Month: <span>June 2015</span>

Yiyise Paul Gitwaza kuri Facebook akusanya amafaranga nyuma arafatwa

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Police y’u Rwanda ifunze  umusore witwa Marius Kubwimana yatawe muri yombi tariki 28 Gicurasi 2015 akurikiranyweho kwiyita, kuri Facebook, « Apotre Dr.GITWAZA Paul Muhirwa » maze agakusanya amafaranga yita ituro ku bakristu aciye kuri uru rubuga yahimbye rufite abarukunda (likes) 9 100. Itorero Zion Temple riyoborwa na Apotre Paul Gitwaza […]Irambuye

Sepp Blatter wayoboraga FIFA yeguye nyuma ya ‘Scandal’ nshya ya

Sepp Blatter wayoboraga Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, yeguye ku mirimo amaze iminsi ine atorewe, mu ijambo yatangaje yahise asaba ko hakwiye guhita haba amatora y’umuyobozi mushya uzamusimbura. Uyu musaza yeguye nyuma y’uko urukiko rw’i New York rutangaje ‘scandal’ nshya imureba we n’umunyamabanga we Jerome Valcke. Blatter yeguye cyane cyane kubera indi ‘scandale’ ya ruswa yatangajwe n’urukiko […]Irambuye

Wigeze wumva iby’Urukundo rukomeye rwa Cleopatre na Antoine?

Hari mu bihe Roma yari ifite ibibazo by’imitegekere aho abajenerali bakomeye bashakaga buri wese kwigarurira igice kinini cy’Ubwami bw’abami bwa Roma( Roman Empire). Muri icyo gihe, abajenerali batatu bari bakoze icyo abahanga bita Roman triumvirate, aribo Octave, Antoine (Mark Antony) na Lepide bari bahanganye na Sextus Pompey, Menas na Menecrates. Iby’urukundo hagati ya Antoine n’umwamikazi […]Irambuye

Tumba College of Technology iri gusana mudasobwa zari zarajugunywe

Mu bigo bimwe byigenga na cyane cyane ibya Leta hari za mudasobwa nyinshi zijugunywa kuko zapfuye, nyamara ngo hari nyinshi muri zo ziba zarapfuye utuntu duto ariko zikajya mu bigomba kujugunywa bigatuma akayabo kazigenzeho gatakara kubera kutamenya ko zishobora gusanwa neza. Tumba Colege of Technology yatangije gahunda yo gusana za mudasobwa zo mu bigo bitandukanye […]Irambuye

70% by’impapuro z’agaciro za Miliyari 10 Leta iherutse gucuruza zaguzwe

Ku matariki 25-27 Gicurasi 2015, Leta y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro ka Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, hafi 70% byazo byaguzwe n’Abanyarwanda n’ubwo uruhare rw’abashoramari bato rukiri ruto. Izi mpapuro zacurujwe ku isoko rya mbere, zabonye ubwitabire […]Irambuye

Kigali: Umugore yagiye ku irondo abana be bahira mu nzu

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi muri Nyarugenge Uwimbabazi Claudine ubwo yari yagiye ku irondo abana be bahiriye mu nzu maze umuto muribo w’umuhungu ahasiga ubuzima kuko batatabawe ku gihe. Uyu mubyeyi arasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ku cyateye inzu ye gushya ndetse akanasaba ubufasha kuko nta kintu […]Irambuye

Yakatiwe gufungwa ibyumweru 2 kubera gusakuriza abaturanyi ‘atera akabariro’

Niba nawe (ku babyemerewe) mu gihe cyo kwiha akabyizi (mu)usakuza kubera ibyiyumvo mukwiye no gutekereza ku baturanyi mwegeranye, bitabaye ibyo amategeko yabageraho nk’uko byagendekeye umugore witwa Gemma Wale w’ahitwa Small Heath mu mujyi wa Birmingham mu bwongereza. Uyu mugore w’imyaka 23 yahanishijwe igifungo cy’ibyumweru bibiri kuva tariki 12 Gicurasi mu kwezi gushize nyuma yo guhamwa […]Irambuye

Lil G amaze ukwezi abyaye imfura y’umukobwa

Karangwa Lionel uzwi cyane ku izina rya Lil G muri muzika nyarwanda, amaze ukwezi n’ibyumweru bigera kuri bibiri abyaye imfura ye y’umukobwa. Uyu muhanzi afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize. Lil G yamenyekana nk’umuhanzi kuva akiri muto, byagaragaye ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko yishimiye cyane umwana we w’imfura. Aho yabyanditse mu magambo […]Irambuye

Uwinkindi yanze Abavoka bari iruhande rwe avuga ko bamwononeye urubanza

 “Nta mwunganizi mfite,..ntawe uhari”; “Aba bagabo banyicaye iruhande ntabwo ari Abavoka bajye… nta n’ubwo mbazi”; “Aho binjiriye mu rubanza rwanjye bararwononnye bikabije”; “Ntabo nahisemo ahubwo bemejwe n’Ubushinjacyaha”; Byatangajwe na Uwinkindi Jean ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; aho kuri uyu wa 02 Kamena yakomeje kwamagana Abunganizi yagenewe ngo kuko atabihitiyemo akavuga […]Irambuye

en_USEnglish