Digiqole ad

Inama y’umuryango wa Mandela i Qunu ku rugo rwe

Mu gihe uyu mukambwe arembye cyane mu bitaro i Pretoria, umuryango we usa n’uri kwitegura iruhuka rye. Amakuru ari gutangazwa ni uko umuryango we ugiye gukora inama yaguye kuri uyu wa 25 Kamena i Qunu ku rugo rw’uyu musaza.

Mandela n'abakobwa be n'abuzukuru be
Mandela n’abakobwa be n’abuzukuru be

Iyi nama yahuje aba “Chiefs” bo mu muryango wa cyami w’aba “Abathembu” ari nabo bo mu muryango wa Mandela ndetse n’abandi ba hafi bo mu muryango wa Mandela.

Nelson Mandela kugeza ubu amakuru aravuga ko amaze amasaha arenga 48 adafunguye amaso, abaganga ngo bari kumwitaho ku buryo budasanzwe n’ubwo arembye nkuko byatangajwe na Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma.

Iyi nama y’umuryango wa Mandela biravugwa ko yatumijwe n’umukobwa we mukuru Makazawie (umukuru kuri uyu nawe yitwaga Makazawie yitabye Imana afite amezi 9 gusa).

Mu mico myinshi ya Africa, iyo umubyeyi ari hafi kwitaba Imana cyangwa yitabye Imana haterana inama y’umuryango ngo yige ku gikora cyo kumuherekeza.

Bitandukanye n’indi minshi, kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena, abanyacyubahiro benshi biganjemo abanyapolitiki n’abaministre baje kumureba.

Muri bo harimo Ministre w’ingabo n’abahoze ku rugerero Nosiviwe Mapisa-Nqakula umuyobozi w’ishyaka  United Democratic Movement Bantu Holomisa n’abandi.

Abuzukuru ba Madiba, Ndaba, Zoleka na Zaziwe nabob amaze umwanya mu cyumba sekuru arembeyemo. Aba bose ariko ntawabashije kumubona akanuye kuko bose basanze asinziriye arembye cyane nkuko byemezwa na Radio Jacaranda.

i Qunu kwa Mandela
i Qunu kwa Mandela

Mu gace uyu musaza akomokamo bamwe mu bahatuye ngo baba bari gutegura amazu yabo ngo bazayakodeshe n’abanyamakuru n’abakerarugendo bashobora kwitabira ari benshi cyane imihango yo kumuherekeza (natabaruka) bivugwa ko izabera i Qunu, aho kugirango ubone ihoteli cyangwa inzu zagenewe gucumbikamo (guesthouse) ari mu birometero 10 uvuye Qunu.

Iyi nama y’umuryango wa Mandela iteranye none kuwa 25 Kamena, biteganyijwe ko yitabirwa n’abana be bakuru, abagore Zenani (Zeni), Zindziswa (Zindzi) na Makaziwe wayitumije.

Nelson Mandela yabyaye abana batandatu, abahungu be babiri umwe Madiba Thembi yishwe n’impanuka y’imodoka mu 1969 afite imyaka 25, ise yari afunze ndetse ntiyemerewe kumuherekeza. Undi Makagatho Mandela we yishwe na SIDA mu 2005 naho umukobwa mukuru ni Makaziwe witabye Imana afite amezi icyenda gusa.

UM– USEKE

0 Comment

  • Nukuri uwo mukambwe Imana ikomeze imurinde kdi turizera ko azakira.

  • Imana imurinde

  • Koko ntawibyara cyeretse intare ningwe,uyu mukambwe yakabaye asize undi nkawe

  • Uzatahane ishema n’isheja Ruziragusumbwa.Wahesheje Afurika ishema igihe wanze gushengurwa n’agahinda maze abakunda amahoro bose ubabera irebero.Abantu nkawe bazira kuzima kuko bahorana ingemwe.

    • Komera Mizero. Nanezezwa no kubona contac tEmail yawe, kuko nkubonyemo umusizi mwiza, mu Kinyarwanda kinoze. Cyangwa se unyandikire kuri [email protected] Mbaye ngushimye

  • Umukambwe Mandera ubirebye yamaze gutanga kuko mu muco waba Nyafruka yepfo iyo inama yumuryango yateranye biba byarangiye gusa Imana imuhe iruhuko ridasha kuko nta ntwari ipfa iratanga

  • isi yose irifuza ko yakomeza ktubamo. ariko Rurema nibona igihe kigeze ikore ugushaka kwayo. gusa abasigaye bamufatireho urugero. ni intwari rudasumbwa.

  • Ahubwo imana imuruhure, erega aho gukomeza ababazwa n’umubiri kandi ashaje yakwiruhukira! Ahubwo gukomeza kubaho atariho ni bibi birutwa no gutabaruaka.

  • bayobozi bafurika biyaga bigari nahandi kwisi ni mujyayo muzibukeko akabando kiminsi ugaca hakibona kandi aho kuramabana igishinjo warema rimwe bagasigara bagusingiza

  • mizero yintwari nkwakirije impundu uri mpame uri ingeri mubahungu maze ubwo rudasumbwa mumihigo arimo aturebana imboni y’icyangwe twese abasangiye nawe ibara nibanga tuvugire rimwe ngo hagende igitaka gisubiye mukindi ariko intero tuzayikiriza mungoma igihumbi ubuvivi n’ubuvivure niyo bibiliya yindi buzitwaza muruhago rwa buri munsi ubwo yanze gutegerwa kunda nabagashakabuhake akabagayira mucyubahiro cyagahebuzo akabahindaro izira gutaha nubwo bigize intyoza muri byose aho iwabo ibwotamasimbi ntawabishobora ibyo mandela yakoze.adusigiye irungu ry’isura ye ariko dusigarana ijabo nijambo rye harambe afurika nafurika yepfo

Comments are closed.

en_USEnglish