Digiqole ad

Syria: Bitunguranye Putin yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo z’U Burusiya

 Syria: Bitunguranye Putin yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo z’U Burusiya

Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

Ingabo z’U Burusiya zigomba gutangira kuva muri Syria nyuma y’icyemezo cyatunguranye cyane cyo kuzicyura cyafashwe na Perezida w’igihugu Vladimir Putin.

Perezida Vladimir Putin w'U Burusiya
Perezida Vladimir Putin w’U Burusiya

Ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze Ubumwe za America, bakiriye icyo cyemezo n’ubwitonzi, bavuga ko gishobora gutuma Leta ya Syria ijya kugitutu cyo kwitabira ibiganiro n’abayirwanya.

Ibiganiro by’amahoro bigamije gusoza intambara imaze imyaka itanu iyogoza icyo gihugu bigeze ku munsi wa byo wa kabiri i Geneve mu Busuwisi.

Nyuma umuryango w’Abibumbye, UN ugomba gushyira ahagaragara raporo ikubiyemo ibyaha by’intambara byakozwe muri Syria.

Icyemezo cyo gucyura ingabo z’U Burusiya, Perezida Putin yagitangaje nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’ingabo n’uw’Ububanyi n’Amahanga.

U Burusiya ni inshuti magara y’ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad, ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Syria byanyomoje ibihuha bivuga ko ku mugaragaro ko uko gucyurwa kw’ingabo z’U Burusiya byumvikanyweho hagati y’ibihugu byombi.

Ingabo z’U Burusiya zafashije cyane ubutegetsi bwa Syria guhashya inyeshyamba zari zibugeze ku buce, urugamba rwo kugaba ibitero n’indege z’intambara rwatangiye muri Nzeri 2015.

U Burusiya ntibwatangaje umubare w’abasirikare n’ibikoresho by’intambara bizasubizwa mu gihugu, nta n’igihe ntarengwa bwatangaje icyo gikorwa kizamara.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Syria, barasanga icyemezo cya Putin kigamije kurangiza bwangu intambara kugira ngo arebe ko yasubiza mu buryo umubano w’igihugu cye n’uw’Abanyaburayi (Western).

Iki cyemezo kandi ngo gikurikiye amagambo ya Perezida Bashar aho yavugaga ko hari ubwo azongera gusubirana igihugu cye cyose binyuze mu ntambara, bityo Putin akaba asanze ari urugamba rw’igihe kirekire kandi rukomeye ku buryo atazemera kurusoza.

Nta mubare uzwi w’ingabo U Burusiya bwajyanye muri Syria, gusa imibare y’ibiro bya America bizibarira hagati ya 3 000 na 6 000.

Nubwo hari ingabo zizasubira mu Burusiya, Putin yavuze ko ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere ahitwa Hmeimim mu gace ka Latakia ndetse n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi biri mu nyanja ngari ya Mediterranee (Tartus base) ngo bizakomeza gukora nk’uko byakoraga.

Mu gihe ingabo z’U Burusiya zari zimaze muri Syria, indege zabo zagabye ibitero bisaga 9 000, zabashije gusenya ahantu hacukurwa petrol 209, zifasha Leta ya Syria n’ingabo zayo kwigarurira uduce 400. U Burusiya bwanafashije Leta ya Syria gusubirana ubutaka bugera kuri km2 10 000 bwari mu maboko y’inyeshyamba nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu.

Mu kwezi gushize kandi, Perezida w’U Burusiya yavuganye n’uwa America Barack Obama biganira ku buryo ibintu muri Syria bihagaze n’igishobora gukurikira kugira ngo intambara ihagarare burundu, byatangajwe n’ibiro bya Perezida muri US,  White House.

Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Kremlin byo byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi bumvikanye ko ibiganiro bya politiki byakongerwamo imbaraga, mu kurangiza intambara.

Iki cyemezo cy’U Burusiya cyakiriwe neza n’abatavuga rumwe na Leta ya Syria ndetse n’Abadipolomate bo mu Burengerazuba bw’Isi (Uburayi na America).

Salim al-Muslat umuvugizi w’akanama gashinzwe guhuza abashyamiranye muri Syria, HNC, yagize ati “Nihabaho gukurikiza icyo cyemezo cyo gucyura ingabo uko kiri, bizaha imbaraga ibiganiro by’amahoro.”

Umuyobozi muri America utatangajwe amazina, yatangarije Reuters ko America yishimiye icyemezo cy’U Burusiya, ariko ngo haracyari kare kumenya ibyo gihatse n’ibikihishe inyuma.

Umunyamabanga wa Leta y’U Bwongereza ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Philip Hammond yavuze uko gucyurwa kw’ingabo z’U Burusiya gushobora kuba kwiza, igihe kwaba kuba ubushake bufatika bwo guhindura ubutegetsi muri Syria binyuze mu mahoro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Budage, Frank-Walter Steinmeier, yavuze ko icyemezo cy’U Burusiya kigiye gushyira igitutu no neho kuri Peresida Bashar al Assad, akajya mu mishyikirano n’abamurwanya.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish