Internet ya 4G izaba iri mu Rwanda hose mu 2017
Mu nama y’ibihugu 14 biteraniye i Kigali kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 irikurebera hamwe uko ibihugu bitandukanye byashishikarizwa gukoresha umurongo mugari wa interineti(Broadband) kugira ngo iterambere rishingiye kw’ikoranabuhanga ritere imbere, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga(MYICT) yatangaje ko umubare w’abanyarwanda bakoresha uburyo bwihuta bw’interineti utaragera ku kigero gishimishije ariko ngo hari ingamba zo kuwuzamura.
Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatanze ikizere cy’uko muri 2017, mu Rwanda hose hazaba hamaze kugera uburyo bwa interineti ya 4G kandi umuntu wese ufite igikoresho kimufasha kuyibona, akazayikoresha mu buryo bworoshye bitewe n’uko ngo ibiciro bizaba byaraganutse cyane.
Yongeyeho ko kugeza ubu abafatabuguzi ba 4G batararenga ibihumbi bitanu ariko muri uyu mwaka ngo hakaba hari icyizere cy’uko bazazamuka bitewe n’amasoyeti y’itumanaho azabigira uruhare.
Muri ibi biganiro byahuriwemo n’ibihugu bitandukanye, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasobanuriye abanyamakuru ko uburyo bwo gukoresha Broadband bupimwa hakurikijwe uko uburyo bwihuta bwa interineti ya 3G na 4G bukoreshwa.
Mu Rwanda nubwo uburyo bwa interineti ya 3G bivugwa ko bumaze kugera mu gihugu hose, abanyarwanda babukoresha baracyari ku kigero cyo hasi cyane, mu gihe uburyo bwa interineti yihuta cyane ya 4G bwo butaratangira kwifashishwa n’abenshi kuko abaturage bavuga ko ibiciro byabwo birengeje ubushobozi bwabo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu Rwanda abantu bakoresha interineti bifashishije za telefoni ari 30% mu gihe abazitunze bashobora gukoresha interineti ari 50%.
Ibi bivuga ko hari hakiri umubare munini w’abanyarwanda benshi ufite ubumenyi buke mu kwifashisha ikoranabuhanga kandi ngo kubera iyo mpamvu, MYICT izakomeza kuzamura ubumenyi bwabo.
Ubusanzwe ngo akamaro k’ikorabunahanga mu iterambere ry’igihugu kagaragara ku buryo bufatatika iyo rihari kandi ryihuta bityo abarikoresha bakabasha byibura kurikoresha ku kigero cya 20%.
Minisitiri Nsengimana yahamije ko ikoranabuhanga rifite akamaro kanini mu iterambere ry’u Rwanda hababa mu buruzi, ubuzima, ubuhinzi, imiyoborere myiza inyuze mu mucyo, ubucuruzi n’ibindi.
Mu kegeranyo cyakozwe na banki y’isi mu 2010 cyagaragaje ko 10% mu gukoresha uyu murongo mugari wa interineti bifasha kuzamura ubukungu bw’igihugu 1,3 %.
Ralph Corey uyobora Sosiyete Intel World Program ifasha mu gukwirakwiza imirongo migari ya interineti mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza muri Afurika mu bijyanye no gukwirakwiza uburyo bwa interineti mu gihugu.
Yasabye inzego bireba gukomeza ikoranabuhanga cyane cyane mu burezi kugira ngo abanyeshuri benshi bagire uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga.
Impamvu ni uko ngo Afurika ituwe n’urubyiruko rwinshi bityo ikoranabuhanga rikaba ryaba imwe mu nzira yo kubatoza kuba ba rwiyemezamirimo, mu guhanga udushya, kurikoresha mu bucuruzi no kwihangira imirimo.
Zimwe mu mpamvu zituma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri inyuma mu gukoresha imirongo migari y’ikoranabuhanga harimo ubwitabire buke bw’abatuye ibi bihugu, kutagira umuriro w’amashanyarazi uhagije, ubukene, imiterere y’uturere ndetse no kutamenya akamaro ko kwifashisha iri koranabuhanga.
Didier Nkurikiyimfura umuyobozi mukuru w’ikorabuhanga muri MYICT yavuze ko ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga bimaze gutwara amafaranga menshi habariwemo imbaraga zikoreshwa mu kuzana abashoramari ndetse n’amafaranga ava ku ngengo y’imari ya Leta ngo kuko ubu asaga miliyoni 120$.
Ku mugabane w’Asia, Uburayi ndetse n’Amerika bari ku kigero cya 99% mu gukoresha Broadband mu gihe Afurika iri kuri 0,1%.
Iyi nama yahurije hamwe ibihugu 13 byo muri Afurika na Costa Rica izasozwa tariki ya 8 Gicurasi uyu mwaka.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibi bitanga icyizere ko u Rwanda rukomeje imihigo by’umwihariko mu kugera ku cyerekezo 2020 tugendeye ku ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere muri rusange.
Muri nyungwe se ho bite? MTN? AIRTEL? TIGO?
Ibi ni abazungu baba bari gushaka amasoko yibyo bakoze sha, izajya kurangira gukwira mu Rwanda bari kutwumvisha ukuntu 4G ishaje hagezweho 4.5G cg 5G bati mubisenye tubagurishe ibigezweho,
Iwabo baracyakoresha Telephone fixe!
Comments are closed.