Digiqole ad

Umugaba w’ingabo za Burkina Faso yasuye RDF

Général Nabéré Honoré Traoré umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso ari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, kuri uyu wa 5 Nyakanga akaba yasuye ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura.

Gen Nabéré aramukanya na Gen Nyamvumba
Gen Nabéré aramukanya na Gen Nyamvumba

Uyu mugabo ku munsi w’ejo kuwa 4 Nyakanga we n’intumwa ayoboye bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora mu mudugudu i Kami.

Gen Nabéré aje mu rwego rwo kwiga no kureba imikorere ya RDF, amashuri ya gisirikare cyane cyane irya Gako rihugura abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro, ndetse n’ibindi bikorwa bya RDF birimo ubwisungane mu kwivuza bw’ingabo (MMI) na banki yabo Zigama CSS nkuko bitangazwa na Ministeri y’Ingabo.

Kuri uyu wa 5 Nyakanga yabonanye na Ministre w’ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

DSC_0118
Gen Nabéré na Gen James Kabarebe Ministre w’Ingabo
DSC_0096
Bagiranye ibiganiro na Ministre w’Ingabo
DSC_0040
Abo muri Burkina Faso kwa Thomas Sankara baje kwigira ku ngabo zo mu Rwanda

Photos/MINADEF

 

Ubwanditsi
UM– USEKE

0 Comment

  • Ariko Genda nyanvumba ndakwemera ..ariko ubwo uba ubona ukuntu waramukanye nuriya mugaba wabukinafaso ariko ikiganza cye kikaburira mukyawe!! Genda urimaboko yigikaka, Ikindi Abasirikare Bamwe Bahagarara stands tizi…Brigadier General Karimba azabahe amasono, Nango niba mutazi gufunga nuguru sawa mwagiye
    Murebera Kuriperezida? Reba nkiriya ngabo iherereye ibumoso wagira ngo agiye Gukina umupira….Mugye Muhagara Bwuma..Nka Fande Kagame, Na Karimba nabandi ntazi…Amazina..Ingabo Ebyiri imwe Arikarimba nundi Umwegereye Babahe irya Major General Muhagaze Gitwari Rwose Apana Ababa basa nkaho Bagiye Kwiyakana nango Gusimbuka urukiramende!! Afande Nyanvumba urakyafite Akazi…!! Ntimureba Nuriya Mugeneral Koahagaze Bwuma Nka Fande Kagame Peresida wacu…Karimba nuwo uheruka hirya yawe…Mbahaye irya Major General..hamwe Na Ndore Rurinda inyuma nawe ndabona ahagaze ikirenge kukindi!!!

  • Ahahah Kayigema ndagukunda Rwose utanga ibitekerezo byintwari rwose, ngo harabagaze nkabagiye Kwiyakana? Ahahahah nango nkabagiye gusimbuka urukiramende? Lol barunvise kabisa ntibazongera bagomba guhagarara gitwari…ariko ibyo wavuze turemeranya rwose

  • Amahe yari THOMAS SANKARA niwe rwose wabonaga asa n’Amahe yacu naho aba ndabona ari BARUSHATI,KURUTU,ABARIKIRI

  • Genda GEN NYAMVUMBA ubereye kuyobora RDF kabisa

  • Kuvuga ngo nabo kwa Sankara kandi muzi Compaoré nta soni? ibyo abandi batakuvugiraho ntuzabivugire kubandi.

    • Compaore numwicanyi niyo mpamvu batamuvuze.

  • murakoze kuduha iyi nkuru gusa ubutaha mujye muvuga neza ipeti ry’umuntu uwo mufande wa burukinafaso ni General majoro ntabwo ari General full nka nyamvumba kuko afite inyenyeri 2 naho General full agira 4

Comments are closed.

en_USEnglish