Month: <span>May 2015</span>

Ubukungu bwa Africa buzazamuka ku kigereranyo cya 4,5% muri uyu

*Africa y’iburasirazuba niyo mbaturabukungu bwa Africa *South Africa yatumye amajyepfo ya Africa asubira inyuma *Africa y’Iburengerazuba izazanzamuka nyuma ya Ebola *Abanyafrica bakora hanze bazohereza miliyari 64$ iwabo mu 2015 Africa ikomeje kuzamura ubukungu bwayo ku kigereranyo cyiza, uyu mwaka ndetse n’uzaza ubukungu bw’uyu mugabane buzakomeza kuzamuka nk’uko bitangazwa na raporo ihuriweho n’ibigo bibiri yasohotse kuwa […]Irambuye

Abacamanza bo muri EAC bari mu Rwanda biga ku byaha

Ibyaha by’iterabwoba na ruswa ndetse n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga byatumye komite y’abacamanza bo mu byiciro bikuru mu  bihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bateranira mu karere ka Nyanza ku kigo kigisha amategeko cya ILPD kuva kuwa mbere w’iki cyumweru biga uko bakwiye kwitwara mu manza z’ibyaha nk’ibi no mu rugamba rwo kubirwanya. Nyuma y’uko ibihugu […]Irambuye

Nyabugogo: Ibibazo muri Koperative y’Abamugaye byatumye bamwe basubira gusabiriza

Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyarugenge cyane cyane abasabiriza muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko babajwe no kuba Police ibabuza gusabiriza kandi ngo nubwo bivugwa ko bahabwa inkunga na Leta itabageraho ahubwo iribwa n’ababahagarariye maze bo bakabura andi mahitamo bakajya gusabiriza. Barigora Jean ufite imyaka 45, afite abana batatu atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge […]Irambuye

Ikigo “Kountable” cy’Abanyamerika kigiye gutanga inguzanyo kitatse ingwate

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gutegura itangizwa ku mugaragaro  ry’ikigo cy’abanyamerika “Kountable” giharanira kuzamura imishinga itandukanye ku isi; kuri uyu wa 27 Gicurasi bamwe mu bamaze gukorana n’iki kigo bemeza ko kije ari igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo mu Rwanda cyane cyane ko ngo gitanga inguzanyo nta ngwate gisabye. Nyuma yo kubona ko ubushobozi bwo kubona igishoro […]Irambuye

TNP yishimira izina ryayo aho rigeze muri muzika nyarwanda

Itsinda rya TNP ryatangiye kumenyekana muri muzika mu mwaka wa 2010 ritangijwe n’abasore batatu aribo Trecy, Nicolas na Passy ari nazo nyuguti zigize izina ry’iri tsinda (TNP). Gusa kugeza ubu muri iryo tsinda hasigaye habarizwamo abasore babiri aribo ‘Trecy na Paccy’. Ku ruhande rwabo basanga bakwiye kwishimira izina ryabo aho rigeze muri muzika nyarwanda ugereranyije […]Irambuye

Musanze: Barasaba gufashwa guhangana n’umwuzure w’uruzi Rwebeya

Nyuma y’uko amazi menshi y’uruzi rwa Rwebeya ahitanye umwana w’umukobwa witwa Iransubije wari uzwi ku izina rya Sabisore w’imyaka 10 ubwo yashakaga kwambuka ahitwa Kansoro ajya kwiga ndtse ufunga umuhanda uhuza Musanze na Rubavu amasaha asaga atandatu, umwe mu baturage arasaba ko hatekerezwa ingamba zo kwirinda ko aya mazi yazongera guhitana buzima bw’abantu. Mperaheze Ezechiel,uturiye […]Irambuye

Abasifuzi babiri barahanwe bazira gusifura nabi muri shampiyona ishize

27 Gicurasi 2015- Abasifuzi babiri basifura ikiciro cya mbere umupira w’amaguru mu Rwanda bahanwe bazira ko bitwaye nabi mu kibuga ubwo bakoraga akazi kabo. Abo ni Twagiramukiza Abdulkarim yahagaritswe imikino 12 na Bwiriza Nonath wahagaritswe imikino itandatu. Mu kiganiro na Umuseke Rurangirwa Aron uyobora Komisiyo y’imisufurire mu Rwanda yatangaje ko imifurire muri uyu mwaka wa […]Irambuye

Umuhanzi Tuyisenge ngo gushakana na mubyara we ntakibazo kirimo.

Umuhanzi nyarwanda Intore Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta, byari bimaze iminsi bivugwa ko agiye gushyingiranwa na mubyara we witwa Joyeuse. Kuri we ngo asanga nta kibazo na kimwe kibirimo. Byaravuzwe mu bitangaza makuru bitandukanye mu Rwanda ko Intore yaba agiye gushyingiranwa na mubyara we. Bityo mu rwego […]Irambuye

Kirehe: Impunzi z’Abarundi zugarijwe n’ikibazo cy’inkwi

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ihererye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’inkwi zo gucanisha aho izo bahabwa zizamara ukwezi kose ngo zitacana n’iminsi itatu, ubuyobozi bw’inkambi bwo bukavuga ko butanga inkwi hakurikijwe ibipimo byashyizweho. Ukigera mu marembo y’inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ubona […]Irambuye

en_USEnglish