Digiqole ad

Kamonyi: Abapfakazi biriwe ku gasozi bategereje abaje kubatera inkunga baraheba!

 Kamonyi: Abapfakazi biriwe ku gasozi bategereje abaje kubatera inkunga baraheba!

Bavuga ko biriwe bategereje guhabwa Ubufasha ariko Umurenge urayiyobya.

Bamwe mu bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Nkingo umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi,bavuga ko Unguka Bank yemeye kubatera inkunga ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  yanga ko bayihabwa avuga ko bishoboye.

Bavuga ko  biriwe bategereje guhabwa Ubufasha  ariko Umurenge  urayiyobya.
Bavuga ko biriwe bategereje guhabwa Ubufasha ariko Umurenge urayiyobya.

Aba bapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko bahamagawe na Unguka Bank ikorera muri aka karere taliki ya 30 Kamena 2015, Unguka Bank ibasaba umubare w’abapfakazi batuye muri uyu mudugudu kugira ngo bazawuhereho bagena ubufasha kuri bo.

Annonciata Banyangiriki uhagarariye aba bapfakazi avuga ko  Unguka Bank yongeye kumuhamagara  yemeza ko izaza kubasura no kubaha inkunga  ku italiki  03  Nyakanga 2015, bityo ko bakwiye kubimenyesha bagenzi babo bose bakitegura kwakira  abashyitsi bazaba baje kubafasha.

Banyangiriki avuga ko bahise bakodesha intebe, amahema n’imikenyero kugirango bakire izi ntumwa za Unguka Bank.

Kuri uyu wa gatanu abagombaga gufashwa aha mu mudugudu wa Nyarunyinya ngo baraje bicara mu mahema bategereza abashyitsi bavuye muri Unguka Bank.

Banyangiriki avuga ko yatunguwe no kumva umuyobozi w’Umurenge wa Gacurabwenge  Marthe Umugiraneza amuhamagaye  kuri telefone ye ngendanwa ko  intumwa za Unguka Bank bari bategereje zitakije muri uwo mudugudu, ahubwo ko  babahitiyemo undi mudugudu w’abapfakazi batuye mu yindi midugudu ngo kuko aribo yabonye  ko bababaye cyane.

Uyu mupfakazi uhagarariye abandi ati:”Gufasha abo dusangiye ibibazo ntabwo byatubabaza, twababajwe n’agasuzuguro Gitifu w’umurenge yatugaragarije kuko yatubwiye ngo ubwo burakari mufite murabuterwa n’iki? tumusubiza ko yaza akatubwira impamvu itumye bahindura iyi gahunda ariko arabyanga duhera mu gihirahiro.”

Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko  amakuru yo gufasha aba bapfakazi yayamenye  atinze,  naho  ngo  icyemezo cyo  kohereza  abakozi ba Unguka Bank mu yindi midugudu, yagifashe abitewe n’uko mu minsi ishize  hari ubundi bufasha bari baherutse guha aba babyeyi burimo kubasanira amazu atatu.

Umugiraneza akavuga ko gufasha bariya bandi nabyo ko byari ngombwa kandi ko  yasobanuriye abagombaga guhabwa inkunga ariko ntibabyumve.

Byakunda Faustin, Umuyobozi mukuru wa Unguka Bank avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bukwiye  kureba uko busaranganya  iyi nkunga ku  bagenerwabikorwa bose, kubera ko  ibibazo aba babyeyi bafite usanga byose bisa.

Usibye  aba babyeyi bavuga ko babajwe n’ibi bakorewe n’ubuyobozi bw’Umurenge, n’Ubuyobozi bwa IBUKA muri aka karere ka Kamonyi buvuga ko  inkunga yagombye guhabwa  abayigenewe Umurenge ukazashakira  aba bandi basigaye ubundi bufasha aho kwiriza ku musozi  aba babyeyi ngo  bategereje  inkunga.

Muri iyi  midugudu ya Kambyeyi na Nyarunyinya, Unguka Bank yahatanze inka eshanu zizaboneka nyuma y’ibyumweru bibiri.

Byakunda  Faustin, Umuyobozi Mukuru wa Unguka Bank
Byakunda Faustin, Umuyobozi Mukuru wa Unguka Bank avuga ko inkunga ikwiye gusaranganywa
Umugiraneza Marthe,  Gitifu w'Umurenge wa gacurabwenge.
Umugiraneza Marthe, Gitifu w’Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko n’abandi inkunga yahawe bari bayikeneye

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW-Kamonyi

45 Comments

  • nguko uko abantu b’iki gihe bashinyagurira abantu bibereye mu bibazo

  • Unguka se yo ugirango hari inka yari yazanye ko yabihimbiye aho nayo yari ibazaniye ubusa. ubundi abayobozi baba bashaka guha inkunga abo bafitanye gahunda zo gusangira ibyatanzwe nyuma ni ikimenyane ntaho kidakora nawe urabyumva nyine

  • Ni Umugiraneza na Banyangiriki tekereza kweli ayo mazina. yamweretse ko nyine amazina atandukanye n’ubusbanuro. Kamonyi abayobozi baho ni ntavuguruzwa bakora ibyo bashatse kandi bibaha inyungu. utekereza se ko bagendera ku bitkerezo cg ibyifuzo bya rubanda Gitifu niko akora ahubwo ntabwo mwari mumuzi kuko mutazi ko ariko yari ameze naho ubundi muzi bike uko ni ko gutegeka ntabwo bo bayobora barategeka

  • babatesheje agaciro kabisa uwo si umuyobozi mwiza. abashobora gutanga ubufasha ni benshi kuburyo yari kubyitondamo ntasuzugure abo babyeyi bari bitguye kwakira abashyitsi ndtse bari no kubyumvikanaho neza bagasaranganya niba Mayor atamuryamyeho nkuko bijya bikorwa yari akwiye gukeburwa siko bayobora cyane cyane mu bibazo nkibyo

  • aha wenda ubwo mubonye ko haari ikimenyane mu bintu nkibi hari ibishobora gusobanuka. no muri VIUP niko byagiye bigenda abaken babura ubavugira ba gitifu barariiiiiiye muri kamonyi barahaga bararengwa natangira no gusuzugura shebuja yari anabiziranyeho nabo mazee arabigarika bababika mu gihome. abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira ku karengane nkako ko kugobokwa n’abagiranza ibyo bagnewe bikabaca mumyanya y’intoki ku munota wa nyuma twarumiwe twe

  • Siyo mpamvu se hashize 20 ans abarokotse bakiri mu bukene ba gitifu bafite amamodoka n’amazu ibyo nta gitangaza rwose kuri umugiraneza. BYASHOBOKA KO WENDA NABO YABYIHEREYE BANDI BABABAYE ARIKO SI UKO YAGOMBAGA KUBIGENZA YARI GUKEMURA GAHUNDA NEZA

  • Siyo mpamvu se hashize 20 ans abarokotse bakiri mu bukene ba gitifu bafite amamodoka n’amazu ibyo nta gitangaza rwose kuri umugiraneza. BYASHOBOKA KO WENDA NABO YABYIHEREYE BANDI BABABAYE ARIKO SI UKO YAGOMBAGA KUBIGENZA YARI GUKEMURA GAHUNDA NEZA

  • ariko abantu bafasha bage baha ababyeyi bose guha bamwe abandi ukabareka sibyo .

  • Oya yabahemukiye rwose,bigaragare ko haraho abogamiye kandi afite inyungu,kuko yagombaga guhamagara abo nabo bakaza kwifatanya nabo bari biteguye kwakira iyo nkunga ubundi bagakorana inama yuko bagomba gusaranganya ariko atabatesheje agaciro.

  • BYAKUNDA genda uraniwe uzi ko wabeshye abanyeshuli ngo uzabarihira imyaka ikaba ibaye itanu ubatuma ibyango IBUKA na FARG bakwiuka ngo ugiye kubafasha uzi kubeshya impfubyi kurwibutso rwa Kigali na Nyamata

  • Ntabwo muzi ko byakunda yananiwe yirukanye abakozi babahanga bari bazi gutegura ibi bintu neza ndavuga nka Alfred Manzi , ubona URIYA MUKWE WAWE isaac ya simbura Mpamira bigakunda ngo yaguteguriye ibintu

  • Leta izakubaze ukuntu ntagikorwa na kimwe utegura cg ukora cyigihugu : nta muganda abakozi bawe bakora; nta musanzu wa cyama batanga ese wabagize ingarigari wirirwa wiruka abakubuza kurya za ruswa n’inguzanyo uha abavandimwe bawe batagira n’ingwa( ECTA)

  • BNR nayisaba kugukorera ubugenzuzi ukuntu wiruka ukanatoteza abakozi C.A warayigaruriye ubaha inguzanyo ; nawe washinze za society zubucuruzi upiganirwa amasoko mwizina rya ba shuti bawe.
    Multitask wafunguye ugasaba inguzanyo ukanayiha. mbega umuyobozi ; wigije abagufashije ngo ubone uko ukora amanyanga abagufashije gukora umushinga nka: Isaac ; Fidele; Dingida; Gashema n’abandi.

    • Wirukanye ukanigizayo abakozi babahanga ngo ubone uko urya ruswa ntihagire ukuvuguru uvuge ryi jyane nta mahoro uzagira pe: Manzi tuzi imirimo yawe yo kuduha s.f; Murutampunzi document zawe ziteguranye ubuhanga; Alfred produit zawe ziracyavuga na recovery ubu yarapfuye izongera kubaho ugarutse byakunda yarafunzwe;
      JEAN PAUL humura ubuhanga bwawe no kugaragaza amafuti ya D.G turabizi; ba Landry; Mugabo; Fred; Kamanzi; Denis ; CYOZAYIRE ikigo giheruka kunguka mu kihari abarya baragwiritye.

  • Mayor wa ka Karere bamuhwiture akore mubo ayoboye kuko baraza kurimukorera.ngaho bariye amafaranga ya Pharmacy ya Karere nibande baha Abanyeshuri ibyangombwa byo kwenererwa kwishyura nkabayishoboye babiguze ni muri Kamonyi naho abashinzwe ibidukikije ibirombe biba muri Kamonyi byarabakijije iyi mikorere niba ariyo iri mu turere 29 dusigaye abaturage bo muzibanze twaragowe !

  • Kuba umupfakazi nta nyungu irimo ahubwo ni umuruho.Abakina ku mubyimba abapfakazi bazabyumva nabo babaye bo!
    Ruriye abandi rutabibagiwe.
    Kandi ngo ubamba isi ntakurura.

  • Iyi nkuru iragaragara mo amarangamutima,niba ubuyobozi bwararebye mu barokotse batuye muri uyu Murenge bagasanga ababababaye kurusha abandi ari aho handi bagiye cg se abo hari ikindi bafashijwe,ubwo bikwiye kuvamo ikibazo bose si abavandimwe ntibanaharirana, hakaba gutuza! Uwanditse inkuru iyo atugerera ni aho iyo nkunga yagiye naho akatubwira uko yababanye, niba koko bakwiye gufashwa kurusha abo bandi nk’uko bo yaduhaye ifoto yabo. Naho ubundi nge mbona byabamo kurenganya atubwira ko iyo nkunga yayitwariye (gitif)cg igahabwa abatayikwiye! Ahubwo abayobozi baragowe, iyo hajemo gufashwa ni abafite uko bameze ntibajya babyemera, iyo hafashwe icyemezo rero havamo bene ibi.

  • Kamonyi bariyoroobeka gusa ubundi si abantu ariko bazamnyekena

  • ariko na Unguka nayoooooo yaje imbokoboko kweli? nayo si syhashya baba baashaka kuzatanga ibyo basubizwa mu manyanga

  • uwo si umuyobozi mwiza yari akwiye kweguzwa niba atabiziranyeho na boss be ni umuhemu

  • mumureke azageraho nawe abyicuze namara kubitekerezaho neza niyyumva yakosheje gutanga si bibi ariko kubwira nabi abaantu bari kuri gahunda si byiza ntibikwiye umugitifu

  • Ariko murabanyamafuti sha. Ubu koko musanze amafuti yanyu araha mwaza kuyandikira? Bantu mwiyita Jagari, Kazibukira, ect, ubu koko aya marangamutima yanyu ahuriyehe niyi nkuru? Byakunda mwimwikorera murakaburinka

  • Majambere

    Uti barakaburinka ….,wowe ubuze byose wakwishima ???

    Icyo mbonye na kamaro ka media mu kubaka igihugu, usomye ibyanditswe hano usanga ababishinzwe bakuramo amakuru baheraho bakurikirana amakosa yavuzwe abayakoze byabahama bakabiryozwa !!!

  • Pharmacy y’akareere yariwe se bagakingira ikibaba abatwaye amafaranga yayo kuko bayagabanaga nayo hari aho ihuriye na Unguka ibeshya ngo iratanga inka itazanye zigahera?? inka zo mu magambo gusa rimwe na rimwe zitwarwa n’abayobozi. muri Gahunda ya Girinka igitangira kamonyi yari mu dufita abayobozi bagendeye ku marangamutima bakihera inka abo bashaka none birakomeje Ko Mayor abirebera nukubera iki yari yujuje akarere keza yari gushimirwa vuba

  • Abikorera kugiti cyabo bakusanye miliyoni 10 bitarenze kuwa gatanu maze bagoboke aba bantu rwose.

  • Njye narumiwe ,iyi nkuru uwayanditse ntamakosa ashira kuri Unguka bank kuko yo yagombaga gukora ibijyanye nibyifuzo byabayobozi bo bazi abaturage bayobora ariko igitangaje ni abantu bazana ibihimbano namatiku adafite gihamya bakabigonganisha niyi nkuru .icyo tuzi cyo nuko Unguka ari ikigo cyitegererezo mu bigo byimari nama banki mato kandi mu myaka isaga 10 kimaze cyateye imbere kuburyo burenze cyane ubwo abantu batekereza ,twebwe nka bakiliya twamaganye izi nyangabirama zidusebereza Banki ,niba barirukanwe kubera amakosa bakoze ntabwo ariho bahera basebya ikigo kuko iyo baza kurengana baba baraganye inkiko .iki gihugu kigendera ku mategeko .

  • Ngo abapfakazi ba Jencide, nibafashe abapfakazi bose bababaye kimwe abarwayi ba Marariya bafata imiti imwe mwe nimurebe impanvu zifatika muve nu matiku

  • Ariko ngewe ndibariza abayobozi bo mu rwanda kuva nyuma ya 94 mufasha aba rescape bonyine buriya iyo mukoze ibarura kuva mumudugudu kugera mukarere mubona aribo bakeneye inkunga bo nyine???,!!! Ese niba muvuga ko urwanda ururwa abanyarwanda bose mubyukuri nkumupfakazi ariko utari uwajonocide ariko nawe umugabo we akaba yarapfuye icyo gihe we abayeho ate??? Rwanda rwanda ngewe nzaba mbarirwa p!!!! Isumbanisha ryabantu riri mururu rwanda nzabandeba iherezo

  • Mwagiye muva muri za details zitaringombwa .ndi baza umuyobizi wa karere aje muri iyi nkuru gute? Guhitamo a bazasurwa nishingano zubuyobozi Ikibazo cyazamo nugutegereza abantu u kabihindura kunota wa nyuma ariko uriya mu dugudu ugize iminsi usurwa nabagenerwabikorwa bandi ntibakikundi cyane.

  • ahhh””baca umuganingo UGUHISHA KO AKWANZE UMUHISHA KO UBIZI KD NGO ABANTU SIBO MANA”””” gusa murigaragaje unguk mupfa iki?kd byakunda mumuvane mumitwe yanyu cg niba mushaka kuko haribenshi badakunda gusoma izimbuga muzabishyire kucyapa maze murebe niba unguk ifunga mbegaaa baravuga ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe ark njye mbonye ayanyu aribeo bwo bubwabweeee so murekeraho kuvuga ubusa muruhanfo rwabagaboooo

  • majambe abo bareke barasanzwe gs ndabamenyeshako ibyo ntaho bidukozee ninko kumena amazi Kurutare kd agaragaje ko nomutwewe hatuzuye

  • Nicyo gituma mudaterimbere muvuga ubusa…………. mukore mwiteze imbere mureke kuvuga ubugoryi. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Yoooo! igitangaje niki? ntimusanzwe muzi neza ko ingunguru irimo ubusa ariyo isakuza cyane? ndetse n’imbwa itaryana niyo imoka cyane, icyantangaje muri iyi nkuru n’uyu muntu usa naho yandika hari ibindi bimwihishe inyuma, wowe se ibyo gusura abacitse kw’icumu kwa UNGUKA BANK bihuriye he n’iyirukanwa ry’abakozi bamwe bayo( usibye ko nabyo bitabayeho) uwagiye wese yajyanwaga nuko abyishakiye ndatekereza nshingiye kubyo numvise, kugira ngo basezere byaraterwaga nuko UNGUKA yabarushije umuvuduko, basanze batagishoboye kujyana nayo barasezera; kandi rwose ntekereza ko atari na bibi kuko UNGUKA si iy’umuntu kuburyo kubona hagira abakozi bayivamo byaba igitangaza.
    Uyu muntu yantangaje cyane, umuntu ngo yabuze icyo atuka INKA ati dore igicebe cyayo, unguka ntuyizi, iyaba wari uyizi ntiwakayivuze utyo, iyi niyo Microfinance yigaragaje mu rwanda kandi uhinduka bank mu gihe gito cyane, n’ubu ntiragera imyaka 10, none nawe ngo icunzwe nabi, umeze nkawawundi wifuza ko buri gihe icyiza cyose ariwe cya kwitirirwa.
    BYAKUNDA ni umuyobozi ubikwiye ( un homme a la place qu’il faut), CA irimo abagabo n’abagore bafite ubuhanga cyane, ntabwo bakorera mu kwaha kwa DG, ahubwo barashobokanye mu mikorere.
    Hari icyavuzwe muri iyi nkuru numva hari icyo nagira icyo nyivugaho, bari bapfakazi koko bararenganye, ariko icyo barenganyeho ni uko bategujwe ko baza kwakira abashyitsi ndetse babazaniye n’ubufasha, hanyuma byahinduka ntibabamenyeshe. Ubuyobozi nibwo bureberera abaturage babwo, nibo bazi abagomba gufashwa niba ari bandi, rwose ntekereza ko ntanumwe ubiyobewe ko n’izo nshingano bazifite kuko bariya buriya mudugudu utabaza, kubera ko bari hafi ya kaburimbo abifuza gufasha bose nibo bafasha ibyo ntekereza ko byaba aribyo byateye ubuyobozi kubihindura bakifuza ko unguka yagera no kuri abo bandi.
    Inka zatanzwe zitagaragara, usibye nizizaboneka mu byumweru bibiri, hari nizitangwa zitaravuka ( ingwate) kandi zikazataha, ubundi rero inka ntitinda keretse itegerejwe n’umutindi kandi bariya bazihawe si abatindi nkawe ngo barambirwe, Ntukongere kugaragaza umuco muke nkuwo sha.

  • ruhanga rwose ndagushimye, uwo munyamakuru mu mbwirire, ajambo rivuga inka ntajambo rindi risa naryo, kuba rero inka yatanzwe mu byumweru bibiri, ibi rwose ndemeranya nawe ko atari kera nkurikije n’uyu mugani wamuciriye ngo Inka ntitinda keretse itegerejwe n’umtindi, none se wowe abazihawe barishimye, abayobozi barabyishimira , uyu ngirwa muvugizi aravuga iki? cyangwa nawe arifuza gufashwa,

  • Umva, ruhanga wavuze ibiri byo rwose, wowe se ngo BNR nitabare! cyangwa nivuze impundu, uzi kubona abana babene gihugu bashinga ikigo cyimari mu gihe gito nkiki kikaba bank, BNR ahubwo itegure igikombe kuri BYAKUNDA Faustin kuko yagaragaje ibutwari, ibikorwa nkibye byakozwe nabangahe, abo muvuga ko yirukanye niba ari nabo baje kukuregera wowe bakanagusaba kwandika ku mbuga nkizi, hari numwe aruta ubukuru ( ndavuga mu myaka y’amavuko)…………………………Kuvuga ibyubaka nibyo wakabaye ushyira imbere muvandimwe. ni mureke dukore cyane tuvuge make kuko nibyo bizatugira abanyagaciro.

    • Utyoooooo! BNR yarikwiye guha Byakunda igikombe ndetse yaratinze.

  • Mwiriwe Mwese abasomyi na banyarwanda muri rusange, Ngisoma iyi nkuru ndanenga uwayishize ku museke.com umunyamuakuru ntabwo title yanditse ijyanye ni bikorwa UNGUKA BANK Ltd yakoze.

    Ndi umwe muba clients ba Unguka Bank , Ndashimira cyane ubuyobozi bwigihugu cyacu buduha umutekano, bicyo intwari nkabamwe bakuriye UNGUKA BANK ltd na Team ndavuga all staffs kuva kuri security, Teller kugezaa kuri DG ingufu, umurava ndetse nu musanzu batanga mukubaka urwababyaye bicyo mugatunga ingo zanyu, umuryango na banya rwanda muri rusange. Ibikorwa mugaragaza mugufasha abatishoboye cyane cyane bacitse ku icumu, Imana ibongerere imigisha kandi ibahe imbaranga zo gukomeza imbere mwirinda ababacamo ibice no kubaca intege mubyo mukora, go ahead please! . BNR yakagobye kubashimira as rwandan nigute dans 10 murangajwe imbere na Byakunda mukaba mumaze kuba Bank please BNR ikwiye kubaha ishimwe!. Mukomereze aho ntimuteshuke ku intego till 2020 mube mwabaye ubukombe nka BK, KCB, BCR, COGEBANK abandi bo bagumye gusinzira ngo bararenganijwe! Bank nyarwanda ndabashyigikiye kandi mbasabye kugorera hamwe. DG nama naguha ni ukumva abakozi bawe , motivation, guhera kuri Tellers Kugeza kuri Managements bose bagira contribution. Ngo abashyize hamwe ntakibananira . Ariko umunyamakuru w’u umuseke ndamugaye kuri title yahaye iyinkuru iteza imbere abanyarwanda. Gitif nawe please mumikorere yawe ujye wubaha baturarwanda kandi ukore ibintu mu mucyo utateje ishari mubanyarwanda. Mugire amahoro y’Imana.

  • Inkuru ntaho ihuriye n’ubuzima bwite bwa Unguka Bank. Aba basebya DG wa Unguka ni bamwe mu baswa birukanwe bagatinya kurega none bakaba babonye ko urubuga arirwo rwabafasha guhererekanya urwango bamufitiye! BNR iramuzi na Leta iramuzi ko ari Umunyarwanda ushoboye ndetse akaba n’umuhanga. LE CHIEN ABOIE ET LA CARAVANE PASSE

  • Rwose abantu nabo ntibanyurwa kuba ubuyobozi bwararebye Abababaye kurusha abandi si ikosa, Ndetse no kuvuga ko batamenyeshejwe sinemeranya nabo baramebyeshejwe ahubwo ntibashaka kumva ibyo bababwiye, kdi no kuba baba baratinze kumenyeshwa ndakeka Atari ikosa ry’ubuyobozi kuko nabwo bushobora kuva bwarabomenyeshejwe bitinze kuko ukoze analyse niba batubwiye ko uyu mudugudu ariwo waruherutse gufashwa kdi usanzwe unakunda gufashwa ntago aribwo gitifu marthe yaba yize iyo Mico mibi, banyakubahwa banyamakuru namwe mbona mujya muzana ingeso mbi yo guteza amakimbirane ese Koko ubu kuki mutacukumbuye ngo namwe mutugaragarizs Koko niba bariya bandi aribo bababaye? Ese kuki mutashatse no kumenya impamvu habayeho ubu bukerererwe ese ntiyaba nimikorere mibi yabaterankunga ra? Kuko ubundi nkumutera nkunga niba ugiye gukora iki gikorwa ndumva mbere nambere uvugana nubuyobozi bukakubwira Koko abakwiye iyo nkunga Naho Bo bahereye mu bagenerwa bikorwa mbona arinayo ntandaro yibibyose, Rero banyakubahwa banyamakuru ntimukandike inkuru zigamije gusebanya mujye mwandika inkuru mugamije kugaragaza abanyamakosa nabanyantege nkeya nibwo muzaba muharanira iterambere ryurwatubyaye Naho muri kwigira abanyamahanga.

  • Ndabashimiye mwese abagerageje gusobanurira iyonjiji nako iyo nyangarwanda gs imana ibahe imigisha mbonye injiji arinkeya nkatwe abakozi turasobanukiwecyane kurusha iryo debe so,dukore twirezeimbere ka DG tukuri inyuma tuzagufasha naho abarirwa baririmbaBYAKUNDA couraje kd bihanganire ibihembo bimueganiwe….

  • Uyumuntu wihimba amazina ngo ni Kazibukira afite umbwenge buresha nubwumwana asubiza ibinyuranye nibyo abandi bavuze,ubwo urumva ibyo uvuze kuri BYAKUNDA bihuye bite nokuba UNGUKA yarasuye abarokotse? ikibabaje nuko abakubona baziko urumugabo batazi ko unya aho utereswe ! UNGUKA ukowasebya kose ntacyo bizayitwara ibyo uvuze ninko gushingirira amashu.nawe ugaragaje ubwenge bwawe aho bugarukiye.

  • Uwo wiyise KAZIBUKIRA mumubabarire yarahubutse ntakongere kuvuga ubusa mubagabo,azajye asubiza abanjye yumvaneza ibyobavuze.

  • Ariko murarenganya ubuyobozi bw’umurenge ntabwo abantubose bafashirizwa rimwe niba bararebye ababye kurusha abandi ntabwo bakosheje.ikibinuko iyonkunga bayigumana ntibayitange.mujye mureka gusebanya.

  • abo mwihimba amazina baje babanza basubize ubwenge bwabo kugihe kuko ntibazi aho igihe kigeze bananiwe ibyabo none ngo UNGUKA ntiheruka kunguka ntabyo bazi ntanibyo bazamenya.

    Ubundi se abo bagiye haruwabirukanye none babona ibyiza bya UNGUKA bakicuza ntibenda kuyibona .nibaceceke,

  • Aba sebya unguka bose bavugishwa n’ishyari ni ukubareka unguka igakomeza guterimbere kuko nta wuvuma uwo imana itavumye.

Comments are closed.

en_USEnglish