Digiqole ad

“Mu myaka itatu gusa muzika y’u Rwanda iraba igeze ahantu haryoshye,” Tino

Kay Martin umuhanzi, umunyamakuru akaba ari n’umu Mc ukomeye mu Rwanda uzwi cyane muri muzika nka Mc Tino, aratangaza ko uko abona muzika nyarwanda ihagaze kuri ubu, mu myaka itatu gusa izaba igeze ahantu heza cyane.

Mc Tino afite ikizere cy'abahanzi nyarwanda b'eho hazaza.
Mc Tino afite ikizere cy’abahanzi nyarwanda b’eho hazaza.

Uyu muhanzi ngo kuri we asanga abahanzi benshi bamaze kumenya agaciro k’ibyo bakora bitandukanye cyane na mbere ubwo ngo wasangaga uririmba abikora kugira ngo amenyekane gusa.

Mu kiganiro n’Umuseke, Tino yagize ati “Mu myaka itarenze itatu gusa abahanzi nyarwanda bakomereje kuri uyu muvuduko  bafite, muzika nyarwanda yagera ku ntera ishimishije cyane, kuko usanga bamaze kumenya agaciro k’ibikorwa bakora.”

Tino yongeraho ati “Ikintu twese twifuza nk’abahanzi nyarwanda ni uguharanira ko twamenyekanisha muzika yacu ku rwego mpuzamahanga ku buryo uzajya ujya muri ibi bihugu duturanye ukumva baravuga abahanzi nyarwanda nk’uko natwe tuba tubazi.”

Ku bw’ibyo rero nk’uko Tino abivuga ngo kubigeraho nta kindi bisaba uretse gukomeza umuvuduko abahanzi bafite kandi bakarushaho gufashanya no kugirana inama aho guhura mu gusebanya no gucana intege.

Tino abarizwa mu itsinda rya TBB ubu riri mu ma groups ahatanira kuzegukana ihembo cya groupe yahize izindi mu mwaka wa 2013, yakomeje atangaza ko gahunda bafite ari ukurushaho kwagura ibikorwa byabo mu mwaka wa 2014.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Vuza ingoma’ iri muri Salax

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wow Tino ndakwemera cyane. Kuko icyisha bugufi cyane iyo uri kuri stage. God bless you

  • Jye nkunda Tino cyane iyo yabaye Mc ashyusha abantu, komerezaho musore

  • Mc Tino ufite impano peee, ariko uzayikoreshe neza. Nkunda iyo uri kuvuga icyongereza. Mc numero yambere

  • Jye wavuze dream boys nabi, numva nakwanga, ariko wasabye imbabazi, Komeza utsinde mutama

Comments are closed.

en_USEnglish