Digiqole ad

Mushikiwabo avuga ko u Rwanda n’Amerika bibanye neza kuva 1994

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louis Mushikiwabo avuga ko umubano w’u Rwanda na Amerika uhagaze neza kuva mu mwaka w’1994.

Minisitiri w'ububanyin'amahanga wu'Rwanda Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyin’amahanga wu’Rwanda Louise Mushikiwabo

Mu kiganiro Minisitiri  Mushikiwabo yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFi yatangaje u Rwanda na Amerika bibanye neza,  cyane cyane kuva mu mwaka w’1994 aho leta iriho ubu yari imaze gufata ubutegetsi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko umubano w’ibi bihugu wagiye uragwa n’ibihe bitandukanye  bitewe  n’amateka yaranze u Rwanda. Gusa avuga ko iyo umubano w’ibi bihugu ujemo agatotsi bagerageza kugakemura bakumvikana ubundi  bagakomeza kureba imbere.

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri yagarutse no ku ngabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Centreafrique avuga ko zahagaze iki gihugu kiri mu bihe bikomeye ariko kugeza ubu hakaba ahari ibirimo kugenda bikorwa kandi afite icyizere ko hari ikizagerwaho.

Agira ati:”Muri make ibintu birakomeye. Bizafata umwanya.”

Minisitiri Mushikiwabo Avuga ko u Rwanda nk’igihugu cyohereje ingabo muri Centreafrique ndetse nk’igihugu  kiri  mu kanama k’amahoro kw’Isi ngo gifite ubushake bwo kumenya ibibera muri kiriya gihugu no  kugira icyo gikora.

Avuga ko buri munsi na buri joro bahaba imvururu mu bice bitandukanye by’iki gihugu gusa ngo  agace Perezida w’agateganyo atuyemo  gatangiye guzana  umutuzo. Akaba avuga ko  bizafata igihe kugira abaturage bose babone umutekano.

Mushikiwabo yagarutse no ku kibazo cya raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 maze avuga ko iyi raporo y’inzobere za UN imeze nk’izindi zagiye zihohoka mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize.

Avuga ko iyi raporo itangikanywe ubunyamwuga ndetse ikava itagaragaza ibimenyetso. Avuga ko muri make ari raporo ishingiye kuri politiki.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • bravo Ministri ! ndabona yabaye mwiza cyane u Rwanda dufite abayobozi bazi gusobanura neza ibintu !

    • Asanzwe ari mwiza cyaneee da.

    • Ongeraho ngo arasa bicye!

    • Ariko ntagihe yabaye mubi rwose, uyu mudamu ni mwiza ku isura kandi akaba mwiza mu mutwe we kuko agira ibitekerezo bizima, ndabona ariyo debate uyu munsi mwateruye

  • muri ino myaka 20 ishize u rwanda rwakoze ibitanga, kubaka igihugu cyari cyarasenyutse burundu, kongera guhuza abanyarwanda kugeza aho dufasha n’ibindi bihugu nibintu amarika itakwirengagiza

  • america iradukunda kandi idukundira impamvu zuko mturi igihugu gikomeye kizi kwishakira ibisubizo

  • Jyubabwira maze, gusa ubyitondemo abazungu batuviriyeho inda imwe ntitwabakira, nukwitonda

  • Kuba ubwabyo minister agomba gusobanura ko umubano hagati yu Rwanda na USA ari mwiza ubwabyo ni i kimenyetso ko harimo ikibazo./igitotsi
    Umunyrwanda yaravuze ngo ntamwotsi ubaho nta muriro

    • Tuza rero tuza nk’uko wiyise. Umenye ko nta bihugu bibana nta bibazo bigiranye kandi na Minister yabyivugiye. Icya ngombwa ni ukubiganiraho, abantu bagakomeza bareba imbere, bagamije inyungu z’abaturage babyo.

  • erega nta kuntu umubano waci n’America utaba mwiza dufite ibyo duhuriyemo twese dufite ingabo mu mahanga zagiye kugarura amahoro ku isi ibi rero biduha kubana neza n’ibindi bihugu, Minister nakunze ukuntu asubiza.

  • Mujye muvuga bibi cya mukore ibyo mushaka ariko u Rda ruzahora ku Isonga kandi abaruzi n’abarukunda nibo benshi!!

  • U Rda na USA mpamya ko nta gitoysi kirimo kandi birigaragaza rwose!! Murebe nk’ubushize uburyo batanze indege zo kujyana abatabazi (Ingabo zacu muri C A)!! n’izindi ngero nyinshi!!

  • Ibyo Minister avuga nibyo kabisa, kuko nzi neza ko nutabibona abikeka akurikije imibanire yacu kandi igaragarira bose!!

  • Abanga u Rda bo ntibazasiba kuvuga ibyo bishakiye kuko nzi ko baba bikoza ubusa ntakizatubuza gutera imbere ngo ni uko twavuzwe!!

  • Uwaguha ubwiza gusa akakwima ubwenge wahitamo iki?ufite ubwiza gusa iyo apfuye arabujyana, nahufite ubwenge abusigira abandi.

  • Mbega ukuntu ari mwizaaaa!Arasa na bike.Mbese n’umutima we ni ko usa.Nkunda ariko cyane ko agira ukuri.Mbese wagira ngo ni HE.Niba isi yose yari ifite abayobozi nk’aba isi yaba ikuzimu;Eh oya nari nibeshye yaba ijuru

    • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!barakubwira ngo saa sita abanyakigali aho kujya gufata ifunguro rituma basubira mukazi bafite forme bahitamo kujya kwishira mu maboko ya nyagasani kubera ubukene ngo ngwiki?twijute ariko tumenyeko hari abababaye mon frère.

  • Mu bigaragara nta kunti USA itari kubana natwe amahoro nukuntu badutereranye juri 1994, ubwo inzirakarengane z’abatutsi zicwaga, mu byukuri baratwirengagije bihagije gusa uru Rwanda ruri ku masezerano, naho baduta gute, tuzabaho kandi tugomba guhora duharanira ko uru Rwanda ruzatabarwa, rukanabeshwaho iteka n’abana barwo.

  • ni mushiki wa Lando impamvu ataba mwiza se niki?

  • Uliya wiyise Rukokoma Pilate amabere yamwonkeje yapfuye ubusa.Nta mattegemeyo afite mu bitekerezo byo atangaza!

    Ubwo se ubwiza n’uburanga byabantu ubizanye hano gute ko twese twaremwe n’Imana?

    Inyamaswa gusa tuuuuuuuuuuuuuuuuuu.

Comments are closed.

en_USEnglish