu wat do u mean?even u didn’t estimate the number at least, which means that still skill shortage is required .otherwise umuseke mugerageza gukora neza by the way

  • Rwose najye mbona umuseke ufite kazoza ahubwo nugire courrage kandi ahubwo mbona unageragee nkurikije igihe nawuboneye!! mbona amaherezo uzatambuka igihe.com

  • Umuseke ndaabakunda cyane musigaye murenzeho, ariko muminsi ishize mwari mwaracecetse sinzi uko byabagendekeye!!

  • Uwo mugabo nareba nabi bazamurya zingalo! ubwo se ushatse kuvuga ko niba ari Yesu, Museveni we ameze nka Helode??

  • SHA UM– USEKE KURAGE MWIHANGANE KANDI KIZZA
    N,UMUGABO KABISA BURIYA M– USEVENI ASHATSE NAWE YAMUHA AKIRIRAHO KO AMAZE UYAKURAMO NTIMUNDEBE NABI NDAZI KO HARI ABABA BAREKEREJE KUGIRANGO BABONE UWO BAJOMBA IGIKWASI SAWA MUKOMEZE !!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish