Digiqole ad

Jacques Tuyisenge agiye kugaruka mu kibuga muri iyi weekend

 Jacques Tuyisenge agiye kugaruka mu kibuga muri iyi weekend

Nyuma yo kwerekanwa, Jacques agiye gukina umukino we wa mbere.

Uwari Kapiteni w’Amavubi mu mikino ya CHAN2016, Jacques Tuyisenge agiye kugaruka mu kibuga akinira umukino wa mbere ikipe ye nshya ‘Gor Mahia FC’ yo muri Kenya nyuma y’imvune ye yari yarabyukijwe n’imyiteguro ya CHAN.

Nyuma yo kwerekanwa,  Jacques agiye gukina umukino we wa mbere.
Nyuma yo kwerekanwa, Jacques agiye gukina umukino we wa mbere.

Jacques Tuyisenge, agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kwitabwaho bidasanzwe n’abaganga bo muri Kenya. Uyu musore w’imyaka 25, agiye gukinira umukino wa mbere Gor Mahia ahangana na mukeba FC Leopards.

Umunyamabanga wa Gor Mahia, Ronald Ngala yabwiye UM– USEKE ko Tuyisenge amaze iminsi asaba gutangira gukinira ikipe ye, ariko umutoza we Frank Nuttall akamusaba kuba yihanganye kugira ngo abanze asubire mu bihe byiza.

Ngala ati “Ubu Tuyisenge ameze neza. Yanasabye ko yakinishwa iminota mike ku mukino twakinnye ku cyumweru gishize. Ariko umutoza yanze guhita amushyiramo. Twashatse kubanza kwitonda. Ni umukinnyi twakurikiranye igihe kinini. Tuzi iyo ari mu bihe bye byiza uko akina. Niyo mpamvu umutoza yabaye aretse kumukoresha.”

Uyu munyamabanga wa Gor Mahia yatubwiye kandi ko Tuyisenge yagarutse mu bihe bye ku buryo noneho ashobora gukoreshwa ku mukino w’amateka uzabahuza na FC Leopards.

Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru, tariki 6 Werurwe 2016, ukazabera kuri Nyayo Stadium, mu Mujyi wa Nairobi.

Gor Mahia yaguze Tuyisenge afite imvune yakuye amaranye igihe, gusa yari yongerewe ubukana n'imyiteguro cya CHAN.
Gor Mahia yaguze Tuyisenge afite imvune yakuye amaranye igihe, gusa yari yongerewe ubukana n’imyiteguro cya CHAN.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish