Digiqole ad

Kubyara abagore babazwe biri guhindura imiterere y’abantu

 Kubyara abagore babazwe biri guhindura imiterere y’abantu

Umwana wavutse nyina abazwe

Henshi mu bihugu biteye imbere ku isi abagore hafi 30% ngo babyara babazwe. Ibi biri no kototera ibihugu biri mu nzira y’amajyambere cyane cyane mu mijyi. Ubu buryo bwo kubyaza abagore babazwe ngo bwaba buri guhindura imiterere y’umubiri wa muntu.

Umwana wavutse nyina abazwe
Umwana wavutse nyina abazwe

Muri iki gihe abana benshi ngo bari kuvukana imitwe minini itari kubasha kunyura mu matako y’ababyeyi babo…arinabyo bituma kenshi ababyeyi babagwa.

Nubwo ngo hari n’izindi mpamvu nyinshi zituma abagore babagwa bitabaye gusa ko abana ari banini.

Mbere y’uko kubyaza habayeho kubagwa byaduka abana banini kuri ba nyina bato mu matako hari ibyago byinshi ko bapfa mu kubyara. Bivuga ngo uturemangingo twabo ntitwakomezaga guhererekanywa.

Kubera kubyara babazwe ubu ubuzima bw’aba bana benshi burarokorwa, uturemangingo twabo dutuma bagira imitwe minini n’amatako mato tugakomeza guhererekanywa.

Abashakashatsi bavuga ko ikitwa  “fetopelvic disproportion” (ko abana benshi bari kuvuka bafite ingorane kuvuka bisanzwe kuri ba nyina) uko kizamuka kubaga abagore babyara nabyo bizakomeza kuzamuka.

Dr. Mari Charisse Banez umuganga w’inzobere mu kubaga muri yatangarije ikinyamakuru HuffingtonPost koi bi bisa n’ukuri anakurikije ikigero cy’umubyibuho ukabije ku isi kuko ngo n’umubyibuho w’abana b’impinja zivuka uri kuzamuka cyane.

Ati “Ntabwo bazakomeza gukwira mu matako y’ababyeyi. Kandi mu gihe hari ubusumbane kubaga umugore ugiye kubyara nibwo buryo bwonyine buba busigaye.”

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NTABWO BASOBANUYE UKUNTU BIHINDURA IMITERERE YABANTU ARIKO KANDI ARIYO TITRE

    • Niba numvise neza nuko hari abana batagipfa bavuka bitewe nubunini bwabo kuko banyina babagwa, bitewe nuko bariho barakura kakabyara nabo abana bafite genes zabo nyine zumubyibuho nimitwe minini gutyo rero ugasanga uko Imyaka iba myinshi ninako haboneka abantu benshi banini ( obese) kuko abari bafite izo gene nyibagipfa mwivuka ryabo kuko abagore bahita babagwa.

  • Bavuze ko bituma abo bana bavutse habayeho kubagwa kwaba nyina bituma abo bana bagira imitwe minini no mu matako hato bikabakururira ingaruka nabo zo kuzabyara babazwe (abakobwa) bikaba uruhererekaneeee, ndumva mu myaka iri imbere ntawe uzaba abyara neza (naturelle) ngo kdi nizo ngaruka zumubyibuho ukabije gusa njye ibi simbyemera, kubyarwa habayeho kubagwa no kubyibuha bikabije ndumva bidahuye.

  • Ubuse koko mudusobanuriye iki?Muradupfunyikiye mbandoga Rwasabahizi twataramye

    • UBU NANGE NARI NITEZEKO BAGIYE KUTUBWIRA IBINTU BYA HATARI NONE NDEBERA
      AHA MURAGIPFUYE PE! NIBURA NTIMUTUBWIYE INGARUKA !!!!!!!!!!!!!!!!!11

  • KUBAGWA BYARIYONGEREYE ARIKO IMPAMVU MUDUHAYE NI IMWE MU IJANA ZITUMA UMUGORE ABYARA ABAZWE. UBWO RERO NTIBIVUZE KO ABABAZWE BOSE, ABABAKOMOKAHO NABO BASHOBORA KUBAGWA. KUGIRA BEMEZE IBI BYARI KUBA BYIZA IYO BATUBWIRA IMPAMVU ZOSE ZISHOBORA GUTUMA ABAGANGA BAFATA UMWANZURO WO KUBYAZA UMUGORE BAMUBAZE.

Comments are closed.

en_USEnglish