Abadepite bo mu Ububiligi baje mu Rwanda gusura impunzi no kureba amabuye y’agaciro
Abadepite bane b’inteko ishinga Amategeko y’ububiligi bagiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu aho bagiye kumara iminsi ine mu Rwanda basura ibikorwa bitandukanye birimo no gusura impunzi zabanyekongo ziri mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2013, abasenateri b’u Rwanda bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano basobanuye ibyerekeranye n’uruzinduko rutangira tariki ya 06 rukageza tariki ya 09 Nyakanga rw’abadepite bane baturutse mu Inteko Ishinga Amategeko y’ububiligi bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga.
Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano Senateri Bizimana Jean Damascene avuga ko uru ruzinduko rugamije gukomeza no gutsura umubano hagati y’inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’ububiligi aho ngo bizatuma abo badepite bajyana isura nyayo koko y’u Rwanda ndetse niy’akarere ruherereyemo.
Ibi ngo byafasha abandi b’iwabo kudaha agaciro iby’amakuru amwe namwe atariyo avugwa k’u Rwanda, kuko akenshi ngo amenshi atangwa n’abarurwanya.
Uru ruzinduko kandi nk’uko Senateri Bizimana Jean Damascene abivuga ngo ni imwe munzira yatuma hamenyekana ko mbere yo gufatira ibyemezo u Rwanda ngo haba hakwiwe kubanza bakabaza u Rwanda cyangwa hakabo ubucukumbuzi bwimbitse, aho kwihutira kugendera kuri raporo ziharabika u Rwanda.
Muri iki gihe cy’uruzundiko abadepite baturutse mububiligi biteganyijwe ko bagomba gusura inkambi ya KIGEME irimo impunzi zabanyekongo iherereye mu karere ka Nyamagabe kugirango baganire nizo mpunzi bamenye impamvu nyirizina zahunze bityo zibe nyuma zakorerwa ubuvugizi nabo badepite bamaze gusobanukirwa n’ikibazo cyazo babwiwe naba nyirubwite aho kukibwirwa n’abandi.
Abajijwe niba icyo cyatuma izo mpunzi zihita zitaha, Senateur Bizimana yasubije ko bitakoroha ko gihita gikemuka ahubwo ko guhitamo kuzisura ari kimwe mukigiye gukoreshwa nk’ubufatanye hagati y’Inteko zishinga amategeko kugirango abanyamahanga babashe mu mizi igituma abanyekongo bahunga.
Abo badepite bazasura kandi ahacukurwa amabuye y’agaciro i Lutongo, kugirango bamenye ibyerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko hari amakuru ngo atariyo yagiye avugwa ko amabuye y’u Rwanda aturuka Kongo.
Aba badepite ngo bazaganira n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gusura bimwe mubikorwa by’iterambere ry’u Rwanda biri no muri gahunda ya EDPRS nk’aho bazasura umudugudu wa Kitazigurwa uherereye mu akarere ka Rwamagana ndetse n’ibindi ariko ibyo byose bizakorwa abo badepite bo mu Ububiligi.
Aba badepite bazaba bari kumwe n’abasenateri bo mu Rwanda bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano ari nabo babatumiye.
Ibi bihugu byombi bifitanye amateka bitewe nuko Ububiligi bwakolinije u Rwanda.
Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW