Digiqole ad

Riek Machar agiye kumara ibyumweru bitatu AFUNGIYE muri Africa y’epfo

 Riek Machar agiye kumara ibyumweru bitatu AFUNGIYE muri Africa y’epfo

Uyu ni Riek Machar utavuga rumwe na Leta ya Salva Kiir uyoboye Sudan y’Epfo

Institute for Security Studies iratangaza ko umukuru w’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo Riek Machar agiye kumara ibyumweru bitatu afungiwe muri Africa y’epfo. Gufungwa kwe ngo byemeranijweho na Sudani y’epfo, ibihugu byo mu gace iherereyemo, ubutegetsi bwa Africa y’epfo, n’Umuryango mpuzamahanga.

Uyu ni Riek Machar utavuga rumwe na Leta ya Salva Kiir ubu afungiye South Africa

Mu bihe bishize ubwo Riek Machar yageragezaga kugaruka iwabo, indege yari itwaye yabujijwe guca mu kirere cya Ethiopia na Sudani biba ngombwa ko asubira Africa y’epfo.

Ubusanzwe ibi bihugu byombi byari bisanzwe ari inshuti ze, bimushyigikiye mu rugamba arwana na President Salva Kirr ariko ubu byaramwipakuruye kubera igitutu cya USA.

Amasezerano yasinywe n’ibihugu bitandukanye byo mu karere Sudani y’epfo iherereyemo yameje ko uyu mugabo atagomba kuba mu duce twegereye Sudani y’epfo, bityo biba ngombwa ‘aba’ muri Africa y’epfo, aho afungishije ijisho.

Mu Ukwakira uyu mwaka ubwo Machar yasubiraga i Juba ngo asubizwe mu mwanya we waVice President wa Repubulika yakiranywe amashyi n’impundu nk’umucunguzi ariko ntibyateye kabiri.

Nyuma gato yaje gushwana n’ingabo za Salva Kirr biba ngombwa ko ahungira muri Africa y’epfo.

Amaze kugenda umwanya we wahise ushyirwamo Taban Deng Gai wo mu ishyaka rye ryitwa SPLM-IO.

Africa y’epfo yo ihakana ko afungishijwe ijisho ahubwo ngo aba muri Africa y’epfo k’ubushake bw’ishyaka rye kandi ngo niryo ryamusimbuje Taban Deng Gai, ngo ntabwo byakozwe n’ubutegetsi bwa Kirr.

Abasesengura ibibera muri Sudani y’epfo bavuga ko USA ariyo yaheje Riek Machar kandi igashyira igitutu ku bihugu bituranye na Sudani y’epfo(Kenya, Sudani na Ethiopia) ngo ntibyemerere uriya mugabo gukorera ku butaka bwabyo.

Gusa ngo kwirukana Machar mu kibuga cya Politiki ya Sudani y’epfo kandi agaciribwa muri Africa y’epfo ngo ni ukurebera ikibazo aho kitari.

Ubusanzwe uriya mugabo ngo yari afitanye ikibazo na President Salva Kirr bo ku giti cyabo kandi ngo bagomba kwiyunga hagati yabo bityo abaturage bakagira amahoro.

Ikigo cya Kaminuza kigisha iby’umutekano mpuzamahanga kivuga ko aho ikibazo gikomerera ari uko Machar adashobora kwicarana imbona nkubone na Kirr ngo baganire kuko umwe atatega undi amatwi.

Ikindi kandi ngo Taban nawe ntashobora kuvuga mu izina ry’ishyaka SPLM-IO kuko batamwizera .

Hari n’abatanga igitekerezo ko harebwa undi muntu wayobora Sudani y’epfo utari Salva Kirr ntabe na Riek Machar.

Kubera ko aba bayobozi bombi bananiwe kugarura amahoro, ngo byaba byiza bose bavuyeho, kiriya gihugu kikayoborwa na UN cyangwa African Union.

Nubwo muri iki gihe nta masasu ari kumvikana i Juba ngo ntibivuze ko intambara yarangiye kuko abarwanyi ba Machar bakiri mu bice bitandukanye kandi n’umwuka wa Politiki ukaba atari mwiza.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish