Digiqole ad

Kirehe: Ababyeyi basabwe kurinda Abana babo imirimo mibi

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wabaye kuwa mbere tariki 16 Kamena, Murekatete Jacqueline, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ababyeyi bo muri ako karere kwita ku burere bw’abana babo birinda kubakoresha imirimo mibi kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Imirimo ivuanye ikoreshwa abana bakiri bato ibicira ubuzima/PhotoK2D.
Imirimo ivuanye ikoreshwa abana bakiri bato ibicira ubuzima/PhotoK2D.

Mu Karere ka Kirehe, uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wahurijwe hamwe n’umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse no kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Byari umwanya mwiza kubabozi batandukanye muri aka Karere batanga impanuro, zibanze ahanini ku gukangurira abana kudata amashuli ngo bishore mu ngeso mbi zirimo uburaya ndetse n’iyobyabwenge.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushizwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jacqueline yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko bafashe ngamba zikomeye zo kurengera abana.

Ati “Twashyizeho Komite igomba gukurikirana imibereho y’abana mu Karere ka Kirehe aho baza batugezaho raporo zitandukanye,… ibi bikazajya bidufasha kumenya byoroshye uwo ariwe wese wakoresha umwana imirimo itandukanye n’ibindi.”

Umunsi w’umwana w’umunyafurika mu Karere ka Kirehe kandi wizihijwe ku bufatanye n’umushinga wa ‘Compassion-International’ uzwiho gufasha cyane abana baba bakomoka mu miryango itishoboye kwiga.

By’umwihariko Pasitori Marara John wari uhagarariye umushinga ‘Compassion-International’ muri uyu muhango yasabye abantu bose kwamagana uwo ari we wese wakoresha umwana imirimo mibi itangana n’imyaka yabo.

N’ubwo imibare y’abana bata amashuri ku rwego rw’igihugu ari mito, mu Karere ka Kirehe ni hamwe mu bice nabyo bifite abana bata amashuli. Imibare igaragaza ko mu karere ka kirehe abana bataye amashuli bagera kuri 663, muri bo abamaze kugaruka mu ishuli bakaba ari 482.

Elia Shine BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umwna ni umutware ntagomba gukoreshwa imirimo imuvuna kuko haba hari bindi azashobora nakura. ubuzima bwe ni ubwo kwitabwaho

Comments are closed.

en_USEnglish