Month: <span>June 2013</span>

Berlusconi yakatiwe imyaka 7 y’igifungo kubera ubusambanyi

Umugabo w’imyaka 76 akaba n’umuyobozi w’ikipe ya AC Milan Silvio Berlusconi, yakatiwe imyaka ndwi y’igifungo kubera icyaha cyo kuba yarakoresheje imibonano mpuzabitsina umwana w’umukobwa Karima El mu mwaka wa 2010 wari utarageza ku myaka yo kwemererwa gukora uburaya mu ubutaliyano.  Uyu musaza wanditse amateka yo kuba umunyapolitiki wabirambyemo muri kiliya gihugu, akanaba umuherwe ukomeye cyane, […]Irambuye

Bemeranyijwe gukuraho ‘bariyeri’ ku bicuruzwa

Kampala – Abakuru b’ibihugu bya Kenya u Rwanda na Uganda mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 25 Kamena 2013 kimwe mu byo bemeranyijwe harimo gukuraho iminzani y’ibicuruzwa ndetse naza bariyeri (road blocks) ku bicuruzwa bigana cyangwa biva mu bihugu bayoboye.  Mu biganiro byabahurije i Kampala, Perezida Kaguta Museveni, Kagame Paul na Kenyatta Uhuru baganiriye cyane […]Irambuye

Musee National irakangurira urubyiruko gusura umurage w’igihugu cyabo

Kugirango umuco nyarwanda wogere kandi ube inkingi igihugu cyubakiyeho kandi woye guta isura wahoranye birasaba imbaraga n’ubushake bya benewo,  ibi bikaba byagerwaho ari uko abanyarwanda b’ingeri zinyuranye by’umwihariko urubyiruko, basobanurirwa ireme umuco wari ufite mu bihe byashize ndetse nuko wifashe ubu bakanibukiranya ku mateka yaranze u Rwanda. Imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu rubyiruko rwaba urwiga […]Irambuye

Rwandan Bikers Association izasura igihugu cy’u Burundi

Ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini rizwi ku izina rya  Rwandan Bikers Association hamwe n’abafana babo, bari bamenyerewe mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda bijyanye no gufasha abababaye ndetse no mu bikorwa byo kwishima( Ride for Joy) irateganya gukomereza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi. Mu kiganiro na Maseveliyo Irene Basile ukuriye Rwandan Bikers Association yatangarije UM– […]Irambuye

Gitwe: Abadivantisiti basenye urusengero none bari mu kangaratete

Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Burundi no muri Kongo y’uburasirazuba ryatangiriye i Gitwe ho mu karere ka Ruhango, muw’1924 nibwo hubakwaga urusengero rwa mbere rw’abadivantisiti, ariko mu 2011 byatangaje imbaga y’abakirisitu ubwo hafatwaga icyemezo cyo kurusenya, kuri ubu abakirisitu basengera hanze ku musozi. Mu gufata uyu mwanzuro wo gusenya urusengero ntabwo wafashwe n’abakirisitu […]Irambuye

U Rwanda ku mwanya umwe na Mali mu bihugu bidatekanye

U Rwanda: Igihugu gifite abasirikare benshi babungabunga umutekano ku isi, igihugu kimaze imyaka 19 cyiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni, igihugu kiri mu myanya y’imbere mu korohereza abashoramari muri Afurika, igihugu cyarwanyije ubukene ku kigereranyo cya 13% mu myaka 10 ishize, igihugu cyakuye abaturage basaga miliyoni imwe mu bukene mu myaka itanu […]Irambuye

Inama y’umuryango wa Mandela i Qunu ku rugo rwe

Mu gihe uyu mukambwe arembye cyane mu bitaro i Pretoria, umuryango we usa n’uri kwitegura iruhuka rye. Amakuru ari gutangazwa ni uko umuryango we ugiye gukora inama yaguye kuri uyu wa 25 Kamena i Qunu ku rugo rw’uyu musaza. Iyi nama yahuje aba “Chiefs” bo mu muryango wa cyami w’aba “Abathembu” ari nabo bo mu […]Irambuye

King James, Samputu na Makanyaga muri Hollande

Amakuru agera k’UM– USEKE ni uko abahanzi King James, Samputu na Makanyaga Abdul batumiwe mu gihugu cy’ubuholandi gususurutsa abanyarwanda batuyeyo. Aba bahanzi batumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu Ubuholandi ngo bafatanye n’abanyarwanda bahaba kwizihiza umunsi wo kwibohora. Nubwo ba nyiri ubwite ntacyo barabitangazaho, amakuru atugeraho aremeza ko kuri uyu wa 24 Kamena aba bahanzi batanze […]Irambuye

Alpha Rwirangira muri USA afite manager mushya

Uyu munyamuzika uri mu mashuri muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yabwiye UM– USEKE ko gukorera muzika muri icyo gihugu bihenze cyane, ariko ubu ari kubifashwamo na ‘manager’ mushya ahafite. Alpha yatangaje ko manager we yitwa Hamdee Kiwanuka. Ati “ Afite Studio ye ntabwo bikingora kuko ubusanzwe studio za hano zishyuza ku isaha. Bamwe bishyuza […]Irambuye

Mu guhanga udushya abagera ku munani bahawe miriyoni 30 buri

Leta y’u Rwanda ibicishije muri MINEDUC babitewemo inkunga na ONE UN hamwe UNECA batangije ikigega gishinzwe gutera inkunga abantu cyane cyane urubyiruko bafite ibitekerezo by’indashyikirwa mu guhanga udushya “RIEF” (Rwanda Innovation Endowment Fund). Guhera mu Kwakira 2012 nibwo ibitangazamakuru byatangiye guhamagarira urubyiruko rushaka kwikorera cyangwa rusanzwe rwikorera kujyana imishinga yabo muri MINEDUC kugirango iterwe inkunga. […]Irambuye

en_USEnglish