USA irasaba EAC kwitambika icyemezo cya Nkurunziza cyo kwiyamamaza
Umuvugizi w’Ibiro bya US bishizwe ububanyi n’amahanga John Kirby yasabye abakuru ba EAC ko bakohereza intumwa zo mu rwego rwo hejuru mu Burundi kubwira Perezida Nkurunziza ko badashyigikiye ko yiyamamariza Manda ya gatatu. USA yo yamaze kubwira Uburundi itashyigikiye ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.
The Reuters ivuga ko itangazo ryasohowe n’Ibiro by’ububanyi n’amahanga bya USA rivuga ko abakuriye ibi bihugu bagomba gushaka uburyo bahitamo abantu bazajya muu Burundi kumvisha Perezida Nkurunziza ko kwiyamamaza kwe no gutorwa kwe byazagira ingaruka zikomeye ku karere ndetse no ku Burundi by’umwihariko.
Kuri USA, ngo kudakurikiza amasezerano ya Arusha byatuma igihugu gisubira mu bibazo cyahozemo muri 2005 na mbere y’aho.
Abashyigikiye Nkurunziza bavuga ko Urukiko rwubahiriza itegeko nshinga rwemera ko akwiriye kwiyamamariza indi manda naho abatavuga rumwe nawe bakamushinja kwica itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha.
Abakuru b’ibihugu muri aka karere baherutse gusaba ko amatora yakwigizwa imbere ‘kugira ngo azagende neza’ kandi iki kifuzo cyashimishije ubuyobozi bw’Uburundi kandi ngo ibi USA nayo irabishyigikiye.
Muri iriya nama harimo Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi, n’ Africa y’epfo yari yaje nk’indorerezi.
Kuri uyu wa mbere Prof Nzeyimana Izaie nawe yatanze igitekerezo cy’uko abakuru b’ibihugu bya EAC bakwiriye gushaka akanya bakajya i Burundi bakaganira n’impande zose zirebwa n’iki kibazo maze bagafata ingamba zatuma umutuzo ugaruka.
UM– USEKE.RW
17 Comments
aaff pufff, sinshigikiye ko nkurunziza aguma kubutegetsi, ariko kandi niri totezwa rituruka Imahanga dukwiye kurirambirwa kabisa. niba mutabishyigikiye ( ndavuga america)so what??? ibi nabyo bikwiye kuva mumitwe ya aba nya africa. America yavuze ngo uwatowe muri FIFA ntitumushaka kuko ashyigikiye Russie, ejo akavaho akeguzwa nako ngo akegura ra. Icyo nkundira HE Kagame nuko nubwo banga bakamurusha ingufu ariko aba yahanyanyaje. Banya africa ibi bintu ntibikwiye rwose ngo ibwotamasimbi bavuze duti yeeeeeeeeeeeeee. BIBI
Kuki USA ishaka kwitambika mu kibazo cy’abarundi, ugasanga ibogamiye ku ruhande rw’banyapolitiki barwanya NKURUNZIZA. Niba la “Cour Constitutionnelle” arirwo rukiko rubifitye ububasha, rukaba rwaravuze ko Candidature ya NKURUNZIZA yemewe, kuki ibihugu byo hanze byasuzugura icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’igihugu cyigenga.
Hagomba kuba hari ikintu cyihishe inyuma y’ihihibikana rya USA mu kurwanya Leta ya NKURUNZIZA. Ese byaba biterwa, nk’uko bivugwa hanze aha, n’uko ngo Leta ya NKURUNZIZA yaba yarahaye isoko “company” y’Abarusiya (yo muri Russie) ngo ibe ariyo icukura amabuye y’agaciro yitwa “Nickel” aboneka mu Burundi? Biramutse aribyo,rero, mu Burundi haba hagiye kuba isibaniro.
kwivanga.com
ni nde perezida wo mu karere k’ibiyaga bigari wajya mu burundi kubuza nkurunziza kwiyamamariza mandat ya 3? Museveni amaze kuyobora imyaka 26, ibya mandats byavanywe mu itegeko nshinga rya bo na we! Kagame arashaka kwiyamamriza mandat ya 3, Kenyatta hari abavuaga ko yagize uruhare mu kwica abantu muri 2007 nyuma y’amatora yatsinze!Kereka Kikwete wenyine wavuze ko azavaho ku matora ataha niwe wenyine wo kubimubwira! Tz kandi ntiyakwikura amata mu kanwa ikura i Bujumbura umuntu uyishyigikiye kandi izi ko hashakwa ko umusimbura ari uwakwemera ko Tz itagira umudendezo! Mureke dukomeze turebe umukino, naho isi y’ibiyaga bigari yerekera!
Nshigikiye peter.knd niba usa itabishaka birayisha. Iryo nitotezwa.abazungu bateye isesemi
Reka turebe niba abarusiya nabo bataza guteramo bati twe dushyigikiye ko Nkuru nziza yiyamamaza kuko bwa mbere ntiyatowen’abaturage bose bityo rero iyo ntiyari mandat yo kubarwa!!!erega uburyo amasezerano y’Arusha yanditse n’uko itegeko nshinga ryanditse harimo conflit juridique!
nickel iragakora!!!igiye kurimbura imbaga y’abarundi,bugdet yo guhemba no kugaburira abigaragambya irimo irakendera!!!nibicare barebe igikwiye naho navuze ntacyo yungura abarundi!!ese ubu LIBIYA NTIYAGOMBYE KUBATERA ISONI!!n
iho bashaka kwerekeza abarundi!
Bararwanira nickel na uranium kimwe niriya petrole bavumbuye muri Lac Tanganyika. Nkurunziza barashaka kumugira nka Kadaffi cg Bagbo. Ariko abanyafurika kuki tudahagurukira hamwe tukamagana ababazungu bivanga mubyiwacu koko???
hhehehhehheeee!!!!!!!!!!!!!!!!,nagira amahirwe baramugira nka Blatter sinon ni nka Kadhafi rwose.Ubwo nyine USA iararuciye birarangiye, hasiga ifirimbi ya nyuma akava mu kibuga, game ikaba iratangiye cg se irarangiye. Reka tubitege amatwi muzaba mumbwira, sindagura ariko niyo maherezo.
Aragarutse Gashakabuhake! Ibyo muri Irak, Syria n’ahandi biramunaniye none ageze i Burundi!!!!
Yewe Nyakubahwa Nkurunziza we “va ku giti dore umuntu”Kagiye kuyenga ndagatora Kuva America yabyivanzemo agakino kararangiye
O leeeeele
ba president bacu,nimwegere mugenzi wamyu ave mubyo arimo byo kwiyamamaza.naho ubundi ibwotamasimbi nibaza bazamugira k’abandi.byaba bibabaje ryose.
abazungu baraba inyungu zabo, ariko nkurunziza sumwana kandi arashoboye bihagije. nabarundi beshi bamurinyuma!
change is constant and unavoidable. Though few people like it or enjoy it, successful professionals will learn to take advantage of change rather than being paralyzed by it.
Again, others are able!
Uriya muswa naveho ubundi bamujyane kwa muganga kuko afite ikibazo cyo mumutwe then imbere yubutabera ahanywe
Mubisengere.
Empty tins make a lot of noise nimba USA ibirimwo let us the burundians worrie about it.bansi b’amahoro ceceka.
Comments are closed.