Digiqole ad

Rubavu: Abagore basiga abana ku mupaka bahuguriwe kubireka

Akarere ka Rubavu hamwe n’umuryango udaharanira inyungu ADEPE kugeza ubu bamaze guhugura abagore 171 basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka wa Goma (DRC) na Rubavu, bagasiga abana bato ku mupaka bagiye hakurya gushakisha.

Uyu mwana (wahishwe isura) ari hafi y'umupaka aho yiriwe arera barumuna be babiri mu gihe nyina yagiye i Goma gucuruza imboga
Uyu mwana (wahishwe isura) w’ikigero cyo kuba ari mu ishuri ribanza, ari hafi y’umupaka aho yiriwe arera barumuna be babiri mu gihe nyina yagiye i Goma gucuruza imboga

Aba bagore ikibazo cyabo ngo kirakomeye kuko bagenda biyongera umunsi ku munsi, haza abandi bavuye mu turere dutandukanye mu gihugu baje gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu mujyi wa Goma (DRC) utuwe n’abantu barenga miliyoni bakenera cyane ibicuruzwa biva mu Rwanda cyane cyane ibiribwa, ari nabyo aba bagore bakunze kwambutsa bagacuruza hakurya ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bagore biganjemo abafite abana bato, aba babasiga hafi y’umupaka muto aho birirwa bacunzwe na bakuru babo benda kungana baba baravanywe ku ishuri.

Chantal Uwamahoro umwe muri aba bagore yabwiye Umuseke ko akoresha 20 000Rwf nk’igishoro ariko hari n’ubwo agira ibyago muri Congo abapolisi bakamwambura ibyo agiye gucuruza agahomba. Agataha asanga abana be babiri yasize ku mupaka.

Uwamahoro avuga ko amahugurwa bahawe ajyanye no kwihangira imirimo no guhindura imibereho yabo, avuga ko kandi bemerewe inkunga ya 75 000Rwf buri umwe yo gutangiza akantu bakikorera kandi bakanagira ubafasha kurera umwana.

Joseph Bicamumpaka umukozi wa ADEPE avuga ko nyuma yo guhugura aba bagore bazakomeza kubaha inkunga y’inguzanyo itariho inyungu kandi bizabafasha guhindura ubuzima bwabo n’ubw’abana babo birirwa ku mupaka kigakemuka.

Rachel Nyirasafari Rusine umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu   ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye  aba bagore ko bagomba gufata inkunga bahawe neza ndetse abasaba gushishikariza bagenzi babo kuva mu bucuruzi bwa magendu, kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumenya ko umwana agomba kwiga kuruta kwirirwa arera abana bagenzi be ku mupaka.

Aba bagore basiga abana ku mipaka ubu hamaze guhugurwa 171, bagenda banahabwa iriya nguzanyo kugira ngo bagire ikindi bakora.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • Tuzakomeza gufatanya nubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo ii gikorwa gikomeze muraka karere ka Rubavu.Gufasha abagore bakongererwa igishoro ndetse bagasobanukirwa namategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya umupaka, uburenganzira bwabo nakamaro kimisoro bizatuma ubwabo, akarere hamwe nigihugu bitera imbere muri rusange. Gufasha umugore nugufasha umuryango.ADEPE irifuza ko imibereho yabana yaba myiza biruseho,abagore bakamenya gukora imirimo ibyara inyungu, kandi bakagira agaciro aho batuye no mungo zabo.ADEPE irashimira Search For Common Ground yateye inkunga icyo gikorwa, igashimira nabandi bafatanyibikorwa baiteguye gufasha ADEPE guca burundu igikorwa kibi cyo gusiga abana kumupaka i Gisenyi-Goma, bakajya mumashuri bose.Inzego zose zibishinzwe nizihaguruke.Abagore 171 bose barahuguwe bahabwa amafaranga, bafungurizwa amakonte bashyirwa mumatsinda 15 ubu akora neza cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish