Rolex Awards2014: Nsengimana yatsindiye $ 50 000 azamufasha kwita ku misambi
Umusore w’Umunyarwanda Olivier Nsengimana n’UmunyaKameruni Arthur Zang batangajwe ku rutonde rw’abantu batu bato bafite icyerekezo bakomoka ku mugabane w’Afurika, mu Buhinde, i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati n’Ikigo gikomeye mu bya Siyansi kiri i London, ‘The Royal Society’, nk’abatsindiye igihembo Rolex Awards for Enterprise2014.
Iki gihembo cyatangiye mu 1976 ubwo hibukwaga isabukuru ya 50 y’isaha kabuhariwe itajya icengerwamo n’amazi ‘Oyster’ ikaba ifatwa nk’ikimenyetso cyo guhanga udushya, ndetse uruganda ruyikora ni na rwo rutera inkunga iryo rushanwa.
Iri rushanwa rireba abasore n’inkumi bakoresha impano yabo n’ibitekerezo bigamije guhindura Isi mu bintu bitanu bitandukanye.
Ibi bice bitanu by’ubuzima ni Ubuhanga ‘Science’ n’ubuzima, Ikoranabuhanga, Ibidukikije, Ingendashuri zifite intego ‘Exploration and Discovery’, n’ibijyanye n’Umurage w’umuco ‘Cultural Heritage.’
Muri uyu mwaka abatoranyijwe guhabwa igihembo bafite imyaka 30, no munsi kandi bose bagomba kugaragaza uburyo bazifashisha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y’aho batuye n’ibidukikije ndetse bakazatera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Batanu batoranyijwe n’akanama mpuzamahanga gatanga amanita kagizwe n’abantu umunani b’inzobere babashije gutoranya abo bantu ku rutonde rw’abasaga 1 800 bari banditse basaba kwitabira irushanwa ku Isi hose.
Buri umwe mu batoranyijwe azahabwa akayabo k’amafaranga yo mu Busuwisi 50 000 (arasaga gato Frw 35 000 000) akazabafasha kurangiza neza imishinga batanze.
Uretse icyo gihembo cy’amafaranga, abatoranyijwe banahabwa ubufasha bwo gutangaza ibyo bakora mu itangazamakuru, bagafashwa kugeza aho bakorera abandi bigeze gutsindira iryo rushanwa n’abagize akanama gatanga amanota banahabwa isaha ikomeye cyane ‘Rolex Chronometer.’
Batanu bahembwe barimo Neeti Kailas w’imyaka 29, akomoka mu gihugu cy’U Buhindi, we azashyira ingufu mu gufasha abana bavutse batujuje igihe, aho hifashishwa ibyuma byo kubamurika, ndetse azafatanya n’abandi baganga mu gihugu cye mu gushing ishyirahamwe ruvura indwara z’amatwi.
Olivier Nsengimana, w’imyaka 30 ni Umunyarwanda, azita cyane mu kubungabunga ubuzima bw’imisambi, n’ibijyanye n’imyororokere yayo. Umusambi mu Rwanda ni ikimenyetso cyo kuramba n’ubukire.
Francesco Sauro, w’imyaka 29 ni Umutaliyani we azajya mu ngendo z’ubushakahstsi mu buvumo bwo muri Amerika y’Amajyepfo buba ku mipaka ya Venezuela na Brazil.
Arthur Zang, w’imyaka 26 ni Umunyakameruni yakoze akamashini kabasha gufasha mu buvuzi bw’indwara y’umutima, aho hifashishijwe telefoni bagacomekaho mu rwego rwo kugaragaza ibizamini byakozwe n’abaganga.
Hosam Zowawi, w’imyaka 29 akomoka muri Arabia Soudite na we yitaye cyane mu buvuzi cyane ku miti ihangana n’udukoko twa bagiteri ndetse ngo arasha kuburira abaturage ku ikoreshwa nabi ry’imiti yo kwa muganga.
Ubwo hatangazwaga abatsinze, Rebecca Irvin, ukuriye igice cy’Ibikorwa bya kimuntu ‘Philanthropy’ muri Rolex yagize ati “Nyuma yo guhitamo abantu banyuranye mu bitabiriye irushanwa uyu mwaka, tunejejwe no gutanga abatsinze kandi tuzabafasha guteza imbere akazi kabo ntangarugero.”
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Big up
Comments are closed.