Digiqole ad

Nyiramugengeri z’i Busoro zigiye kubyazwa Megawatt 100 z’amashanyarazi

Kuri uyu wa 05 nyakanga ku kicaro cya MININFRA; minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA, RDB, EWSA ndetse na Punj Lloyd Ltd; company iturutse mu buhindi basinye amasezerano y’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri zo mu ntara y’amajyepfo i Busoro ingufu z’amashanyarazi zingana na megawat 100.

Ahacukurwa nyiramugengeri
Ahacukurwa nyiramugengeri

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na ministre muri minisiteri y’ibikorwa remezo madamu Emma Francoise Isumbingabo, n’umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi, ndetse na rwiyemezamirimo w’uyu mushinga Atul Punji.

Nyuma yo gusinya aya masezerano; bagize n’icyo batangaza kuri uyu mushinga, aho bose bagiye bagaragaza ko uyu mushinga uje ukenewe dore ko ikibazo cy’amashanyarazi ari bimwe mu bibazo biteye inkeke u Rwanda.

Ministre w’ibikorwa remezo madamu Emma Francoise Isumbingabo yagize ati « ni amahirwe akomeye cyane kuba uyu mushinga ugiye gutangiza uruganda rubyaza nyiramugengeri ingufufu z’amashanyarazi, megawat 100 ni nyinshi cyane, turizera ko ikibazo cy’amashanyarazi kizagabanuka nta kabuza.

Amashanyarazi azava muri iyi nyiramugengeri azaba ahendutse cyane ugereranyije n’ayandi, biraza bishimangira gahunda  z’iterambere turimo kuko nta terambere ryapfa kugerwaho nta mashanyarazi ».

Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi nawe yagaragaje inyungu u Rwanda ruzagirira muri uyu mushinga aho yagize ati ” mu bintu u Rwanda twari dukeneye harimo n’amashanyarazi mu buryo bwo gushimangira iterambere ryacu, aya ni amahirwe akomeye cyane nk’abanyarwanda dukataje mu iterambere ».

Mu kwerekana ikizere gifitiwe uyu mushinga dore ko hari ba rwiyemezamirimo bagiye batangaza imishinga nk’iyi ariko ntishyirwe mu bikorwa.

Clare Akamanzi avuga ko bagiye bizezwa imishinga nk’iyi ariko ntibishyirwe mu bikorwa, yemeza ko aba bashoramari bo babemereye nyuma yo gusuzuma neza ko koko bazagera ku byo bemeranyijwe.

Uyu mushinga uzakorerwa mu ntara y’amajyepfo ahitwa i Busoro, ukaba uzatwara miliyoni 371 z’amadorari ukazabyazwa megawat 100 z’amashanyarazi.

Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • wao.Imana ishimwe ko amayaga agiye kubyazwa umusaruro.big up

  • Bjr, nibyiza abanyamayaga twongeye twabaye abanyamahoro.
    gusa umuseke Minister w’Ibikorwa remezo noi Silas Lwakabamba si Emma francoise.
    nimunyongere sms nabakosoraga

  • ntiwumva se,

Comments are closed.

en_USEnglish