Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2013, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yasinye inguzanyo ya Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika yagurijwe na Banki y’iterambere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EADB) hagamijwe kuzamura imishinga itandukanye yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse. Jack Kayonga umuyobozi wa BRD wasinye aya masezerano ku ruhande rwa BRD yavuze ko bahawe […]Irambuye
Itorero rya pantekote,n’itorero Metodisite yose akorera mu karere ka Ruhango, yaremeye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye,mu rwego rwo kugirango bibafashe kwigira. Iyi gahunda yo kuremera abarokotse batishoboye, yateguwe n’aya matorero ,nyuma yo kubona ko bamwe mu baturage, bugarijwe n’ibibazo by’ubukene,ku buryo batabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Mukamuyango Fortunee umwe mubarokotse batishoboye bubakiwe inzu […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, RPPA cyahagaritse ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 90 ngo ntibizongere guhatana mu masoko kubera kutuzuza no kutubahiriza ibisabwa mu myaka itatu ishize. Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa RPPA ibi bigo birashinjwa kutuzuza ibyo bemeye gukora mu masoko ndetse no guhimba ibisabwa mu ipiganwa. Ibi bigo byahagaritswe igihe kiri hagati y’imyaka […]Irambuye
Nibura abantu 17 nibo bahitanywe n’indege zo mu bwoko bwa ‘drones’ bivugwa ko ari iz’abanyamerika, zibatsinze mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo izi ndege ngo zarashe mu mazu mu majyaruguru ya Waziristan mu turere tugendera ku mahame gakondo na Islam. Hari amakuru avuga ko abishwe benshi ari abo […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri intara ya Aceh muri Indonesia yibasiwe n’umutingito wo ku kigero cya 6.1 wahitanye abantu basaga 22 kugeza ubu, abandi benshi bagakomereka. Uyu mutingito wasize igihugu cyose mu cyoba gikomeye dore ko mu mwaka ushize bibasiwe n’undi wari ufite ubukana bwa magnitude 6.4 wasize benshi iheruheru. Umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito kuri […]Irambuye
Kuwa kabiri tariki ya 02 Nyakanga niho Inteko rusange ya Sena yemeye ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rwa Kaminuza imwe y’u Rwanda rikagena inshingano, imiterere n’imikorero yarwo. Byabaye nyuma yaho muri Gicurasi umutwe w’abadepite wamaze gutora uwo mushinga w’itegeko, iyi Kaminuza y’u Rwanda (UR:University of Rwanda) izahurizwamo icyari Kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR) nandi mashuri makuru […]Irambuye
Umuhanzi Ngabo Medard wakunzwe cyane ku izina rya “Meddy”, ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gukora indirimbo yise ‘Holly Spirit’ iri mu rurimi rw’Icyongereza, yatangaje ko yaririmbye ku bya mubayeho. Mu kiganiro aheruka gukorera kuri VOA Meddy yabajijwe ikibazo n’umwe mu bakunzi be bari i Kigali kuri telefoni, yagize ati “Ese Meddy iriya […]Irambuye
Mu cyumba cy’inama cy’ishuri rikuru rya Kigali ry’ikoranabuhanga (KIST) kizwi nka Muhabura hakoraniye abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’incuti zabo zisaga 200, mu nama irebera hamwe uburyo abanyafurik bafata mu biganza ejo hazaza habo mu biganza no kwigenga nyako, aho gukomeza gushingira ku bindi bihugu. Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB), inahuzwa na gahunda […]Irambuye
Mu burasirazuba bwa Repubulika Igaranira Demokarasi Congo, inyeshyamba za M23 ngo zaba zongeye gukaza umurego aho zageze muri birometero bibiri zisatira Umujyi wa Goma. Amakuru aturuka muri ako gace avugako M23 yaba imaze kwigira imbere ahitwa Kibati yerekeza mu mujyi wa Goma yigeze kwigarurira iminsi 12 mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize. Amakuru aturuka muri guverinoma […]Irambuye
Ni umuhanzi umaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze, siho avana umugati gusa kuko afite n’umwuga akora wo gusana za Frigo na Climatiseurs. AmaG ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe gukora cyane kuko bitanga umusaruro. Nta gihe kinini aramara amenyekanye muri muzika mu Rwanda, ariko ubu ari mu bamaze kwamamara mu gihe gito mu njyana ya Hip Hop, […]Irambuye