Ingabo z’u Rwanda zigiye kubaka ibigo by’Ubuzima 500
Mu kwitegura itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Army Week); agirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 17 Kamena; umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigiye kubaka ibigo by’ubuzima 500 mu Rwanda hose mu rwego rwo gufatanya n’inzego zindi gukiza ubuzima bw’abanyarwanda nk’uko ngo ari umuco w’ingabo z’u Rwanda.
Mu kwitegura gusoza iminsi 100 yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwizihiza umunsi wo kwibohora uzaba kuwa 04 Nyakanga; ingabo z’u Rwanda ( RDF) zifuje ko uyu munsi wabanzirizwa n’iki cyumweru.
Mu 2009 ingabo z’u Rwanda nibwo zatangije igikorwa ngarukamwaka cy’icyumweru“Army Week” cyahariwe ibikorwa byazo aho zo gufasha abaturage mu buzima busanzwe.
Kuva kuri uyu 18 Kamena nibwo biteganyijwe ko iki cyumweru gitangizwa ku mugaragaro n’Abaminisitiri batandukanye ndetse na ba Guverineri b’Intara zose, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro mu ntara zose hatangizwa kubakwa ibigo by’Ubuzima 44 muri 500 bigomba kuzubakwa na RDF muri uyu mwaka mu turere twose tw’u Rwanda.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig General Nzabamwita yatangaje ko kuba uyu mwaka RDF igiye kubaka ibigo by’Ubuzima 500 bishimangira ka kamenyero n’intumbero byayo byo gutabara ubuzima b’Abaturage.
Yagize ati “ nk’uko RDF isanzwe itabara ubuzima bw’Abaturage kandi isanzwe inakiza ubuzima bwa benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, uyu mwaka twahisemo kuzubaka ibigo by’ubuzima 400 bizasigasira bikanaramira ubuzima bw’Abanyarwanda”.
Brig General Nzabamwita avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ingabo z’u Rwanda bikomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati yazo n’abaturage, asaba kandi kuzaza gufatanya n’ingabo muri ibyo bikorwa bizaranga icyo cyumweru.
Ingabo z’igihugu, zifatanyije na Ministeri y’ubuzima, uretse gutanga imbaraga zo kubaka ibyo bigo by’ubuzima ingabo z’igihugu zizatwara ibikoresho by’ubwubatsi zibigeza aho bigomba kujya. Ibi bikoresho bikazagurwa na Ministeri y’ubuzima.
Ibikorwa byo kubaka ibi bigo bitanu ku ikubitiro biratangira kuri uyu wa 17 Kamena, bikazatangirira mu turere dutanu twa Gicumbi ahazubakwa ikigo cy’ubuzima cya Gatama, Nyagatare ahazubakwa ikigo cy’ubuzima cya Bubare, i Nyamagabe ahazubakwa ikigo cy’ubuzima cya Kiyumbu, i Karongi ahazubakwa ikigo cy’ubuzima cyan Busasa ndetse no mu mujyi wa Kigali ahazubakwa ikigo cy’ubuzima cya Kagarama ku Kicukiro.
Muri iki cyumweru ibikorwa by’ubuvuzi bikorwa n’ingabo zo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bikazakomeza bikazakomeza abasirikare basanga abaturage aho batuye mu turere twa Musanze na Gakenke.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Rwose nimubyubake ko arimwe musigaranye cash se! Bizajya byivurizwamo n’abafite RAMA na MMI ni abana banyu n’imiryango yanyu gusa! twe na mutuel twayibuze
Comments are closed.