FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun
Kuri uyu wa Kane i Geneva mu Busuwisi, Komite Nyobozi ya FIFA yafashe ikimezo cyo guhagarika Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun kubera kwivanga kwa Leta y’icyo gihugu mu gufata ibyemezo muri iryo shyirahamwe.
Ingingo ya 13 na 17 mu mategeko ya FIFA ivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rifite ubuzima gatozi mu ishyirwaho n’ikurwaho ry’ibyemezo byaryo hativanzemo ubundi buyobozi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA rikaba ryafashe ingamba yo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) byagateganyo kugira ngo babanze bakemura ibibazo birangwa muri FECAFOOT.
Ibi bije nyuma y’aho Leta ya Cameroun iherutse gukuraho umuyobozi mushya wa FECAFOOT Tomb A Roko Sidiki itangaza ko adashoboye kandi yibye amajwi, ibi bikaba byatumye FIFA ifata iki cyemezo gikarishye.
Mu gihe Cameroun itararangiza ibi bihano yafatiwe na FIFA nta marushanwa yemerwe kwitabira haba ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi muri rusange, Perezida wa CAF Issa Hayatou nawe ntiyemerewe kwivanga muri icyi kibazo cya FECAFOOT mu rwego rwo gukumira amakimbirane.
Source: Camfoot
JD Nsengiyumva Inzaghi
Umuseke.rw
0 Comment
Mbwire FECAFOOT, FERWAFA yumvireho; kuko ikwiye kubazwa akavuyo ihoza mu makipe, aho guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Comments are closed.