Digiqole ad

Bwa gatatu, Suarez yongeye kurumana

Louis Suarez umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uruguay yarumye myugariro Giorgio Chiellini w’Ubutaliyani mu mukino wa nyuma mu itsinda D barimo, Uruguay yaje no gutsinda (1-0) isezerera Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi.

Suarez amaze kuruma Chielini
Suarez amaze kuruma Chiellini

Hari hashize amezi 14 uyu musore w’ikipe ya Liverpool arumye umukinnyi wa Chelsea muri shampionat y’abongereza akanabihanirwa.

Ikipe y’igihugu cye yakomeje muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi naho Ubutaliyani bwagitwaye mu 2006 burasezererwa.

Nyuma y’uko imikino yo mu iri tsinda irangiye, ubu Costa Rica iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 yabigezeho nyuma yo kunganya n’Ubwongereza 0-0, ikaba ikurikirwa n’ikipe ya Uruguay ifite amanota 6.

Ikipe ya Uruguay muri 1/8 izahura na Colombia, naho Costa Rica ihure n’Ubugereki.

Muri iyi mikino kandi ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nayo ikaba yasezerewe bidasubirwaho uyu munsi.

Louis Suárez nk’umukinnyi wabigize umwuga, bwa mbere yarumanye ubwo yakinaga mu ikipe ya Ajax Amsterdam mu Buholandi, yongeye kurumana ageze mu Bwongereza ubwo yarumaga myugariro Ivanovic wa Chelsea akaba abikoze bwa gatatu mu gikombe cy’isi aruma undi myugariro w’ikipe bahanganye.

Muri izi nshuro yarumanye mu kibuga ikipe ye yatsindaga uwo mukino.

Chiellini yerekana aho bamurumye
Chiellini yerekana aho bamurumye

Mu mikino yakurikiyeho ikipe ya Cote d’Ivoire yasezerewe nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe y’Ubugereki biri kumwe mu itsinda C, umukino warangiye Ubugereki aribwo bubonye itike ya 1/8 itsinze 2 – 1. Mu wundi mukino muri iri tsinda, Colombia yatsinze Ubuyapani ibitego 4 – 1. Ishimangira kuzamuka mu itsinda iri imbere.

Amakuru arambuye n’amafoto wabibona HANO

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yamuriye none armo no kumwihaganyura!!!??? ni ivampaya kabisa…

  • Uyu mu type n’inturo ya Liverpool FC

  • ariko se aka kagabo kazarya abakinnyi kugeza ryari ubu bwinyo busongoye nkubwimbeba yumushushwe nta kuntu abaganga binzobere bazaburandagura. si non abakinnyi biburayi karabotsamo brochettes amaherezo. UEFA na FIFA bakwiye gutabara kataramara abantu dore nka buriya karimo kwihanyagura iroti kavanye ku rutugu rwa defender kabuze cure dent.

Comments are closed.

en_USEnglish