Digiqole ad

Akanama k’Umutekano ka UN kemeje ko kwambura intwaro FDLR byihutirwa

New York – Kuri uyu wa kabiri Akanama k’Umutekano ka Loni katangaje ko kwambura intwaro umutwe wa FDLR urwanira mu burasirazuba bwa Congo byihutirwa mu rwego rwo guha amahoro akarere k’ibiyaga bigari.

 UNSC_2

Mu itangazo aka kanama kageneye abanyamakuru kavuze ko abagize aka kanama bishimiye ibiri gukorwa mu kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo irimo uwatsinzwe wa M23, n’iya ADF-NALU na FDLR.

Abagize aka kanama batangaje ko kwambura intwaro umutwe wa FDLR byihutirwa kandi ari byo by’ibanze mu guha amahoro akarere.

Muri iri tangazo abagize aka kanama bavuze ko abayobozi ba FDLR na bamwe mu bayigize barimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Aka kanama kavuga kandi ko gahangayikishijwe no kuba umutwe wa FDLR ukomeje kuvugwaho ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu mu baturage b’Abanyecongo mu gace k’iburasirazuba bwa Congo.

Itangazo ry’aka kanama rivuga aka kanama gashima umuhate w’imiryango yo mu karere nka ICGLR na SADC yagerageje kureba uko ikibazo cya FDLR n’indi mitwe gikemurwa.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi katangaje ko abarwanyi ba FDLR batitabira gahunda yo gushyira intwaro hasi iri gukorwa ubu, hagomba kwifashishwa intwaro bakazamburwa ku ngufu.

UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • Uzarasa FDLR natwe tuzahaguruka FDLR ivugako abaregwa batanga amazina bagafatwa ariko abandi bakumvanabo ibyo basaba

  • barase ziriya ni interahamwe maze zive mu nzira amahoro ahinde , uzi ukuntu bazebgereje abakongomani utibagiwe u Rwanda bahora bahigira

  • @ Muyenzi. Ayinya!!! Uzahagurukana nande? uri uwuhe!!! uri umuyenzi koko!! uretse ko nawe ubizi wivugira kandi niba hari n’ukoshya aragushuka!! ariko turi twa Rubaho n’abariya barwanyi bawe mwananiwe mukiri benshi munafite igihugu nonene ubu mwishwe na macinya nibwo muzahaguruka!! niba ukiri no mumashyamba uzabaze abatashye uburyo bamerewe neza ndetse bafatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Urugambo gusa tuuuu!!!! ugushuka yibereye america n’uburayi abana be amashuri barayagerereje nawe ngo muzahaguruka!!  Uragakubwa n’umuruho

    • wabivuze neza uri ngunda koko!! ariko sha inda yawe itume ugira ibitekerezo byo kworeka abantu koko? erega bariya nabo ni abanhyarwanda kandi nibaraswa U Rwanda ruzagira amahoro bigoranye! Njye mbona atari cyo kibazo mureke abazungu bivommera zahabu muri congo! Ubabangamiye wese bazamurasa ubafasha bamushyigikire ku butegetsi!! muravuga iki ra ko Africa twajwemo!!!!!

  • Ariko UN ko ifite za Drones, ibibunda nibindi bikoresho kuki badahagarika intambara muri Congo bakirirwa mu manama atarangira? Ubwo barashaka koherezayo abanyamerika, ‘abafaransa cg abongereza kujya guhagarika no kwambura intwaro FDLR (Nako gucukura zahabu za congo). Jye rero FDLR simbona icyo irwanira kabisa,. Ko abari abayobozi babo bo hejuru babavuyemo bakaba bakorera u Rwanda hari uwo babonye wapfuye cg ngo afungwe? Ba Gen RWARAKABIJE, Maj Gen Gerome n’abandi ntibari mu Rwababyaye ntibakora akazi kababeshejeho. Ndibaza kuki abandi banga gutaha? Bafite icyo bishinja basize bakoze mu Rwanda. Kdi ikibabaje nuko babuza n’abasore bato kwitahira kdi bo nta n’icyo babazwa (bakoze). Please u Rwanda n’abanyarwanda turifuza gutera imbere mu bukungu, imibereho myiza, ibikorwa remezo, n’ibindi byiza bibereye ubuzima aho Gusubira mu rupfu n’amarasoPlease FDLR nimutahe, abakoze ibyaha muhanwe, abatarakoze ibyaha mukorere ejo hanyu hazaza kuko isi irabasiga

  • Nyunvira muyenzi ngo aravuga ugusa wowe ufite ubushoboni bwo kurwana nisi. 

  • noneho twizere ko ataramagambo gusa bigomba gushyirwa mubikorwa vuba uburenganzira bwamuntu bukubahirizwa.ibitekerezo byubwicyanyi muribo bagendena bikarangirana nabo,bitarakwira akarere kose

Comments are closed.

en_USEnglish