Digiqole ad

Rwandan Bikers Association izasura igihugu cy’u Burundi

Ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini rizwi ku izina rya  Rwandan Bikers Association hamwe n’abafana babo, bari bamenyerewe mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda bijyanye no gufasha abababaye ndetse no mu bikorwa byo kwishima( Ride for Joy) irateganya gukomereza ibikorwa byayo mu gihugu cy’u Burundi.

Izi moto no kuzibona zigenda biba biryoheye ijisho
Izi moto no kuzibona zigenda biba biryoheye ijisho

Mu kiganiro na Maseveliyo Irene Basile ukuriye Rwandan Bikers Association yatangarije UM– USEKE ko iyo  gahunda iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2013 aho abagize Rwandan Bikers association bazahaguruka i Kigali bagana mu gihugu cy’u Burundi mu Mujyi wa Bujumbura.

Mu bikorwa bateganya gukorerayo harimo gusura ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini ryaho ryitwa Nsimbabisaka Tanganyika Motors Club, bakungurana ibitekerezo ku buryo bagira ubufatanye hagati y’ayo mashyirahamwe yombi, nyuma bakazanakora imyiyereko (Demonstration) ku mpande zombi igaragaza ubuhanga bafite mu gutwara ibyo bimoto binini.

Agashya kandi kazaranga ubwo busabane hagati y’ayo mashyirahamwe ni uko bazataramirwa n’umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Hip Hop mu Karere Jay Polly, n’umunyarwenya Mpuzamahanga Kanyombya, hakazagaragaramo na Steven sogo na Happy Famba bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi.

Basile akaba yadutangarije ko ibyo bitaramo bizaba iminsi ibiri aho kuwa Gatanu Kanyombya azasusurutsa abantu ahitwa Vouvouzela Buj’art, naho Jay Polly, steven Sogo na Happy Famba bakazabaririmbira kuri Havana kuwa  gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2013.

Abagize Rwandan Bikers Association bitegura Urugendo rugana Bujumbura
Abagize Rwandan Bikers Association bitegura Urugendo rugana Bujumbura
Uku niko bazaba bameze munzira bagana Bujumbura n'abafana babo
Uku niko bazaba bameze munzira bagana Bujumbura n’abafana babo
Iyo zinyuze mu cyaro abaturage baza kuzireba kuko zirabanezeza cyane
Iyo zinyuze mu cyaro abaturage baza kuzireba kuko zirabanezeza cyane
Bisamaza Rogers uhagarariye Aba Bikers ba Rubavu nawe azaba ahabaye
Bisamaza Rogers uhagarariye Aba Bikers ba Rubavu nawe azaba ahabaye
Maseveliyo irene Basile
Maseveliyo irene Basile

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ruff Ryders yo mu Rwanda ndabona ari iyambere kbsa, sinari nziko ihari

  • ibi bintu ni byiza

  • wawuuu fantastic, ibi bintu ni bon sana ubushize narazibonye byari byiza, nonese uwifuza kujyana namwe yabigenza ate?

    • genda uzane rya gare ry’abanyonzi ryawe, nta kindi bisaba

  • ibibintu nibyiza kabisa nanjye sinarinziko biba murwanda ngomba kubaherekeza buja peee murabagabo kujyayo muzadutwara twe ba fana kuri moto se cyangwa tuza tega bimeze bite mutubwire

  • haaa ni danjer

  • no kureba byonyina amafoto umuntu arabona bibereye kubireba ntawe utahurura peee courage Baziri

  • hari akari kancitse ndabaza niba iyo mbona ari ishapure baziri yambaye ? cyangwa ni zimwe za abasitari ? ese yaba yizera Mariya nyinawajambo niba ari uko bimeze Amubere umubyeyi iminsi yose kandi amurinde mubyo akora byose .

  • @Didier kalibu hari abafana bashobora kugenda kuri Bike, ariko hari namamodoka atwara abafana ariko twese turajyana, ntago uhejwe rero. thks

  • Didier, nawe uzateremo yayindiya yawe urazi ukuntu nyemera!!!!!

  • BIG UP Basil, urumuntu w’umugabo cyane
    uzane icupa nkugurire

  • congratulation again karibu mu gihugu canyu

  • barahaze

  • Haaaa!!!! Aba bazi ibyo bakora kabisa gusa bajye bategura imyiyereko myinshi i kigali n’ibiba ngombwa badutumire stade dutange ayacu!!!nta show nshyashya zihari!!so nibihangire umurimo bakuremo n’akantu!

  • MUBYUKURI NJYEWE NINSHIMIYE ,ASSOCIATION YABARI BAGABO BIBIMOTO ,UZIYO BIKUNYUZEHO W UMVA WAHITA,UMWAKA RIFUTI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish