Digiqole ad

Isuku na serivise inoze mu mahoteli n'amaresitora birakemangwa

Ubwo umujyi wa Kigali wahuraga n’abahagarariye amaresitora n’amahoteli hagamijwe kurebera hamwe imikorere y’aba bantu bafite mu biganza ubuzima bwa benshi ihagaze n’icyakorwa, serivisi itanoze batanga n’isuku nke byanenzwe, nk’uko byagarutseho kuri uyu wagatatu.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba na perezida w'abanyamahoteli Denny Kalera ndetse n'uhagarariye RDB bari bayoboye iyi nama
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba na perezida w’abanyamahoteli Denny Kalera ndetse n’uhagarariye RDB bari bayoboye iyi nama

Ni igikorwa kiswe “Kigali Investment Forum” gihuriweho n’Umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’ibigo bitandukanye hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere yabyo kugira ngo hafatwe umurongo ngenderwaho wo kunoza ishoramari mu Rwanda no gukebura ibigo bititwara neza muri uwo murongo.

Ubwo ibigo birimo amaretsitora n’amahoteli byahuraga n’umujyi n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’aba RDB, ibi bigo byanenzwe kudatanga serivisi neza ku babigana ndetse no kugaragaza isuku nke ndetse hanatangazwa ko ibi biri mu bidindiza iterambere.

Umukozi wo mu biro by’umuyobozi mukuru wa RDB, mu gashami gashinzwe kugenzura imitangire ya serivisi Yves Ngenzi, yatunze agatoki amaresitora n’amahoteli kuba ku isonga mu bakomeje kugaragaraho imitangire mibi ya serivisi.

Yagize ati “Nk’uko byakomeje kugaragazwa mu byegeranyo bigaragaza imyitwarire mu mitangire ya serivisi, amahoteli n’amaresitora ni byo byazaga ku isonga mu gutanga serivisi mbi, n’ubu rero nta mpinduka ibi bigo biragaragaza.”

Aha yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko gutanga serivisi mbi biri mu biza ku isonga mu kudindiza iterambere u Rwanda rurimo.

Ibi kandi byaje gutsindagirwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana isuku mu mujyi wa Kigali, Mugabo John aho yavuze ko ikibazo cy’isuku nke muri amwe mu maresitora n’amahoteli kimaze gufata intera iteye inkeke.

Mu kwifashisha amashusho ya bimwe mu bikorwa by’isuku nke byagaragaye muri ibi bigo, yagize ati “Namwe nimwirebere isuku dufite muri amwe mu maresitora n’amahoteli muri uyu mujyi wa Kigali, aho usanga bimwe mu biribwa byuzuyeho umwanda ku buryo bugaragara cyane.”

Ku bijyanye n’isuku yanatangaje ko amwe mu resitora yo mu mujyi wa Kigali agaragaramo isuku nke mu gikoni ndetse no mu bwiherero bwayo, ku buryo byaba bishobora kuba biri mu ntandaro za zimwe mu ndwara abantu bakunda gutaka.

Nyamara n’ubwo bimeze gutya hari n’amahoteli agerageza nk’uko umuyobozi wa hoteli Chez Lando, Anne Marie Kantengwa yavuze ko hoteli abereye umuyobozi iby’isuku nke no gutanga serivisi mbi banenzwe bagerageje kubirwanya.

Yavuze ko ku bijyanye n’imitangire ya serivisi mbi we ubwe ari we ukunze kwikurikiranira imikorere y’abakozi be, yanavuze ko amahoteli ari yo yakagombye gutanga serivisi neza kurusha ibindi bigo byose kuko ari bo berekana ishusho y’igihugu dore ko abanyamahanga basura u Rwanda baba muri izi hoteli.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE .RW

0 Comment

  • Byabuzwa niki se ko umuntu afata
    mwane wabo urangije sciences humane
    akamuha Akazi muri hotel ye aho gukoresha
    ababyize twicaye ntakazi tugira.
    Ikindi numushahara ba nyiramahotel bahemba
    Uzi kuba lisencien umuntu agashaka kuguhemba
    Ibihumbi80000frw mugihe uwo mwiganye ukora
    Ahandi ahembwa muri za 400000fw.

  • Ko mutavuga se ukuntu hatumizwa inama ya banyiri ama hotels bakohereza aba serveurs?!!

  • lisencien ni iki?kazi.Hari akazi koko pe!Ndumiwe!

Comments are closed.

en_USEnglish