Digiqole ad

Losciuto watozaga Rayon yageze i Ouagadougou

Jean François Losciuto, umutoza mushya w’ikipe ya ASFA Yennenga yageze i Ouagadougou kuwa mbere w’iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byaho. Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ouagadougou Losciuto yavuze ko yumva afite iby’ingenzi kugira ngo ikipenshya aje gutoza ayizamure. 

 Losciuto  yaragiye ariko ntiyasezeye
Losciuto yaragiye ariko ntiyasezeye

Ati “ Nsanzwe menyereye igitutu kuko nagikoreyeho mu makipe nanyuzemo. Mbyitwaramo neza nta kibazo.”

Uyu mutoza aherutse gutangaza ku rubuga rwa Facebook rwe ko ibyo bavuga ko yataye ikipe ya Rayon Sports atari byo ahubwo hari ‘project’ yagiye kurangiza muri Burkina Faso.

Uyu mutoza wahoze kandi muri Togo, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports mu kwezi kwa karindwi gushize.

Muri Rayon Sports ntibaremeza neza ko uyu mutoza yamaze kugenda kuko atabasezeyeho. Abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko bamuhaye uruhushya kugeza kuwa kane w’iki cyumweru.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • umva aho bigeze abatoza nabakinnyi babanyamahanga turabarambiwe.rayon igeze aho umzanzi ashaka

  • mwaretse politic yabahashyi ko murwanda hari anakinnyi bashoboye

  • Ikintu kimwe kizakemura iki kibazo ni contract uyu mugabo yaba yari afitanye na Rayon Sports. Niba koko yagiye hakaba hari contract yujuje ibisabwa n’amategeko, uyu mubirigi azaregwa mu nzego zibishinzwe za CAF na FIFA hanyuma atange indishyi mbere yo gutoza ikipe nshya. Gusa abantu ntibazatangare nibumva nta contract yari ihari cyangwa se ihari ariko idasobanutse! Wait and see.

  • ngewe ndabona amakipe nka mukura, musanze, ndetse na kiyovu zibirinyuma zirashaka gusenya rayon . apr ntibirimo kuko rayon ntagitutu iyiteye.

    • Ntibavuga Musanze bavuga Mukungwa FC!

  • Ibi biramenyerewe, iyo championnat ihagazemu buryo budasobanutse, amakipe amwe arahahombera. FERWAFA rero biyibere isomo, ntabwo intangiriro za championnat zateguwe kuko bari bahugiye muri CECAFA. Ariko rero haba hari agashya muri mwaka ko guhima mukeba. Abakinnyi baraje umutoza aragenda. Kuki Championnat itatangiriye igihe yari yagenewe? Ese Abanyamuryango bose ba FERWAFA babyumva kimwe?

  • Ko abafana bavugaga ko ari umoswa se bamuretse akagenda, babonye agiye none bari kubogoza!!!! Mwamwitaga umuswa mutazi ko hari abamukeneye?

  • Nta gitangaje kirimwo ababiligi nabanyamafuti nkaba congoman wagirango bavuka kuri nyina umwe. Ntakundi ubwo reyo niyisure uyu nguyu mu rwanda ruri wel organised ntabwo yabivamwo amenyere akavuyo kiyo ngiyo west africa Togo burkina ejo ejobundi uzumva yageze za conakry nahandi nahandi mu kavuyo na kajagari

  • Ariko rero twe kuvuga Rayon gusa ahubwo byose bijye bitubera isomo,Rayon yihangane iri mu bihe bibi.
    Ohoooooooo,Rayoooooooooooooooooooooooo.

  • Byose ni APR ibikoze itumye umutoza wacu yigendera

Comments are closed.

en_USEnglish