Digiqole ad

Polisi yataye muri yombi abayogoje insinga za EWSA

Kuri uyu wa mbere tariki ya Mbere Mata, Polisi y’igihugu yerekanye abantu babiri bakekwaho ubujura; bafashwe ku cyumweru bikoreye insinga z’amashanyarazi za EWSA bazishoye isoko.

Ibumoso ni Mbarushimana, iburyo ni Habimana bombi barahakana ko bibye insinga za EWSA.
Ibumoso ni Mbarushimana, iburyo ni Habimana bombi barahakana ko bibye insinga za EWSA.

Aba bagabo bakekwaho ubujura ntabwo bemera ko bibye izi nsinga, kuko bavuga ko bari bazitoraguye bitewe nuko zari hasi nuko barazifata ngo bajye kuzishyira aho izindi ziri.

Mbarushimana w’imyaka 30 na Habimana w’imyaka 32, bavuga ko n’ubwo bafashwe n’abanyerondo bagahita babajyana kuri polisi batari bafite gahunda yo kwiba, ahubwo ngo bari bazitoraguye biyemeza kuzijyana aho izindi ziri.

Mbarushimana yagize ati ”Abanyerondo baradufashe mu gitondo bavuga ko turi abajura, ariko mu byukuri ntabwo turi abajura insinga ni izo twari twatoye tuzijyanye aho izindi ziri.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt Theos Badege yavuze ko ubujura nk’ubu ari uguhemukira igihugu n’abagituye, akaba ariyo mpamvu nibahamwa n’icyaha ngo bazahanishwa igifugo kiva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa bagacibwa ihazabu ikubye inshuro eshanu agaciro cy’icyo bibye nk’uko biteganya n’amategeko.

Yagize ati ”Abantu bose bumve uburemere bw’ubujura kandi bumve n’ingaruka, guhera ku muntu ugura ndetse n’ugurisha bagomba kumenya ko ibyo baguze bifite inyemezabuguzi, bitabaye ibyo bamenyeko babigura binyuranyije n’amategeko.”

Umuvugizi wa Police y'u Rwanda Spt Theos Badege
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Spt Theos Badege

Ushinzwe amakuru muri EWSA Prosper Muberabirori avuga ko kwiba insinga z’amashanyarazi ari ibintu bimaze kugaragara mu gihugu cyose, ariko ngo bafatanyije n’inzego zibishinzwe ntibazihanganira ababikora.

Yagize ati ”Iki kibazo kiri mu gihugu hose ariko dufite gahunda yo kugenzura amapoto yose y’amashanyarazi kugira ngo turebe aho bibye kuko bimaze gufata indi ntera.”

Kwiba insinga z’amashanyarazi bimaze iminsi, ariko EWSA ivuga ko noneho ikigezweho ari ubujura bw’inkingi z’amashanyarazi dore ko ari nabyo byatumye habaho ikibazo cy’umuriro muke mu gihugu ubwo hibwaga ibyuma byo kuri ‘haute tension’ ya Jabana ikaza kwangirika ikibazo kikagera ku gihugu cyose.

Ibice bimaze iminsi byibasirwa n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi ni Ngoma, Huye, Nyanza, Ngororero, na Musanze.

Insinga bivugwa ko bibye.
Insinga bivugwa ko bibye.
Prosper ushinzwe itangazamakuru muri EWSA yavuze ko bahagurukiye abangiza ibiva mu misoro y'abaturage.
Prosper Muberabirori ushinzwe itangazamakuru muri EWSA yavuze ko bahagurukiye abangiza ibiva mu misoro y’abaturage.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ah bon. Uyu mugabo se noneho asigaye ashinzwe amakuru??? Imyanya iba muri iki gihugu irasekeje. Mu by’ukuri EWSA ikeneye umuntu uhemberwa gutangaza amakuru???? Quand meme, niba mushaka kumuha ngo yirire, mumuhe akazi cg mumuhe cheque agende yibereho neza kuko nta kazi afite rwose.

    • Ahubwo se batunguwe biba cg batunguwe baboshye; ndabona abantu baboshye itsinga zibarambitse imbere. Aho nti kwaba ari ugu tekinika kumenyerewe? aha umuntu yakwibaza niba inkuru nyinshi zitugeraho zitaba zikorewe montage muri ubwo buryo! ndasobanuza sindega cg ngo naba mbogamiye aha!

    • Uvuze ukuri mba ngukoze mu ntoki! Nk’ubu koko iyi myanya iba imaze iki koko?

    • Yewe, uri nyiraburyohe koko! Uyobewe se ko buri kigo kigira umukozi ushinzwe itangazamakuru? kdi aba afite n’indi mirimo plz! Naho abajura bo iminsi yabo irabaze!

  • Kabarondo naho tumerewe nabi n’aba bajura biba insinga. Ubu EWSA iradusaba kwigurira insinga izakoresha mu kubitunganya. aho ntuye tumaze iminsi ibiri mu mwijima kubera aba bajura. mubahane pe!

  • Police y’igihugu ikora akazi kayo neza ni iyo guhabwa amashyi n’impundu kabisa , n’abandi bazafatwa..bravo police.

  • Ubu se noneho EWSA irashaka kutwumvisha ko ibura ry’umuriro rya hato na hato riterwa na ziriya nsinga mbona hariya kw’ifoto zibwe?!!! Nibashake izindi mpamvu….

  • Aliko nanjye mbabaze mubona abobasore koko arabo kwiba insinga?Niba bivugira ko balibazijyanye kuzindi,kuki mwanga mukabavugira kobibye mwe mubikurahe?keretse niba mwalimwarabuze.Ahubwo abirondo bashatse kwerekana ko bafite akazi.abirondo mbabulire hali benshi bafunzwe cyangwa bapfuye bazira kobaraye irondo banajya kulibaliyeli.mulitonde.

  • ubwo wasanga ababiba insinga bifuza amashanyarazi mumazu yabo cg bafite amaterefoni bacaginga babonase yavahe kw’ibikoresho babyiba? bazahanwe bibere nabandi urugero…….ndumiwe gusa

  • Kuki inyandiko yanje mutayishyiraho nukubera iki?kandi mbona hali izikomeza kuzaho?mwabaseee!

  • birababaje cyane mugihe batanga amashanyarazi mukarere kangoma mumurenge wa sake abatanga amashanyarazi balimo kurya ruswa biteye ubwoa umuliro bawemerewa nanyakubahwa prezida wa repubulika aliko iyo urebye ukoruswa yaho imeze biteye ubwoba bashinze ibiti aliko babimazemo babigulisha none turasaba reta kudukulikiranira icyo kibazo giteye inkeke umukuru wumurenge wasake nakulikirane amazi atararenga inkombe birababaje

  • njyewe ndashimira uyu munyamakuru kuko aduha inkuru zifite amashusho kandi zisobanutse boss wanyu azamwongerereho make kuko akora akazi neza kabisa!!

  • Ariko se abantu bafatanwa urusinga rumwe kandi bataranahamwa n’icyaha mwe mukemeza ko bayogoje mubihereye kuki? Njye nari nzi ko nsanga hafashwe nk’abantu 50 kandi koko bahamwe n’icyaha.Uwo mutwe w’inkuru uraremereye rwose.Sinshyigikiye abangizi ariko,munyumve neza.

Comments are closed.

en_USEnglish