Uganda irasaba AU kongera impozamarira imiryango y’ingabo zaguye Somalia
Igisirikare cya Uganda kirasaba Umuryango w’Africa ko wakongera impozamarira ugerenera abafite ingabo zatakarije ubuzima muri Somalia kubera akazi zikora ko kwirukana Al Shabab muri Somalia. Aya mafaranga igisirikare kivuga ko azafasha ababuze ababo bari mu ngabo za Uganda batakarije ubuzima muri Somalia aho bari guhangana na Al Shabab.
Ikifuzo ni uko amafaranga bagenerwaga yava ku bihumbi 50$ akagera ku bihumbi 70$ ni ukivuga miliyoni 210 Shs.
Bamwe mu bakuru b’ingabo za Uganda bagejeje iki kifuzo cyabo ku itsinda rya AU ryari ryasuye kuri uyu wa mbere rikuriwe na Bam Sivuyille.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Uganda rivuga ko abasirikare bagwa mu rugamba rwo guhangana na Al Shabab basiga abana n’abagore bakiri bato bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye nk’uko The Monitor yabyanditse.
Umukuru w’ingabo za Uganda Gen Katumba Wamala avuga ko ikindi baganiriyeho ari uko n’amafaranga AU igenera imiryango yabuze abayo, atinda bityo imigambi yabo yo kwiteza imbere ikadindira.
Kuri we kandi ngo uku gutinda ntibigira ingaruka kuri Uganda gusa ahubwo bigera no ku bindi bihugu byohereje ingabo muri Somalia harimo Kenya, Uburundi, Djibouti, na Sierra Leonne imaze iminsi yarazahajwe na Ebola.
Umuryango w’Abibumbye ubusanzwe ugenera imyambaro ya gisirikare ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu duce runaka tw’Isi, kandi ukushyura za miliyoni nyinshi zo kwita ku bikoresho nkenerwa mu kazi kabo.
Abasirikare ba Uganda bari muri Somalia ni 6,223 kandi buri kwezi umusirikare ahembwa miliyoni 2,2 Shs.
UM– USEKE.RW