Digiqole ad

Utemera guhanurwa nta tera imbere- Rafiki

 Utemera guhanurwa nta tera imbere- Rafiki

Rafiki wiyita umu rasta n’ibendera mu ntoki

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka uzwi cyane ku izina rya Rafiki Coga kubera injyana ye yahimbye yitwa ‘‘Coga Style’’, avuga ko igihe cyose umuntu yanze impanuro ntaho agera mu buryo bw’iterambere.

Rafiki wiyita umu rasta n'ibendera mu ntoki
Rafiki wiyita umu rasta n’ibendera mu ntoki

Rafiki ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’abamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda ‘Legend’ ndetse mu bahanzi benshi bagenda bazamuka baba barabyirutse bamukunda cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yatangaje ko impanuro zose uhawe n’umuntu ukuruta cyangwa ukurikirana ibikorwa byawe ukwiye kuzitaho kuko n’umuziki ukorwa ukorerwa abantu.

Yagize ati “Usanga kenshi iyo umuntu aje akakugira inama y’uburyo ushobora gukoramo ibintu byawe benshi tutabaha umwanya wo kubumva.

Ariko nyamara bury anta muntu umwe wigira. Ahubwo igihe cyose ugize amahirwe yo kubona ukugira inama y’uko wakwitwara ukwiye kuyakoresha.

Mu Rwanda usanga benshi mu bahanzi bumva ko ibyo batekereje gukora ari ibyo nta bindi. Ibi rero bikaba na zimwe mu mbogamizi zo kuba tudatera imbere nk’abandi.

Umunsi umwe abahanzi twagiranye inama aho kuza wakumva indirimbo yanjye wenda itanakoze neza ukumva wanshuka umbwira ko imeze neza, nibwo tuzagera kure.

Muri uyu muzika dukora, twokamwe n’uburyarya, kwihugiraho ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo rero ntaho bizatugeza igihe cyose tudashyize hamwe”.

Rafiki Coga ari mu bahanzi 10 baherutse kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5. No kuri ubu avuga ko yiteguye kurisubiramo kubera ko ibyo risaba abyujuje ahubwo akwiye gushyigikirwa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish