Month: <span>January 2014</span>

Sandrine Isheja ngo yaba ari umufana wa Bruce Melodie

Umunyamakuru ukunzwe cyane uzwi nka Isheja Sandrine akaba ndetse rimwe na rimwe anayobora gahunda z’ibirori bitandukanye nka Mc, yatangaje ko ari umufana w’umuhanzi mu njyana ya R&B witwa Bruce Melodie. Mu gihe usanga bamwe mu bantu bahura n’abahanzi cyane yaba abanyamakuru, Producers n’aba Djs badapfa kwerekana umuhanzi baba biyumvamo cyane kuri Sandrine asanga ntacyo bitwaye […]Irambuye

Mushikiwabo avuga ko u Rwanda n’Amerika bibanye neza kuva 1994

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louis Mushikiwabo avuga ko umubano w’u Rwanda na Amerika uhagaze neza kuva mu mwaka w’1994. Mu kiganiro Minisitiri  Mushikiwabo yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFi yatangaje u Rwanda na Amerika bibanye neza,  cyane cyane kuva mu mwaka w’1994 aho leta iriho ubu yari imaze gufata ubutegetsi. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko […]Irambuye

Sina Jerome ni umukinnyi wa Police Fc bidasubirwaho

Umukinnyi Sina Jerome wari umaze iminsi yarateje intugunda hagati y’ikipe ya Police FC na Rayon Sports byarangiye ikipe y’i Nyanza ikuyeyo amaso dore ko yasabaga Police FC amafaranga kubera uyu mukinnyi yagiye ayitorotse. Sina Jerome yabarizwaga mu ikipe yo muri R.D Congo St Eloi Lupopo ari na ho ikipe ya Police FC yamuguze, gusa haza […]Irambuye

Mani Martin aritabira iserukiramuco ryitwa Amani muri D.R Congo

Mani Martin umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bafite imbaraga nyinshi mu miririmbire yabo ndetse unakora muzika ye mu buryo bw’umwimerere ‘Live’, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare azerekeza muri Repubika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Iserukiramuco ryiswe ‘Amani’. Mbere y’uko Mani Martin yerekeza muri iryo serukiramuco yagize byinshi atangaza ahugiyemo muri iyi minsi bituma ashobora […]Irambuye

U Bufaransa bwihanije CANAL+ ku kiganiro yatambukije gipfobya Jenoside yakorewe

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Inama Nkuru ishinzwe kugenzura ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho mu Bufaransa ‘Le Conseil supérieur de l’audiovisuel (CSA)’ yihanangirije Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa Canal+ kubera agace k’umukino katambutse mu kiganiro cyanyuze kuri iyi Televizoyo mu mpera z’umwaka ushize kakaza guteza impaka nyinshi kubera amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yumvikanyemo. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi […]Irambuye

Inama ya AU iri bugaruke ku mvururu ziri kugaragara muri

Inama ya 22 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera mu gihugu cya Ethiopia i Addis Abeba iri bwibande cyane cyane ku mvururu n’amakimbirane bikomeje kugaragara ku mugabane w’Afurika. Abitabiriye iyi  nama kandi bari  bushyire  ahagaragara insanganyamatsiko nyamukuru uyu mwaka ivuga k’ ubuhinzi no kwihaza mu biribwa. Tedros Adhanom, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ethiopia yatangaje […]Irambuye

“Mu myaka itatu gusa muzika y’u Rwanda iraba igeze ahantu

Kay Martin umuhanzi, umunyamakuru akaba ari n’umu Mc ukomeye mu Rwanda uzwi cyane muri muzika nka Mc Tino, aratangaza ko uko abona muzika nyarwanda ihagaze kuri ubu, mu myaka itatu gusa izaba igeze ahantu heza cyane. Uyu muhanzi ngo kuri we asanga abahanzi benshi bamaze kumenya agaciro k’ibyo bakora bitandukanye cyane na mbere ubwo ngo […]Irambuye

France: Umwunganizi yanze ko Abanyarwanda bakekwaho jenoside boherezwa

Umuyobozi mu butabera bwo mu Bufaransa ukuriye urwego rw’ubwinganizi mu nkiko (Avocat général)  kuwa kabiri tariki ya 29 Mutarama, ntashyigikiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris cyo kohereza, Claude Muhayimana na Innocent Musabyimana, kuburanishwa mu Rwanda ku byaha bya jenoside bakekwaho. Uyu ukuriye ubwunganizi kandi yanze icyemezo cy’ubugenzacyaha bwo mu mujyi wa Douai cyo kwanga […]Irambuye

“Abunzi bakemuye ibibazo by’Abaturage ku kigero cya 95%”- Barinda Anastase

Mu muhango  wo gutanga ibikoresho bitandukanye byahawe  komite z’abunzi ku rwego rw’Akagari, n’Umurenge wa  Kimihurura,  Umuhuzabikorwa w’urwego rw’abunzi muri Minisiteri y’Ubutabera Barinda Anastase yatangaje ko   ruswa yagaragaye   mu nzego z’abunzi ku kigero cya 0.5% mu gihe ibibazo bagombaga kurangiza byakemuwe ku kigero kingana na 95%. Ibi Barinda yabitangaje ashingiye kuri raporo yashyizwe ahagaragara na Transparency […]Irambuye

Isuku na serivise inoze mu mahoteli n'amaresitora birakemangwa

Ubwo umujyi wa Kigali wahuraga n’abahagarariye amaresitora n’amahoteli hagamijwe kurebera hamwe imikorere y’aba bantu bafite mu biganza ubuzima bwa benshi ihagaze n’icyakorwa, serivisi itanoze batanga n’isuku nke byanenzwe, nk’uko byagarutseho kuri uyu wagatatu. Ni igikorwa kiswe “Kigali Investment Forum” gihuriweho n’Umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’ibigo bitandukanye hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere yabyo […]Irambuye

en_USEnglish