Month: <span>June 2015</span>

Sakwe sakwe hagati ya Producer Piano na Nizzo (Urban Boys)

Barapfa inyungu z’igihe kiri imbere. Aba basore batunzwe no gukora muzika, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ubu batari kuvuga rumwe nubwo bwose bari bamaze iminsi bishyize hamwe bagashinga itsinda ryo gukora muzika no kuyimenyekanisha hagamijwe inyungu. Piano (Olivier Sheja) utunganya amajwi, Nizzo (Nshimiyimana Muhamed) usanzwe aririmba muri Urban Boys n’uwitwa Gilbert utunganya amashusho mu gihe […]Irambuye

Umukobwa yapfuye ari guterwa imiti ituma azana amabuno manini

Umugore wo muri Leta ya Maryland muri USA yitabye Imana  ahitwa Queens muri New York ari guterwa umuti utuma amabuno ye yiyongera. Police yatangaje ko uwariho amutera uyu muti yahise acika abonye umukiliya we ahasize ubuzima. Kuwa gatandatu ahagana saa moya z’ijoro ngo nibwo Police yatabajwe ko umugore witwa Kelly Mayhew w’imyaka 34 basanze yahwereye […]Irambuye

Rubavu: Bahame yasabye kurekurwa nk’umugore bareganwa wabyaye arabyangirwa

Kuri uyu wa gatatu Kamena Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, aguma mu nzu y’imbohe nyuma y’uko ubusabe bwe ko yarekurwa by’agateganyo nk’uko byakorewe Judith Kayitesi bareganwa buteshejwe agaciro. Kuwa mbere w’iki cyumweru mu iburanisha Sheikh Bahame Hassan yanze kuburana urubanza mu mizi, ahubwo we n’abamwunganira […]Irambuye

Abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro kugeza ubu ni 160 776

Kigali – Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje ko igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro ubu abamaze kubishyrwamo bagera  ku 160.776. mu gihugu hose. Niyomugabo Romalis ushinzwe ibikorwa muri iyi Komisiyo yavuze ko mu by’ukuri abaje kwibaruza barenze uriya mubare ariko ko hari abo abaganga basanze badafite ‘ubumuga’ ahubwo bafite ‘uburwayi’. ‘Ubumuga’ […]Irambuye

Abavoka banze kunganira Munyagishari kuko umushahara bahawe bawugaye

Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 03 Kamena yasabye Urukiko gutumiza Minisiteri y’Ubutabera, Abamwunganira n’Urugaga rwabo mu Rwanda kugira ngo basobanure ibyavuye mu nama yahuje izi nzego. Abagombaga kunganira uyu mugabo barabyanze nyuma y’inama bagiranye n’abahagarariye ubutabera kuko ngo umushahara bahabwaga basanze ari muto. Yagaragaye mu iburanisha […]Irambuye

USA irasaba EAC kwitambika icyemezo cya Nkurunziza cyo kwiyamamaza

Umuvugizi w’Ibiro bya US bishizwe ububanyi n’amahanga  John Kirby yasabye abakuru ba EAC ko bakohereza intumwa zo mu rwego rwo hejuru mu Burundi kubwira Perezida Nkurunziza ko  badashyigikiye ko yiyamamariza Manda ya gatatu. USA yo yamaze kubwira Uburundi itashyigikiye ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu. The Reuters ivuga ko itangazo ryasohowe n’Ibiro by’ububanyi n’amahanga bya […]Irambuye

Young Grace wari warabuze yafashwe na Police

Mu mpera za Werurwe 2015 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko umuraperikazi Abayizera Grace uzwi cyane nka Young Grace yarariganyije umuntu miliyoni ebyiri (2000.000 frw) amuha sheki itazigamiye, kuva ubwo yahise abura . Ubu ariko yamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Bivugwa ko. Young Grace yatse uwo muntu utarashatse […]Irambuye

Uganda irasaba AU kongera impozamarira imiryango y’ingabo zaguye Somalia

Igisirikare cya Uganda kirasaba Umuryango w’Africa ko wakongera impozamarira ugerenera abafite ingabo zatakarije ubuzima  muri Somalia kubera akazi  zikora ko kwirukana Al Shabab muri Somalia.  Aya mafaranga igisirikare kivuga ko azafasha ababuze ababo bari mu ngabo za Uganda batakarije ubuzima muri Somalia aho bari guhangana  na Al Shabab. Ikifuzo ni uko amafaranga bagenerwaga yava ku […]Irambuye

Wari wasuura ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo?

Hagati yabyo harimo umuhora w’ubutaka wa 1Km gusa ndetse hakabamo na Hotel yakira ba mukerarugendo. Ni ibiyaga biherereye ku birenge by’ikirunga cya Muhabura. Iyo uhagaze haruguru yabyo ahirengeye, ubona neza uburyo byegeranye bigatandukanywa n’umugezi uva muri Burera ukisuka muri Ruhondo. Aha hantu ni hitegeye ikirunga cya Muhabura ku bize ubumenyi bwisi bishobora kubafasha gusobanukirwa uburyo ibi […]Irambuye

en_USEnglish