Month: <span>June 2013</span>

U Rwanda rurasaba ko hakorwa iperereza ku mucamanza Meron

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yandikiye Urukiko ruhagarariye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, asaba ko hakorwa iperereza ku mucamanza Theodor Meron, uhagarariye urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko mpanabyaha rwa Arusha, kuko ngo ibyemezo uyu mucamanza afata biba bibogamye. Minisitiri Busingye avuga ko Abanyarwanda nta cyizere bafitiye uyu mucamanza cyane cyane ko bivugwa ko ashobora kuba […]Irambuye

Ruhango: Igikoni cy'ishuri cyagwiriye abakozi barakomeraka cyane

Igikoni cy’ishuri rya Lycee Ikirezi de Ruhango cyagwiriye abakozi batekera abanyeshuri, babiri barakomereka bikomeye cyane bahita bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo. Iyi mpanuka yabaye mu gihe cya saa sita z’amanywa tariki ya 25 Kamena 2013. Kuri uyu wa kabiri mu gihe cya saa sita z’amanywa, nibwo abakozi batekera abanyeshuli ba Lycée Ikirezi riherereye,mu murenge […]Irambuye

Brig Gen Dan Gapfizi yitabye Imana mu mpanuka

U Rwanda rwatakaje umusirikare ukomeye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Kamena 2013 nkuko byemezwa n’abo hafi y’umuryango we. Brig Gen Gapfizi yakoze impanuka ari mu nzira ava mu bice bya Nyagatare nkuko amwe mu makuru aturuka yo abyemeza. Amakuru agera k’UM– USEKE ni uko umushoferi we Rukarishya (nawe witabye […]Irambuye

Christina Aguilera aje mu Rwanda

Amakuru atangazwa na show nieuws, Televiziyo yo mu Ubuholandi ni uko umuririmbyikazi w’Umunyamerika Christina Aguilera ari mu nzira aza mu Rwanda mu bikorwa byiza (charity). Christina Aguilera aje mu Rwanda aturutse i Amsterdam mu Ubuholandi aho yari we n’umuhungu w’inshuti ye Matthew Rutler kuva kuwa mbere tariki 25 Kamena. Ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram […]Irambuye

Brazil: yahinduje isura ye ngo ase n'imbwa

Umusore wo mu gihugu cya Brazil kubera gukunda imbwa cyane yatanze akayabo k’amafaranga aho inzobere mu buvuzi zahinduye isura ye, zikayigira  nk’iy’imbwa kugirango agaragare nkayo. Ibitangazamakuru byo muri Brazil bivuga ko uyu musore kumuteraho ibice bimwe na bimwe by’imbwa, byatwaye amasaha atari make aho bamushyizeho ibitsike, umunwa, amatwi, ndetse n’ibindi bice by’imbwa, ubu akaba asa […]Irambuye

France: Paul Barril yarezwe mu nkiko ubufatanyacyaha muri Jenoside

Paris – Kuri uyu wa 24 Kamena Capitaine Paul Barril wahoze ari umujandarume (gendarme) mu ngabo z’Ubufaransa yatangiwe ikirego mu nkiko ashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko bitangazwa na Jeune Afrique. Uyu mugabo yavuzwe cyane muri dosiye y’iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ndetse ubwe yigeze kuvuga ko afite udusanduku tw’umukara tubitseho amakuru ku […]Irambuye

Inzobere mu kuvura imitima n’imitsi ziraba ziri mu Rwanda kuri

Abaganga babiri baturutse mu bitaro bya Apollo byo mu mujyi wa Chennai ho mu Buhinde, baraba bari mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013 kugirango bavure abarwayi batandukanye bafite indwara z’imitima ndetse n’imitsi.  Aba baganga ni Dr. Pressad Manne, impuguke mu kuvura indwara z’imitima ku bana bato, na Dr. Ramnarayan uzwiho kuvura indwara z’imitsi, […]Irambuye

Rutsiro: Ubuyobozi bw’Akarere bushyigikiye abaturage ngo barege Usengimana enterprise

Mu gihe umuntu agomba gutezwa imbere n’imirimo y’amaboko ye cyangwa ubwenge bwe, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro ngo barashaka kurega rwiyemezamirimo Usengimana Richard ufite ikigo cyitwa “Usengimana Richard enterprise” wabakoresheje mu iyubakwa ry’umuhanda uhuza aka Karere n’aka Ngororero ntabahembe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buti “Abaturage bacu turabashyigikiye rwose nibamushyikirize inkiko.” Ikompanyi icirirtse […]Irambuye

Senegal: Minisitiri Youssou N’dour yaririmbiye imbaga

Nyuma y’umwaka Youssou N’dour  abaye Minisitiri w’ubukerarugendo n’imyidagaduro muri guverinoma ya Senegal, kuwa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013 ubwo hizihizwaga umunsi mpuza mahanga wa muzika,  yongeye gutaramira abakunzi be. Youssou N’dour yaririmbiye abakunzi be mu gitaramo cyabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Dakar,  kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abaminisitiri bakorana na  Youssou N’dour […]Irambuye

Gushaka cyangwa gushyingirwa bihabwa ibihe bisobanuro

Gushaka cyangwa se gushyingirwa bimenyerewe nko guhindura ubuzima, aho umuntu wabaga wenyine yiyemeza gushakana na mugenzi we badahuje igitsina kugirango babane bubake urwabo. Ariko hari n’abagerageza kubiha ibisobanuro bindi. Hari bamwe bavuga ko gushaka cyangwa gushyingirwa ari: 1) Ukujya mu buzima aho uzarya utwawe baguhagaze hejuru cyangwa se ugenzurwa, 2) Ukwinjira mu rugamba aho ushobora kuryamana […]Irambuye

en_USEnglish