Digiqole ad

Classic Hotel yatanze ubufasha ku barokotse batishoboye ku Kicukiro

 Classic Hotel yatanze ubufasha ku barokotse batishoboye ku Kicukiro

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa gatanu ubuyobozi n’abakozi ba Classic Hotel iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, batanze ubufasha ku barokotse Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Kicukiro bugizwe n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 ndetse n’imifuka ya Ciment 100 yo gusana inzu zabo zangiritse.

Abakozi n'abayobozi ba Classic Hotel bitegura guhaguruka kuri Hotel berekeza ku Murenge wa Kicukiro aho bahuriye n'abo bageneye inkunga
Abakozi n’abayobozi ba Classic Hotel bitegura guhaguruka kuri Hotel berekeza ku Murenge wa Kicukiro aho bahuriye n’abo bageneye inkunga

Usibye iyi nkunga ku batishoboye, Classic Hotel yatanze kandi sheki ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda mu kigega Agaciro Development Fund. Ndetse isezeranya aba basuwe kuzakomeza kubaba hafi mu rugendo rwabo rwo kwiyubaka.

Laurence Musabyimana umwe mu batishoboye baje gufashwa na Classic Hotel, atunze umuryango w’abantu 12, akora akazi ko gukora isuku kamuhemba 20 000Rwf gusa ku kwezi. Ubuzima ntabwo bumworoheye hamwe n’abe.

Musabyimana ati “Nishimira ko hari abantu batekereza ubuzima nk’ubwo tubayemo. Classic Hotel yagize neza kuduha mutuel, urumva abantu b’iwanjye ntabwo nayibabonera mu mafaranga mpembwa ngo mbashe no kubatunga. Barakoze cyane.”

Jean Paul NIYONIRINGIYE umuyobozi wa Classic Hotel yavuze ko bifuza ko Umurenge wafasha aba batishoboye kubona aho gukorera nko mu isoko rya Ziniya ku Kicukiro  maze Hotel ikabafasha gutangira umushinga.

Ati “Cyane cyane twakwibanda ku kubafasha umushinga wo gucuruza ibintu nk’amaHotel dukenera kugura kugira ngo babone isoko.”

Achille NIYIREBA umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro yatangaje ko ashimira igikorwa cyakozwe na Classic Hotel kuko gufasha umuntu kubona uko yivuza no kumusanira inzu ari ibikorwa gikomeye cyane.

Ati “Kubera uruhare rwacu nk’Umurenge ndetse n’abagiraneza nk’aba ubu abatishoboye mu murenge wacu hafi 100% bafite ubwisungane mu kwivuza.”

Mu murenge wa Kicukiro ubu habarurwa abatishoboye bakenera guterwa inkunga bagera ku 350 biganjemo abari mu tugali twa Ngoma na Kagina.

Umuyobozi wa Classic Hotel yatangaje ko nk’ikigo cy’ishoramari badahera mu bucuruzi gusa ahubwo banatekereza ku mibereho y’abatuye mu gace barimo, ariyo mpamvu batekereje ku kubegera no kubafasha mu mibereho.

Bamwe mu miryango bageneye ubufasha yari kumwe nabo aha ku Kicukiro k'Umurenge
Bamwe mu miryango bageneye ubufasha yari kumwe nabo aha ku Kicukiro k’Umurenge
Iyi ni sheki ya miliyoni ebyiri batanze igenewe ikigega Agaciro Development Fund
Iyi ni sheki ya miliyoni ebyiri yatanzwe na Classic Hotel  igenewe ikigega Agaciro Development Fund
Batanze kandi sheki igengewe mutuel e sante z'abatishoboye mu murenge
Batanze kandi sheki igengewe mutuel de sante z’abatishoboye mu murenge
Imifuka 100 ya Ciment bagennye ngo izafashe gusana amazu y'abatishoboye yubatswe myaka yashize ubu amwe akaba ari kwangirika. Igikorwa benshi mu baba muri aya mazu bashimye cyane
Imifuka 100 ya Ciment bagennye ngo izafashe gusana amazu y’abatishoboye yubatswe myaka yashize ubu amwe akaba ari kwangirika. Igikorwa benshi mu baba muri aya mazu bashimye cyane
Nyuma yo ku Murenge berekeje ku rwibutso rw'i Nyanza ya Kicukiro aho bafashe umunota wo kwibuka bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma yo ku Murenge berekeje ku rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro aho bafashe umunota wo kwibuka bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi ba Hotel Classic bashyira indabo ku rwibutso. Aha ku rwibutso banahatanze sheki ya 300 000Rwf agenewe kurwitaho
Abayobozi ba Hotel Classic bashyira indabo ku rwibutso. Aha ku rwibutso banahatanze sheki ya 300 000Rwf agenewe kurwitaho

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • njye ndigutangarira urwo rugabo rwurusore

Comments are closed.

en_USEnglish