Digiqole ad

Riderman azagaragara kuri Final ya PGGSS IV

Riderman wegukanye PGGSS III igeruka biteganyijwe ko ari mu bazagaragara basusurutsa abazitabira igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane izasozwa kuwa gatandatu tariki 30 Kanama kuri stade Amahoro i Remera.

Riderman ubwo yamurikaga Album ye umwaka ushize
Riderman ubwo yamurikaga Album ye “Igikona” mu ntangiriro z’uyu mwaka

Riderman nibwo bwa mbere azaba agaragaye imbere y’abantu aririmba nyuma y’impanuka yakoze mu kwezi gushize ndetse ikanamukurira ibibazo byo gufungwa bya hato na hato no kwangirika kw’imodoka ye.

Riderman yatangarije NewTimes ko azakora ‘performance’ muri iki gitaramo kitezwe n’abantu benshi cyane bazarara bamenye uwegukanye irushanwa rya PGGSS IV hagati ya Bruce Melody, Dream Boys na Jay Polly.

Riderman w’imyaka 26 yamenyekanye cyane kubera indirimbo nka ‘Rutenderi’, ‘Umwana w’umuhanda’

Ni umuhanzi umaze guhurira kuri ‘scene’ imwe n’abahanzi bakomeye nka  Sean Paul, Mr. Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace na Sean Kingston.

UM– USEKE.RW   

en_USEnglish