Digiqole ad

Dieudoné ari muri Kenya mu myiteguro y'imikino ya Commonwealth

Nyuma yo kwegukana irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Caen mu cyumweru gishize, kuri ubu Disi Dieudoné yatangiye imyitozo ikomeye cyane ahitwa LiftValley mu gihugu cya Kenya yitegura imikino ya Commonwealth.

Disi Dieudoné umaze kwandika izina mu gusiganywa ku maguru
Disi Dieudoné umaze kwandika izina mu gusiganywa ku maguru

Iyi mikino izaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga nk’uko Disi Dieudoné yabitangarije Umuseke. Disi Dieudoné yadutangarije ko kuba yaregukanye irushanwa rya Half Marathon ejo bundi mu gihugu cy’U Bufaransa byamuteye imbaraga ku buryo ngo abona azitwara neza mu irushanwa rya Commonwealth.

Disi yagize ati “Ejo bundi natsinze irishunwa rya Half Marathon ryo mu mujyi wa Caen mu gihugu cy’u Bufaransa, ubu natangiye imyitozo muri LiftValley mu gihugu cya Kenya ndatekereza ko nzatsinda mu mikino ya Commonwealth mu kwezi gutaha.”

Disi Dieudoné mu mujyi wa Caen amaze guhabwa igikombe
Disi Dieudoné mu mujyi wa Caen amaze guhabwa igikombe

Disi akomeza avuga ko bijyendanye n’ubunararibonye afite muri iyi mikino, bizamufasha kwitwara neza ndetse ngo hari n’inama azajyira abasore bakiri bato b’Abanyarwanda bazaba bayitabiriye bwa mbere.

‘Commonwealth Games’ ni imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, iy’uyu mwaka izabera mu mujyi wa Glasgow mu gihugu cya Ecosse izatangira mu kwezi gutaha kwa tariki ya 10, gusa abasiganwa ku maguru bazatangira kurushanwa tariki ya 27 Nyakanga.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish