Digiqole ad

Ku myaka 2 gusa yaba ngo ariwe musinzi muto mu Bushinwa

Police mu Bushinwa iri gukora ku kibazo kidasanzwe cy’umusinzi waba ari we ukuri muto kurusha abandi, uyu ni umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri unywa kurusha ba se. 

Inzoga zizahaza cyane umubiri w'abana nk'uko byemezwa n'abaganga
Inzoga zizahaza cyane umubiri w’abana nk’uko byemezwa n’abaganga

Uyu mwana witwa Cheng Cheng ngo yasomejwe ku nzoga bwa mbere afite amezi 10 gusa, ataruzuza umwaka ngo yari yatangiye kumara icupa ryose wenyine.

Uyu mwana wo mu burasirazuba bw’Ubushinwa nubwo ababyeyi be ngo basigaye bamuhata ibinyobwa bidasembuye n’amata, ngo aririra inzoga atazibona ntirireme.

Abaganga basabye aba babyeyi gutangira gukora ibishoboka kugirango umwana wabo ave ku nzoga nyuma y’uko inkuru y’uyu mwana ivuzwe cyane mu binyamakuru by’aho.

Ise ngo niwe watangiye asomya uyu mwana ku nzoga mu rwego rwo kumuhoza arira.

Mu gihe ataranajya ku ishuri uyu mwana ngo yiranguza icupa ry’inzoga ryuzuye wenyine ndetse ngo ntihagire icyo rimutwara kigaragara.

Nyirasenge Cai Teng avuga ko mu muryango bose bahangayikishijwe n’uko uyu mwana ngo ashobora kuzaba umusinzi ukabije nakura.

Nyina w’uyu mwana kimwe na se ubu ngo bafite ubwoba ko baza gukurikiranwa n’amategeko ku burere baha uyu mwana.

Nyirasenge w’uyu mwana avuga ko ngo uyu mwana buri gihe ijisho rye riba rireba icupa ry’inzoga riri hafi aho niyo haba nta kirimo. Ubu ngo bakaba batangiye kujya bagerageza kuyamuhisha.

Uyu mwana ngo aririra cyane inzoga iyo abonye hari abandi bari kuzinywa hafi aho. Uko arushaho kuririra inzoga ngo nibwo bafata icyemezo bakamuha gacye agatuza.

Mu minsi ishize, se w’uyu mwana ngo yasangiye n’umuhungu we w’imyaka ibiri inzoga maze amutanga kumara icupa kuko ngo mu minota micye uyu mwana yari arimazemo.

Icyabateye ubwoba cyane ngo ni uko azinywa ntizinagire icyo zimutwara kigaragara ako kanya.

Abaganga bavuga ko umubiri w’umwana ungana kuriya uba utaragira ubushobozi bwo kwihagararaho ku nzoga, zikaba ngo zangiza cyane umubiri we.

Bantu musomya abana rero murabe mwumva!

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish